Handball: Irushanwa ry’intwali rizasorezwa ku Mulindi w’Intwali

Ishyirahanwe ry’umukino wa Handball kuva ku itariki ya mbere Gashyantare 2020 rizatangiza irushanwa ry’intwali rizabera mu karere ka Gicumbi ariko imikino ya ½ hamwe n’imikino ya nyuma izaba ku itariki ya 2 Gashyantare ikazabera ku mulindi w’intwali nkuko byemejwe umwaka ushize.

Ubwo habaga Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handballl mu Rwanda, Utabarutse yatangaje ko imikino y’umunsi w’Intwari izasorezwa ku Mulindi w’Intwari kuko n’imikino izaba mu rwego rwo guha agaciro intwari zitangiye Igihugu

Abari bitabiriye inteko rusange bakaba barabyakiriye neza ndetse amakipe amwe n’amwe akaba yaratangiye imyiteguro kugira ngo azabashe kwegukana iryo rushanwa, aho rukomeye akaba ari mu bagabo kuko amakipe abiri ariyo akunze guhurira ku mukino wa nyuma ariyo Police Handball ndetse na APR Handball, ariko uyu mwaka bakaba bashobora gukomwa mu nkokora na ADEGI Gituza cyangwa se Gicumbi nazo ziyubatse.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda Bwana Utabarutse Theogene akaba yishimira aho urwego rw’iyi mikino y’igikombe cy’intwali igeze ariko akomeza gukangurira abayobozi b’ibigo by’amashuli kurushaho kwitabira iri rushanwa.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball Utabarutse Theogene

Yagize ati “Ntabwo twamenya uzegukana igikombe kuko imihigo ari yose mu makipe ariko abayobozi b’ibigo by’amashuli cyane cyane aya bahungu bari bakwiriye kwubaka amakipe yabo kandi bakigirira icyizere ndetse bagashyigikira ayo makipe y’ibigo byabo kugira ngo babashe kwerekana impinduka mu makipe atari ayi bigo by’amashuli ahora abatwara ibikombe, naho kugeza ubu amakipe arushanwa mu marushanwa dufite amakipe y’abakobwa aracyari ay’ibigo by’amashuli gusa ndetse nkaba nkangurira amasosiyete y’igenmga gushing amakipe y’abakobwa kuko kugeza ubu abarangije amashuli ntabwo babona aho bakina”.

Iyi mikino y’amajonjora yose ikaba izabera mu bigo bisanzwe byakira handball muri Gicumbi, dore uko amakipe akase mu matsinda.

ABAGABO

ABAGORE

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *