Akagali ka Kigabiro mu Mudugudu wa Rwintare umurenge wa Rutunga umukecuru witwa Uwantege Annonciata yakubise umugabo we majagu, kandi muri uwo murenge mu kagali ka Kacyatwa mu mudugudu wa Kandamira mu Karere ka Gasaba Uwitwa Gahire Augustin w’imyaka 53 arakekwaho kwica umugore we Agnes.

Mu rukerera rwo kuya 09 Mutarama ahagana saa sita n’iminota 15 nibwo uwitwa Gaspard Cyimana ufite imyaka 54 yashyamiranye n’umugore we Uwantege Annonciate w’imyaka 42 kubera amakimbirane bari bafitanye, birangira umugore akubise isuka ( Majagu) umugabo mu mutwe mu gihe umugabo yikiza akinga amaboko nayo umugore arayakomeretse, umugabo yahise ajyanwa kwa muganga kuri Centre de Sante ya Kayanga.Uwakomerekeje nawe yoherejwe ku Police Station ya Rutunga.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Umuhoza Marie Michelle avuga ko Uwantege afungiwe kuri Station ya RIB ya Kimironko.
UPDATE: Inkuru twamenye ku wa gatanu mu masaha ya ni njoro nuko uyu Gasprad Cyimana wari wakubwiswe n’umugorewe isuka ya Majagu yitabye imana kuri uwo munsi.
Gahire Augustin arakekwaho kwica umugore we Mukarusanga Agnes
Amakuru y’uko uyu mugabo yishe umugore we akaba yatangajwe n’umuhungu we w’imyaka 14 Twagirayezu, uyu mubyeyi wishwe akaba akomoka mu murenge wa Bukure mu karere ka Gicumbi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutunga, Clarisse UWANYIRIGIRA akaba atangaza ko uriya mugabo yishe umugore we amukubise isuka ya majagu arangije ayihisha munsi y’igitanda.
Nyuma yo kwiza umugore we Gahire yafashe igitenge cya Mukarusagara akimuzirika mu mutwe mu rwego rwo guhisha aho yamukomerekeje arangije arasohoka aragenda.
Yagize ati “Ni byo koko Gahire Augustin yishe umugore we amukubise Majagu arangije aracika ubu ntarafatwa, turacyamushakisha.”
Avuga ko Gahire na Mukarusagara bari bafitanye abana umunani ariko ngo bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo. Umutungo munini bari bafite ushingiye ku masambu.
Clarisse Uwanyirigira avuga ko mu murenge ayoboye hajya haba amakimbirane ashingiye ku mitungo bikaba ngombwa ko ubuyobozi bwunga abayafitanye byakwanga bugasaba ko batandukana mu mahoro ubwicanyi butaraba.
Ubuyobozi bw’umurenge bukaba busaba abaturage gukomeza kujya bavuga aho bazi ingo zifitanye amakimbirane kugira ngo habeho gukumira hakiri kare.
Src:Umuseke
UMUTEKANO W’INGO MU RWANDA NI IKIBAZO GIKWIYE KWIGANWA UBUSHISHOZI BWINSHI CYANE