Month: February 2020

Abamugariye ku rugamba rwo kwubohora u Rwanda ndetse n’abafite ubumuga barashima RECOPDO

Abamugariye ku rugamba rwo kwubohora u Rwanda ndetse n’abafite ubumuga barashima RECOPDO

Amakuru, UBUKUNGU
Umuryango RECOPDO wavutse tariki 3 Werurwe 2014 uhuza abamugariye ku rugamba ndetse n’abandi bamugaye ukaba waratangiye wigisha abamugariye ku rugamba imyuga itandukanye kugira ngo babashe gusubira mu buzima busanzwe, ndetse no kurushaho kwiteza imbere. Muri uyu mwaka batewe inkunga na UNDP ibicishije muri RGB bakaba barabonye inkunga yo kwigisha abanyamuryango ibijyanye n’ikoranabunga ndetse no kudoda inketo aya mahirwe akaba atarageze kuri bose kuko aba bikubitiro ni barangiza bazashinga amakoperative bakabasha nabo gufasha bagenzi babo. Kalimba Jehovanis umwe mu biga muri Sagamba Vocation training Center aho biga gukora inkweto zitandukanye ndetse n’imikandara na Sandali bakanasana inkweto zangiritse yatubwiye ko ayo mahirwe babonye azatuma bafasha bagenzi babo batabonye umwanya m
NGOMA: Hinga Weze yatanze inama ku mikorere ya za DPEM mu nama y’igihembwe yo kurwanya imirire mibi

NGOMA: Hinga Weze yatanze inama ku mikorere ya za DPEM mu nama y’igihembwe yo kurwanya imirire mibi

Amakuru, UBUKUNGU
Inama y’igihembwe yo kurwanya imirire mibi mu rwego rw’Akarere ka Ngoma yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Gashyantare ihuza imishinga irwanya imirire mibi mu karere ka Ngoma iterwa inkunga na USAID, bakaba bafatanije n’Akarere ka Ngoma kugira ngo ubwo bushakashatsi bushyirwe ahagaragara. DPEM ( District Plan Eliminate Malnitrution ) Guhuriza hamwe imbaraga mu Karere kurwanya imirire mibi, kugeza ubu mu bushakashatsi bwakozwe mu turere 15 duhuriramo Hinga Weze na Gikuriro Program bukaba bwarakozwe na NECDP ikaba yarabifashijwemo niyo mishinga twavuze hejuru. Hinga Weze ni  umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga  (USAID), ukaba wibanda ku buhin
Kera kabaye Rayo Sport yamaze kwemeza Cassa Mbungo nku mutoza mukuru wayo

Kera kabaye Rayo Sport yamaze kwemeza Cassa Mbungo nku mutoza mukuru wayo

IMIKINO
Uwahoze ari umutoza wa AFC Leopard, yamaze kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports FC yari yahawe igihe cy’ukwezi ngo ibe itangaje umutoza mukuru w’iyi kipe, nyuma yo gutandukana na Espinoza Martineza watandukanye n’iyi kipe. Nyuma yo gutanduka na Javier Martinez Espinoza, ikipe ya Rayon Sports FC ntabwo yahise ishaka umusimbura we, cyane ko iyi kipe yarekewe umwungiriza we Kirasa Alain, wahise afata inshingano kugeza ubwo Ferwafa ihaye amakipe igihe kingana n’iminsi 30 ngo ibe yagaragaje umutoza mukuru kandi ufite amasezerano. Nyuma y’ibyagiye bivugwa, ko habayeho ibiganiro hagati ya Rayon Sports FC n’umutoza Cassa Mbungo Andre watandukanye na AFC Leopard yo muri Kenya, amakuru twamenye  ni uko ibiganiro biri kugera ku musozo ndetse mu minota mike ashobora gutangazwa nk’umutoza mukuru
Miss Nishimwe Naomie yavuze impamvu y’amanota hafi yantayo yagize mu kizamini cya Leta

Miss Nishimwe Naomie yavuze impamvu y’amanota hafi yantayo yagize mu kizamini cya Leta

Amakuru, IMYIDAGADURO
Nyuma y’uko amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye agiye hanze, ku mbuga nkoranyambaga benshi bibasiye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020 Nishimwe Naomie bamunenga kugira amanota make. Uyu mukobwa yatorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize yambikwa ikamba mu birori byabereye mu Intare Conference Arena, asimbura Nimwiza Meghan. Impamvu yo kwibasira uyu mukobwa ni uko ubusanzwe byari bimaze kumenyerwa ko benshi muri ba Nyampinga b’u Rwanda batsindaga ibizamini bya leta ku manota yo hejuru, ariko we yagize 13 mu Mibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi. Mu kiganiro Amahumbezi kuri Radiyo Rwanda, Nishimwe Naomie yabajijwe icyo avuga ku bantu bamunenze ko yagize amanota make mu kizamini cya leta. Ati “Ntabwo ushobora kubuza abantu kuvuga, hari n’igihe wakora
Ku munsi w’ejo Impunzi 33 mu zavuye muri Libya zerekeje muri Canada na Suede

Ku munsi w’ejo Impunzi 33 mu zavuye muri Libya zerekeje muri Canada na Suede

Amakuru
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpuzi, (UNHCR), ryatangaje ko ryohereje abantu 33 mu bihugu byemeye kubakira, aba bari bamwe mu mpunzi zavanywe muri Libya bazanwa mu Rwanda mu rwego rwo kuba ahantu hari umutekano. Abagera kuri 28 muri izi mpunzi ziba mu nkambi y’agateganyo mu Murenge wa Gashora, mu Karere ka Bugesera bakiriwe na Suede, abandi batanu bakirwa na Canada. Suede imaze kwakira impunzi zavuye mu Rwanda muri bariya bageze muri Libya ari abimukira bagera kuri 35, hari abandi barindwi bagiyeho muri 2019. Mu minsi ishize Norvège yatangaje ko yiteguye kwakira bamwe muri ziriya mpunzi ziri mu Rwanda, Abarundi na bamwe mu mpunzi z’Abanyekongo bose hamwe 600 bakajya guturayo. Muri Nzeri 2019 u Rwanda rwakiriye ikiciro cya mbere k’impunzi ziturutse muri Libya,
Kuwa 22 Gashyantare habaye umukino ukomatanyije kwiruka no gutwara igare maze Gashayija Jean Claude ahigika abandi

Kuwa 22 Gashyantare habaye umukino ukomatanyije kwiruka no gutwara igare maze Gashayija Jean Claude ahigika abandi

IMIKINO
Kuri uyu wa Gatandatu hakinwe irushanwa rya mbere muri uyu mwaka rya Duathlon, rikomatanya gusiganwa ku magare no gusiganwa ku maguru, ibihe byakoreshejwe n’umukinnyi umwe muri ibi byiciro byombi bigahurizwa hamwe. Iki gikorwa cyabereye kuri Kigali Arena i Remera kuri uyu wa Gatandatu ubwo hasozwaga irushanwa rya Duathlon ryateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Triathlon. Ibikoresho byatanzwe na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda birimo amagare azajya afasha abakinnyi ba Triathlon, imyambaro bakinana bari koga, iyo bakoreshwa basiganwa ku maguru n’ibindi bikoresho bitandukanye. Ibi bikoresho byatanzwe ni byo Ishyirahamwe rya Triathlon ryemerewe n’umutoza w’Umuyapani, Yoshiaki Yamanaka mu 2018 ubwo yari yaje guhugura abakina uyu mukino mu Rwanda. Guverinoma y’Ubuyapani bi
Mu Karere ka Gisagara Hamaze gufatwa abagabo 89 bakekwaho gutera inda abangavu

Mu Karere ka Gisagara Hamaze gufatwa abagabo 89 bakekwaho gutera inda abangavu

Amakuru, UBUTABERA
Abagabo bagera kuri 89 nibo bamaze gutabwa muri yombi mu Karere ka Gisagara bakurikiranyweho icyaha bakekwaho cyo gusambanya abangavu no kubatera inda mu 2019. Ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe kimaze igihe kigaragara hirya no hino mu gihugu ndetse uko umwaka utashye imibare y’abaziterwa igenda yiyongera. Umukozi ushinzwe ubiringanire n’iterambere ry’umuryango mu Karere ka Gisagara, Sewabo Vincent, avuga ko kugeza ubu babaruye abangavu bari munsi y’imyaka 17 y’amavuko bagera 214 batewe inda mu mezi 11 ashize. Yavuze ko mu kwezi kwa mbere k’umwaka wa 2020 hagaragaye abangavu barindwi bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko nabo batewe inda. Imibare kandi yerekana ko mu Karere ka Gisagara abangavu bari munsi y’imyaka 20 y’amavuko batewe inda imburagihe mu 2019 barenga 400.
Abasirikare bakuru ba FARDC biciwe mu gace kazwiho kuba indiri ya FDLR ubwo bari bajyanye umushahara wo guhemba bagenzi babo i Rumangabo

Abasirikare bakuru ba FARDC biciwe mu gace kazwiho kuba indiri ya FDLR ubwo bari bajyanye umushahara wo guhemba bagenzi babo i Rumangabo

Amakuru, MU MAHANGA
Umusirikare mukuru wa FARDC, ufite ipeti rya Lieutenant Colonel n’abandi basirikare babiri bari mu bantu batanu bishwe n’Abantu bataramenyekana bitwaje intwaro kuri uyu wa kane, itariki 20 Gashyantare, ahagana saa 16:30, ubwo babategaga bavuye i Goma berekeza Rumangabo bajyanye umushahara w’abasirikare. Ubwo yavuganaga na 7sur7.cd dukesha iyi nkuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Lt. Dieudonne, ukorera muri iki gice, yavuze ko abasirikare bagabweho igitero bari bajyanye umushahara w’ukwezi kwa Gashyantare w’abasirikare bo mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo, muri Kivu y’Amajyaruguru. Aka ni gace kamaze igihe karazahajwe n’inyeshyamba za FDLR zikomoka mu Rwanda zikaba zivuga ko zirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu. Avuga ko abantu bamaze kubarura baguye muri iki gico ari batan

Perezida Kagame, João Lourenço wa Angola na Felix Tshisekedi bageze i Gatuna

Amakuru, POLITIQUE
Perezida wa Repubulika y’u rwanda, Paul Kagame, Perezida wa Angola João Lourenço wa Angola na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bageze ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Aba bakuru b’ibihugu bageze kuri uyu mupaka ahagiye kubera ibiganiro bihuza u wanda na Uganda kugira ngo hazahurwe umubano umaze igihe urimo agatotsi. Mbere y’uko aba bakuru b’ibihugu berekeza ku mupaka babanje kwakirwa na Perezida Kagame i Kigali. Iyi nama iraza kurebera hamwe aho amasezerano y’i Luanda ageze ashyirwa mu bikorwa dore ko hamaze kuba inama 3 (2 mu Rwanda n’1 muri Uganda) zose ziga ku kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi. Perezida Museveni we yageze i Gatuna hakiri kare, ariko aguma hakurya y’umupaka arindira bagenzi be baturukaga i Kigali, ari nabo b
Amarushanwa manini 4 azaba ngaruka mwaka mu ishyirahamwe rya Tennis

Amarushanwa manini 4 azaba ngaruka mwaka mu ishyirahamwe rya Tennis

Amakuru, IMIKINO
Kuri uyu wa gatatu tariki 19 Gashyantare mu ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis ubuyobozi bwagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho bagarutse ku irushanwa ry’ubutwari rizatangira kuri uyu wa gatanu rikazamara icyumweru rizahuza abakinnyi babigize umwuga ndetse n’abakinnyi bigeze gukina uyu mukino. Muri icyo kiganiro ninabwo hatangajwe amarushanwa manini agera kuri 4 agiye kuba ngarukamwaka akazayajya yitabirwa n’abakinnyi bakomeye kugira ngo abakinnyi bo mu Rwanda nabo bagire icyo babigiraho ndetse babashe no kumenyera gukina nabo. Ayo marushanwa ni irushanwa ry’intwali rizajya riba mu kwezi kwa kabiri rigakurikirwa n’irushanwa ryo kwibuka rizajya riba mu kwezi kwa gatanu,mu kwezi kwa karindwi hakaba irushanwa ryo kwibohora hagasoza irushanwa rya Rwanda open rizajya riba mu kwezi k