Kaminuza zahuriye ku mukino wa nyuma muri Handball mu gikombe cy’intwali mu bagore

Imikino ya ½ ndetse na za finale zabereye ku mulindi w’intwali muri handball mu bagore Kaminuza y’uRwanda (UNR ) na KIE isigaye ibarizwa Rukara nizo zahuye ku mukino wa nyuma bigaragara ko imikino muri Kaminuza ishobora kuba igiye kugaruka.

Iyi Gicumbi nubwo APR yayitsinze ariko muzayumva muri Shampiyona

Mu bagabo amakipe yahuye muri ½ APR Handball yasezereye Gicumbi Handball bitayoroheye kuko yayitsinze 30-26 Gicumbi, undi mukino wahuje Police Handball na ES Kigoma umukino warangiye Police itsinze ES Kigoma 34-27 umukino wa nyuma wongera guhuza ayo makipe ahora ahanganye mu kibuga.

Mu bakobwa ibi bikaba byaherukaga kuba muri 2015 ubwo UNR yakinaga na KIE ariko kuko amakaminuza yahujwe ubu hari Kaminuza Ishami rya Huye ndetse na Kaminuza ishami rya Rukara, aya makipe nayo yageze ku mukino wa nyuma amaze gusezerera ISF Nyamasheke na GS Kiziguro, UR Huye yatsinze ISF Nyamasheke 19-13 mu gihe UR Rukara yasezereye GS Kiziguro 21-18 ahita ahurira ku mukino wa nyuma mu myaka itanu ishize bahuriye ku mukino wa nyuma.

UR Huye yashyikirijwe igikombe yari imaze kwegukana n’ibihumbi ijana bibongerera imbaraga

Abatoza baya makipe bombi bari bivuze ibigwi ariko uwiteguye neza niwe wahigitse undi nubwo nta kinyuranyo kirimo kinini cyane ariko ikipe ya UR Huye igizwe n’abana bakiri bato bikaba aribyo byatumye bahigika UR Rukara, umukino wabahuje wagaragayemo ubwitange bwinshi kuri UR Huye kuko binjiye mu kibuga bifitiye icyizere ikindi ni abana bakuriye hamwe kuko bari basanzwe bakinira ES Kirambo ndetse n’umutoza wabo Mudaharishema Medard akaba abamaranye igihe, begukanye igikombe cyabo cya mbere bari muri UR Huye batsinze UR Rukara 21-18 bigaragara ko uguhangana gutangiye muri za Kaminuza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CHENO Nkusi Deo akaba yanejejwe nuko ibyo bari basabye umwaka ushize byagezweho ariko anasaba ko nindi mikino ubutaha yahabera, nubwo ibikorwa remezo bitaratungana ariko abona nibura hari iyahabera.

Umunyamabanga Nshingabikorwa wa CHENO Nkusi Deo bifuza ko nindi mikino yahakinirwa umwaka utaha

Yagize ati “Turasaba ko nindi mikino ubutaha yazakinirwa hano nk’umukino w’amagare hamwe n’indi idasaba ibikorwa remezo bihambaye kuko aha havukiye amakipe akomeye ubu ngubu kandi ngira ngo mwabonye ko abaturage baha byabashimishije kandi tuzakomeza gukorana n’izindi nzego kugira ngo bizakunde”.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball Bwana Utabarutse Theogene nawe yagarutse kubyo umuyobozi wa CHENO yavuze kandi anashimangira ko ubutaha imikino izakomeza kuhabera, kuko ibyo bahaboneye byabahaye icyizere cyuko abantu baboneka baza gukurikirana iyo mikino.

Yagize ati “Umwaka ushize twabisabwe na CHENO ariko tubonye ko bishoboka kuko ubwitabire bwari bushimishije iki gikorwa kikaba cyageze ku ntego yacyo, ikindi cyadushimishije ni ukubona Kaminuza zihurira ku mukino wa nyuma kandi bakatwereka umukino mwiza, ubu nkeka ko n’izindi kaminuza ziri bushyiremo imbaraga kugira ngo uyu mukino urusheho gutera imbere ariko abana barangije amashuli yisumbuye bagakomereza muri za kaminuza zitandukanye ndetse bagakomeza kuwukinamo”.

Yakomeje agira ati “Umukino uhuje abagabo utweretse ko Handball imaze gutera imbere kandi bituma tugira ikipe y’igihugu ikomeye niyo mpamvu uku guhangana kutwereka aho Handball igeze, ikindi kuba no mu mashuli ya kaminuza hatangiye kuzamo guhangana bizatuma gutoranya ikipe bitazajya bitugora mu bagore, bityo rero nkaba mbona Shampiyona izatangira mu kwezi gutaha izaba ikomeye ku buryo ikipe itazitegura neza ishobora kuzasigara”.

Abaturage b’umurenge wa Kaniga iyi mikino yabereyemo ntabwo bashimishijwe nuko ikipe y’ingabo z’igihugu yitwaye imbere yabo kuko niyo bari bizeye ko yegukana igikombe kuko muri uwo murenge wabo ariho hari ibindiro by’ingabo za  APR, nubwo Police yabarushije ariko ubutaha bazitegure neza kugira ngo bazarusheho kwitwra neza  bacyegukana.

Jean Pierre@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *