Abayobozi ba ADEPR barashinjwa kuba mu mugambi w’abagambanira igihugu

Ibyo muri ADEPR noneho byakomeye aho bamwe mu ba Kirisito baboneye amakuru avuga ko Abayobozi bakuru ba ADEPR basigaye bakorana n’abantu bahunze igihugu bakaba basanga gukorana n’abantu bahunzi igihugu  ari ukugambanira igihugu bityo bakaba basaba aba bayobozi kwegura vuba ku buyobozi badategereje kweguzwa.

 

Kuwa 15 Mutarama 2020 nibwo bamwe mu Bakirisito muri ADEPR baje bitwaje bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Abayobozi ba ADEPR mu Rwanda barimo Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem na SG.Gatemberezi Paul, Mme Umuhoza Aurelia bagiye mu gihugu cy’Ububiligi mu kwezi kwa 10/2018  gusengera uwitwa Mboneko Corneille wahunze igihugu ahungira mu Bufaransa ariko aba bayobozi ba ADEPR bamuhereye inshingano bamusengera ku mugaragaro mu Bubiligi.

Abakirisito muri ADEPR bibaza impamvu Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga n’abo yajyanye nabo inyungu bari bafite mu kujya gusengera umuntu wahunze igihugu kandi akorana n’abantu barwanya ubutegetsi izo arizo?.

Umwe mu baduhaye amakuru nkuko twabivuze haruguru batifuje ko amazina yabo atangazwa kandi byemewe n’amategeko yagize ati “Hashize igihe tubyumva bivugwa ko abayobozi bacu bagiye gusengera abantu barwanya ubutegetsi ariko tutarabona ibimenyetso none ubwo twabibonye badusobanurire impamvu twabizeye tukabaha inshingano zo kuyobora barangije bazikoresha nabi bajya gusengera abantu bahunze ndetse bakorana n’abarwanya igihugu”.

Abayobozi ba ADEPR basengera Mboneko Corneille upfukamye wambaye amarineti mu Bubiligi.

 

Bakomeje bavuga bati gusengera umuntu ukorana n’abarwanya igihugu ndetse ari impunzi uba ugamije iki?uwo muntu wamuhamagara akaza mu Rwanda?yaza mu nama se?ubwo se si nkaho uba umushyigikiye mu bikorwa akora kandi bitari byiza kuko umuntu wahunze igihugu kandi akorana n’abarwanya Let anta kiza twumva yamarira Itorero tukaba dusanga aba bayobozi barakoze ikosa rikomeye bakwiye kwegura badategereje kweguzwa kuko bakoze amakosa akomeye.

Ikinyamakuru cyakomeje kubaza aba bantu uburyo Mboneko Corneille wasengewe akorana n’abarwanya igihugu aribwo bavuze ko Mboneko akorana na Nsanzurwimo Joseph wari ufitanye ubucuti bwihariye n’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana.

Nkuko bigaragara muri kopi y’u rwandiko dufite Nsanzurwimo Joseph wahoze ari Umuvugizi wa ADEPR yandikiye Habyarimana Juvenal tariki ya 18/11/1992 ivuga ko impunzi avuga ababaga mu mahanga ko zateje ibibazo ndetse amusaba ko mu Nteko ishingamategeko abaturage aribo bajya batora kubera impamvu azi zishingiye ku moko.

Uburyo Ikinyamakuru Umusingi cyatohoje kikamenya ko uyu mugabo Nsanzurwimo Joseph wari ukomeye cyane ku gihe cya Habyarimana kubera ubushuti bari bafitanye ,umugore we akaba avukana n’umugore wa  Mboneko Corneille kandi bikavugwa ko uyu Mboneko yakatiwe n’Inkiko Gacaca I Rusizi icyahoze ari Cyangugu.

Iri sano ry’aba bagabo bombi bahunze igihugu cy’uRwanda n’iryo Abakirisitu muri ADEPR bashingiraho bavuga bati abayobozi bakoze amakosa akomeye bakwiye gusaba imbabazi Abakirisitu babagiriye ikizere ahubwo bakabahemukira bakajya gukorana n’abantu barwanya ubutegetsi ndetse bamwe barakatiwe n’inkiko Gacaca.

Andi makuru Ikinyamakuru Umusingi cyacukumbuye nkuko mubizi gikora inkuru zicukumbuye ni uko twamenye ko Rev.Karuranga Ephrem akaba Umuvugizi wa ADEPR yarasimbuye Bishop Sibomana Jean yabanye na Mboneko Corneille mu nkambi i Tingi tingi ari naho bahera bavuga ko kuba barabanya mu nkambi ari naho bakuye ubushuti bigatuma ajya kumusengera mu Bubiligi yirengagije ko ari ikosa rikomeye ndetse abakirisito bamushinja ko ari icyaha gikomeye akwiye gukurikiranwa n’amategeko kuko basanga ari ukugambanira abanyarwanda bamugiriye ikizere.

Ikinyamakuru Umusingi nkuko kitakwandika inkuru kitabajije impande zose zivugwa twashatse kubaza Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem ibimuvugwaho maze ati “Njye sinjya ntangira amakuru kuri Telephone umuntu ntazi”.

Iki nacyo n’ikibazo gikomeye kugira Umuvugizi uzatanga amakuru ari uko akubonye ku maso kandi no kuvuga ko adaha umuntu amakuru atamuzi s’ubwa mbere tubonanye nawe kuko ubwo twakoraga inkuru ijyanye na Karasha (Crusher)imashini ya ADEPR isya amabuye ivugwaho Miliyoni zirenga 100 zitazwi irengero zaryo twagiyeyo mu biro bye turabonana ,ubwo tukaba tutazi impamvu avuga ngo ntago yaha amakuru umuntu atazi kandi atuzi.

Ikindi ubu buri wese azajya atanga amakuru ari uko abonanye n’umunyamakuru amaso ku maso?kuki Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu atabwira abanyamakuru iyo bamuhamagaye bashaka amakuru ngo ababwire kumusanga mu biro bye?

Umuvugizi wa RIB kuki atababwira kumusanga mu biro bye?dusanga Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem akwiye kuvugurura imikoranire ye n’itangazamakuru kuko 2020 imikorere igeze kure mu kurohereza abantu cyane cyane itangazamakuru.

@Umusingi.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *