Ibitaro bya Muhima bigiye kwongera Serivice biha ababigana

Buri wa Kabiri na buri wa Kane usanga ku bitaro bya Muhima hari abarwayi benshi ugasanga bamwe batishimira uburyo bakirwa kandi bari bakeneye kwakirwa kugira ngo basubire aho baturutse hakiri kare,bityo kubera gukemura icyo kibazo tugiye gushyiraho clinic y’amaso hamwe na clinic isuzuma.

Abenshi usanga baturuka mu turere tugize umujyi wa Kigali yemwe hari na baturuka muri Kamonyi cyangwa se za Rulindo kuko ariho hababera hafi, ikindi ibi bitaro bifite ibigo nderabuzima bigera ku icumi kandi bigiye biri hirya no hino mu karere ka Nyarugenge, nka za Mageragere cyangwa se za Kanyinya.

Zimwe muri Serivice ibitaro bigiye gushyiraho kugira ngo zibashe gufasha ababagana harimo Serivice y’ubuvuzi bw’amaso aho abantu benshi bahanyuraga baka uburenganzira bwo kujya kwivuriza ahandi ubu amazu azakoreramo izo serivice akaba yaramaze kwuzura ndetse n’abaganga bakaba bazabashaka bafatanije n’akarere ka Nyarugenge ndetse na Minisante.

Ikindi barateganya gushyiraho clinic yo gusuzuma abarwayi iyi ikaba izafasha abafite ubwisungane bwa Rama cyangwa ubundi bwisungane ariko ntabwo bazibagirwa n’abakoresha ubwisungane bwa Mituweli gusa hari igiciro kidakanganye bazashyiraho bazajya babanza gutanga kugira ngo bahabwe serivice yihuse.

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Muhima CSP Dr Nkubito Pascal akaba yaragarutse ku bantu babasaba ibyangombwa ( Transfer) byo kujya kwivuriza amaso ahandi ndetse n’abafite ubundi bwisungane mu kwivuza babagana ko bagomba kwubaha serivise zihuse nkuko bagiye babibasaba bakaba bumva batangira kuzibaha muri uku kwezi kwa Gashyantare.

Yagize ati “Ubundi twatangaga Serivise yo kwakira ababyeyi baza babyara cyangwa se kubakurikirana batwite ndetse na Pediyatiri kuvura abana no kubakurikirana izo nizo twatangaga hano ku bitaro bya Muhima, hari abantu benshi batunyuraho bivuza amaso iyo Serivice ntayo twagiraga ariko mu buryo bwo gukemura icyo kibazo ubu Clinic y’amaso imaze kwuzura ku buryo ishobora gutangira muri uku kwezi twatangiye kuko ibikoresho byose byamaze kuboneka”.

Yakomeje agira ati “Muri uku kwezi kandi na none turashaka gusubiza ikibazo abantu bakomeje kutubaza ku bijyanye no kuba dufite abarwayi benshi ugasanga hari abaza kwivuza bafite ubundi bwisungane mu kwivuza butandukanye tukaba tugiye gushyiraho clinic isuzuma ndetse hakaba nabashaka kwiyishyurira ku giti cyabo tukaba twabikemuye ku buryo iyi nzu yakorerwagamo n’ubutegetsi ariyo tuzashyiramo iyo clinic iyi ikazadufasha gukemura icyo kibazo bagiraga”.

Ubu kuba tugira abarwayi benshi nuko badukurikiranyeho serivice nziza tukaba twizeye kurushaho kuyitanga kandi kugeza ubu tukaba dushaka kwongera abaganga bazakora muri izo serivice nshyashya tugiye gutangiza muri uku kwezi kwa kabiri, bityo rero tukaba twizeye ko tuzaba dushubije ibyo batubazaga kandi tuzakomeza gukorera neza abatugana.

Jean Pierre@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *