Mu nama nkuru ya 14 y’umuryango FPR inkotanyi yabaye tariki ya 21 Ukuboza 2019 Hon Bampoliki Edouard yagarutse ku mitego itegwa na bamwe mu bayobozi ugasanga umukozi nta gihe afite cyo gukora akazi ahubwo arahora yisobanura kubyo atazi, mu gihe cyo gukora akazi umuyobozi agahugira mu gutega imitego.

Mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda (RCA) umuyobozi mukuru ahugiye mu gutega imitego abakozi ayobora kugira ngo abone uko abasimbuza abo ashaka, ndetse bamwe mu bakozi bicyo kigo hari ababonye batashobora guhora basimbuka iyo mitego bahitamo kujya kwishakira akazi ahandi, harimo abajyanama be babiri aribo Museveni John na Kalebu Asiimwe ndetse n’abandi bakozi aribo Karega John Bosco, Kalema John Bosco, Ndayishimiye William na Kayitesi Solange.
Ariko hari abataramenye icyo umuyobozi mukuru wicyo kigo ashaka batangira kwisobanura kuri iyo mitego ndetse banayigwamo bibaviramo kwirukanwa kugeza ubu abamaze kwirukanwa muri icyo kigo, ndetse bagiye bafungwa ibya hato na hato mu gihe kitari gito bakomeza gukurikiranwa kandi barirukanwe,muri abo harimo Mukakarangwa Emmanuella Francisca wari ushinzwe guhuza ibikorwa bya SACCOs mu Rwanda, na mugenzi we Batamuliza Esther wari umuyobozi w’ishami ry’ubuyobozi n’imali muri icyo kigo ( DAF) bamaze gusezererwa mu bakozi ba Leta.
Inzira y’umusaraba Mukakarangwa yanyuzemo
Ubwo Prof Harelimana Jean Bosco yinjiraga muri icyo kigo asimbuye Habyarimana Girbert ubu uyobora Akarere ka Rubavu yahise abwira Mukakarangwa E Francisca ko azamufunga amaze icyumweru kimwe atangiye akazi, Francisca yabifashe ko ari ugutebya kuko umuntu atafungisha uwo bataziranye batarakorana igihe, ariko uko iminsi yagiye yigira imbere nibwo yabonye ko ibyo umuyobozi mukuru we yamubwiye ashobora kubishyira mu bikorwa.
Mukakarangwa E.Francisca tariki ya 22 Werurwe 2019 nibyo yahamagawe n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rumumenyesha ko icyaha aregwa cyo “Gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango cyangwa ikenewabo” ashinzwa ko yatanze isoko mu buryo bunyuranije n’amategeko kuva muri 2010 kugeza muri 2019 kuko yari umuyobozi uhuza ibikorwa bya SACCO mu Rwanda ariha musaza we Kabandana Alphonse.

Yagize ati “Njyewe nari umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda (RCA) ntaho nari mpuriye n’abatanga amasoko muri SACCO, yewe ndetse na Musaza wanjye ajya kwakayo ayo masoko muri za SACCO nta nama yangishije ku ko yari azi ko ntakora muri SACCO kandi azi ko zifite ubuzima gatozi ndetse n’abashinzwe gutanga ayo masoko ntaho nari mpuriyo nabo, kandi ibyo narabiburanye ndabitsindira mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge aho nahawe icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa nyarugenge gifite RDP 00357/2019/TB/NYGE cyo kuya 09 Mata 2019” na dossier iza gushyigurwa.
Yakomeje agira ati “Kwitaba urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) inshuro eshatu zitandukanye ku cyaha kimwe, ndetse no kwoherezwa muri Pariki nkaburana mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ubu nibwo nasobanukiye nicyo Prof Harerimana J Bosco yambwiraga ko azamfunga, nigeze kumuhamagara mugisha inama mubwira ikibazo cya SACCO yari yibwe ngira ngo nk’umuyobozi mukuru wanjye angire inama yicyakorwa ansubiza ko adashaka kuzongera kumva phone yanjye imuhamagara, aha yari intangiriro y’umugambi we kandi yawugezeho kuko narasezerewe mu bakozi ba Leta, ndetse nkaba ntakiri umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) ariko aracyakomeza kunkurikira, kuko ubu nabonye urwandiko rw’ubujurire rwo mu rukiko rw’isumbuye rwa Nyarugenge aho ngomba kwitaba kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Mutarama , nkaba mbona aho bigeze ngomba kwishinganisha kuko agomba kuba ashaka umutwe wanjye no kumpeza muri gereza uyu muyobozi mukuru twakoranaga”.

Uyu muyobozi Prof Harelimana Jean Bosco amaze kubona ko umutego yateze Mukakarangwa Emmanuella Francisca awuguyemo akirukanwa mu bakozi ba Leta yatangiye uwari umuyobozi w’ishami ry’ubuyobozi n’imali muri icyo kigo ( DAF) Batamuliza Esther nawe anyura inzira mugenzi we yaciyemo atangira kwitaba muri RIB aregwa “Icyaha cyo kunyereza umutungo n’icyo gukoresha umutungo nabi, Gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko” ibintu byakozwe uyu Prof Harerimana ataragera muri iki kigo akaba atarabajije n’uwamubanjirije impamvu byakozwe.
Akarengane gutotezwa Batamuliza Esther yakorewe n’umuyobozi mukuru wa RCA
Batamuliza Esther wari umuyobozi w’ishami ry’ubuyobozi n’imali muri icyo kigo ( DAF) akaba yaramaze imyaka itanu kuri uwo mwanya, yatangiye gutotezwa na Prof Harerimana amubwira ko ntacyo amaze muri icyo kigo usibye kurya amafaranga ya Leta ntacyo yakoze, ubwo ahita atangira gucamo ibice abakozi ati aba ntabwo tuzakora atangira kujya yigizayo bamwe.
Yagize ati “Iyo twakoraga inama wasangaga byinshi agarukaho ari ugutesha agaciro abo adashaka ngo nta bakozi mfite ni ibisambo ntibakora bumva nabi nta bushobozi bafite kugeza ubwo inama y’ubutegetsi kubera gukurikira ibibera mu kigo byabaye ngombwa ko baduhuza kugira ngo batugire inama uwo mwiherero wabereye Musanze muri Hotel LaPalme mu mpera z’ukwezi kwa gatatu 2019, umwe mubagombaga kunsimbura niwe yakoresheje inama ndetse bashaka uko bansiga icyaha maze document zagomba kundegesha iza orijinale arazibika ariko ngira amahirwe kuko yari yakoze copi arazinzanira ati dore ibyo uregwa uzamenye uko uzisobanura maze we ahita anasezera ku kazi kuko iyo mitego yabonaga ko we atazayishobora”.

Yakomeje agira ati “Bimwe mu byantunguye ni ukumva nkekwaho icyaha cyo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranye n’amategeko kandi ntaba mu kanama gatanga amasoko nkaba ntashinzwe n’amasoko, kandi ikirenze kuri ibyo byose ibirebana n’isoko rivugwa rikaba ryaratanzwe ndi mu konji, ahubwo impamvu mvuga ko ari ugutotezwa nuko uwaje kunshinja ari nawe mubaruramali Uwimana Josiane kandi akaba ari nawe wari wasigaye mu mwanya wanjye, bityo rero akaba ari akagambane ke n’umuyobozi mukuru wa RCA”
Mugambage Richard wahawe ubutumwa bwo kuzenguruka u Rwanda ashaka ibimenyetso byo gushinja Mukakarangwa E Francisca, abayobozi ba SACCO bakamubwira ko batari bazi ko uwahawe isoko ari musaza we, ariko kuko yari afite gahunda yagombaga kugerwaho akomeza inshingano yari yahawe n’umuyobozi mukuru wa RCA, ndetse aza no kugororerwa ku musimbura mu kazi ubu akaba ariwe muyobozi w’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya SACCO muri RCA, akaba yari no mu kanama kadasanzwe ka Discipline ( Special ad hoc Disciplinaly Committee ) kugira ngo gakore iperereza mu rwego rw’akazi kashyizweho na MIFOTRA, icyo twibaza umuntu yaba yishakira umwanya agatanga ubutabera, nawe yagomba gukora uko ashoboye agashija Mukakarangwa.
Umuyobozi mukuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda (RCA) Prof Harelimana Jean Bosco aganira n’ikinyamakuru Rebero ku murongo wa Telefone akaba yatubwiye ko RCA nta burenganzira ifite bwo gutanga amasoko muri SACCO.
Yagize ati “Za SACCO zifitiye uburenganzira bwo kwitangira amasoko icyo RCA ikora ni ukureba ko ayo masoko yatanzwe hakurikijwe ibisabwa gusa, kuko izo SACCO zirigenga mu mikorere yazo, hanyuma abakozi birukanywe ibyo biri mu nkiko ntacyo nabivugaho”.
Bamwe mu bayobozi ba SACCO ikinyamakuru Rebero yavuganye nabo ibabaza niba hari uruhare RCA igira mu gutanga amasoko y’ibyo bakeneye ariko badusubije ko bafite uburenganzira bwo kwitangira amasoko, bitandukanye n’ibirego byarezwe Mukakarangwa E Francisca hamwe na Batamuliza Esther kuko bigaragara ko ari ibirego byibihimbano kugira ngo umuyobozi mukuru wa RCA abone uko abafungisha.
Jean Pierre@Rebero.co.rw
Mbega akarengane ni nkakakandi ka Barafinda kibihekane
Prof. Uwo nawe arakabijye rwose akinatwigisha natwe Niko yatugiraga . Agira ikinyoma no gucengera cyane gusebanya no guhimba n’ibintu bye. Ubuyobozi nibutabare nabasigaye azabamaramo kuko akunda gutoteza niyo mpamvu yitwaga general mubugome Niko kwishuri bamwitaga. Yeweeee nibabatabare birakabije.
Ariko aha birasaba ubushishozi hatagira abitwaza imvugo ya Bamporiki bakitiranya ibihano n’imitego, ukuri bakakwita amatiku bagashaka kuba abere ku byo baregwa bayobya uburari kuko abantu nk’abo na bo babaho kuko burya ngo uwahiriye mu nzu ntaho adafunda imitwe.
Ariko ikigaragara nuko uyumudamu ngo Francisca arengana pe kuko ntakuntu bamubaza gucunga Sacco nabi kdi zifite ubuzima gatozo zifite na nyobozi n”akanama k’amasoko ndetse na ngenzuzi ahubwo leta nirebe niba Atari yamitego
Mbega uriya mugabo narinziko ari umuntu mwiza wari kutugeza kwiterambere cyane ko yakoraga ibyo yize cyane afitemo ubumenyi aho ntiyaba yaguye mumutego wababagabo barya ruswa muma cooperative muntara ko bariraga bikome gusa icyo naboye uriya muudamu ararenga cyane kuko ntategeko ribuza mwenewabo w”umuyobozi gupiganwa igihe abifitiye ububasha kdi ikindi Sacco zirigenga niyo mpamvu ubucamanza butari kubasha kubona uruhare rwe mugutanga amasoko muri saccos
Uyu Mukakarangwa Francisca ndamuzi yar’umukozi mwiza w’inyangamugayo ndetse akaba n’intore ikomeye y’umuryango fpr. none Imitego y’ibisambo DG wa RCA afatanyije na PS Sebera wa Minicom na Gaspard wa Mifotra baramwirengeje bagamije kwimakaza akarengane na ruswa. ubu izo Ministere zombi bazihinduye nka Zayire ya Mobutu, fpr ntacyo yenda kubikoraho kuko niyo bakorera!
birababaje kumva ko umuntu yafungwa urukiko rwamugira umwere ,umuntu akongera kumufungisha kukirego cyari cya shyinguwe burundu , uyu mugabo turamuzi ku ishuri aho yatwigishaga yakunze kurangwa no kudahuza no kubangamira abandi mpaka ageze kucyo we yifuza kugeraho. bityo rero akurikiranwe nawe kuko arimo kubuza abandi amahro,aho gukora akazi aba ahangana.
Akarengane na rusawa bimaze gushinga imizi mu bigo byose bishamikiye kuri Minisiteri y’ubucuruzi kubera PS wayo Sebera Michel wimakaje icyenewabo, ruswa n’akarengane. uyu mudamu Mukakarangwa Francisca rwose ararengana ariko ntawamurenganura kuko abamurenganya bahagarikiwe n’ingwe.
Ndashima cyane, ubuyobozi bwiki kinyamakuru, nkongera ngashimira Hon. Bamporiki kuko ari mubavugisha ukuri kandi buganisha Ku bibazo bisigaye byicha akazi, ntarondogoye RCa iraboze kandi Harerimana niwe uyishe, arashinja abantu itonesha kandi we arise wa mbere, afite ibikoresho byo kubiba urwanga imbere mu kigo Genereuse, HRO wa RCA, Mugambage nabandi, abakorere mu ntara, David, Hamis , Ndacyayisenga Jean D’amascene nabandi, akagira numuyobozi umwungirije akoresha nkagakingirizo ahantu henshi, njyewe rero bitewe nukonzi inzego zacu ndisabira Nyakubahwa Perezida wacu gutabara abamwiyambaje ariko atabara abanyarwanda kuko kiriya kigo kirakomeye nticyagombye kuyoborwa numumtu utagira indang gaciro kandi utazi ahwava naho agana. NB. Harerimana ashyigikiwe nabo Bose mwirirwana mu nama Nyakubahwa, ninayo mpamvu Esther yirukanwe mu masegonda kandi bagatinyuka bakabikorera no mu nama muyoboye Nyakubahwa. Nakavuze byinshi ariko ndabizi ko muzabimenya byose kuko tuzi ubuhanga bwanyu. Murakoze
Uyu mugabo Harerimana yageze muri RCA 2018, Mbere y’uko aza
RCA abantu barumvikanaga , bakundana basangira , ariko mumunota umwe akihagera nibwo byatangiye akoresha amana
arema inzangano mubakozi , arema amacakubiri mubakozi , ndetse adatinya kwitirira abanyarwanda bamwe ibihugu byamahanga , nkaho afite ubushobozi bwo kwambura abantu
ubwene gihugu? Ibi birego ntanakimwe gifatika kuko ababanye n’uyu mugabo Harerimana hari ibyo tuzi :
1. hari abanyamakosa ashaka gukingira ikibaba bayoboye project ya automation ya SACCO
bahombya igihugu asaga miliyari 2.5, ikibazo nanubu Kiri muri PAC. aha hagatera kwibaza ukuntu umukuru wikigo yakwitendeka kuri DAF , nkaho yamuretse agasubiza iby’uko ayo mafaranga yakoreshejwe
, Aha rero ugasanga ari ukumwikiza ngo atazatanga amakuru y’uburyo abo arimo gukingira ikibaba .
2. Harerimana yakoze muma NGO (Imiryango yigenga) aho yakoraga ibyo yishakiye , agakoresha umutungo uko yishakiye , yewe yivayo amazu ayuzuza umujyi , rero yumvaga ko nagera no muri Leta umutungo wa leta nawo
azawukoresha uko yishakiye , DAF amubera ibamba (Aha twavuga amasoko akomeye yagombaga gutagwa aho Harerimana yikoreye Tender Commitee itagira Umu technicien n’umwe kdi byitwa ko ari ayo kugura software) ibyo yashakaga
abantu azategeka uwo baha isoko bakarimuha batabajije , ibyo byose biramuphubana kuko basanze RISA iri maso , birangira abo yapanze kuriha ntabushobozi nabyo bigaragazwa na RISA, kuko team ye yari yabirangije
3.Uyu mugabo akunda amacakubiri mubantu aho yicara akunva ko bamwe mubanyarwanda atahwemye kwitirira ibihugu byamahanga , azaruhuka ari uko abamaze , bamwe koko babonye bikaze barihungira , bashaka utundi tuzi
abandi nyine ari aba amereye nabi, kdi na nyuma yabo hari nabandi. Aha hagatera kwibaza ngo ese abanyarwanda bagomba kongera kwiruka bagahunga umuntu Nka HARERIMANA .
Aha bisaba ubushishozi Bwa Nyakubahwa Perezida wa repubulika , kuko uyu mugabo afite amafaranga utamenya naho ayakura kuburyo agura benshi, ikindi ni umubeshyi wo kurwego rwo hejuru
Reta nihagurukire uwomugabo urenganya abo Badamu birababaje
Ese ndagirango mwumve ikikintu ese nyakubahwa President kuko ayobora urwanda ntamwana we wemerewe kugira icyo akorera mugihugu kuko se ari President ibyo ntahobiba imana yabashyize kwisi ngo bakore .rero Kuba musazawe yarakoranye saccos ntabwo byaribikwiye gufunga francisca
Ariko rwose inzego nizirenganure abo badamu bararenga, abantu iyo dg akoreye ajya kuri RIB bagafungwa? Ibi birababaje cyane ncuru ebyiri eshatu yoooo batabarwe weeeee!!!
ariko rwose Francisca areregwa gucunga nabi SACCOs , ese numucunga mutungo? ni perezida wa SACCOs, ni accoutant yewe abantu bararengana rwose, ubuse agira budget ya SACCOS, URUFUNGUZO RWA SAFE, KO SACCOs zigenga zifite imicungire nimiyoborere yazo kuki uyu mudamu Umuyobozi amuhohotera inzego nizitabare pee!!! Ubu se numwe mu bagize akanama kamasoko, ubuse umuntu yahamagara undi agahabwa isoko kuri tel ibi ntibibaho nakarengane . ikibabaje ni uko afite abamushyigikiye mifotra iri kwisonga. ahubwo commissiyo yabakozi ba leta irakora pee uzi ko yari yashishoje ikamusubiza mu kazi Harelimana akabyanga peeee
Abayobozi nk’abo bagakwiye gukurikiranwa, Ntamuntu ukwiriye gukora ibyo yishakiye ngo yice amategeko kubera ko ari Umuyobozi
Nta terambere tugifite Ruswa, itonesha,..
Say no to Leaders like this one!
Ese daf kuva ryari yabaye muri tender committee? iki ni kinyoma no gushaka kumuharibika no kumwikiza pee nyabuneka arenganurwe asubizwe agaciro ke, kuko ikinyoma gitume afunngwa birababaje?? Uwo mutego ntiwamufata ahubwo ubucamanza burashishoza pee!!
Twebwe managers twarumiwe aho RCA yohereza abakozi ngo dushije Francisca ibinyoma ngo utabikora bazamugendaho ubuse umuntu wize yabeshyera umuyobozi ntacyo bapfa birababaje, nkizo mission bazabara guta kuzunguruka igihugu cyose ngo umuntu baramufungishije none ngo Managers bamushije bamwe twanze ako kagambane?
Mureke rwose SACCOs zirijenga Francisca yararenganye yabaye mandera amaze gufungwa kenshi narenganurwe pe aka karengane karakabije.
Ngo Francisca yacunze nabi SACCOs ahubwo ariwe wahoraga atugira inama yuko twaziteza imbere, ese ahubwo ibyo yakoze byose niyo ngororano yahawe yewe akaga karagwira.
Gusa twizeye Ubuyobozi Bukuru bwi’Igihugu cyacu bazarenganurwa!!
Hon Bamporiki ndagushimiye uvugisha ukuri, Prof Harerimana ubwe yibwiriye umukozi josine ngo azahangayikisha DAF abure aho ahungira kuko imipaka imusubiza iwabo Uganda ifunzwe munyumvire namwe ayo macakubiri warangiza ukamugerekaho ngo yatanze isoko mu buryo butemewe nkande? umucamanza bukwiye gushishoza apana kuba influenced na Harerimana na Sebera nandi hejuru umuntu atavuga. Nyakubahwa Presida watoranijwe n’Imana ikaduha renanura aba badamu peee birakabije bafashe isambu muri gereza .
Uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe…ubwo se mushaka kwigira abatagatifu mwikuraho amakosa ubwo tuvuge ko inzego zose zumvishe ibisobanuro byanyu byabarenganyije?
Moses mbariza laaa, nange ubwo ibyo muri RCA byanyobeye aho DAF yaregwa ngo yatanze Isoko muburyo bunyuranijye n’amategeko, kweri!!!!!! akarengane kaho ahubwo narinzi ko wenda aregwa ko yishyuye ibyo Tender Commitee yatangiye Isoko nabi. Ubwo uwo yamubujije kwirira Prof. rwose amafaranga ya leta asaba kwitonda iyo mitego kwizagushibukana rwose ishyerezo……………… Dufite Ubutabera bushishoza azarenganurwa turabwizeye ko butarya ruswa.
Reka mbabwize ukuri na somye comments zanyu numva ndababaye, ariko muhumure. Umuhanga witwa salomon yaravuze mu Imigani 26:26-27 “Naho urwango rwe yaruhisha ku buryarya, Ububi bwe buzagaragarira imbere y’Iteraniro.Ucukura urwobo azarugwamo, kandi uhirika ibuye rizamubirindukana”. Muhumure siwemana, igihe kizagera ibyuwo muyobozi wa RCA bijye kumugaragaro. Mumuhe igihe gito iyo mitego atega nawe azabona abayimutega, ishyerezo.
Nitwa Peter,
Ndi umukozi muri Sacco ntavuze kubw’umutekano wanjye, Ariko haribyo rwose BNR yaturuhuyeho, twaruhutse RCA n’abakozi buwo DG, hari Umukozi wari waratuzengereje witwa NDACYAYISENGA JEAN DAMASCENE Uhagarariye RCA, muntara ya Majyaruguru yaratumaze peee na RUSWA ze. Governor aherutse kumumfungisha ariko DG , RCA aramufunguza kuko ari umuntu cyane akoresha mission zakaregane zose. Zogutoteza ba managers ba Saccos babona babangamira inyungu zabo. Mbese leta yacu yarakoze kudukiza RCA kuko BNR nabantu bafite gahunda bataja mu menshi nka bakozi ba RCA.
Twirinde kugwa mu mutego wo kumva no kureba ku ruhande rumwe rw’abaregwa gusa…Ese ni iki cyatwemeza ko barengana? uwo ari we wese ushaka kwiyerurutsa no kwikura mu kimwaro article nk’iyi ntiyayishyira mu binyamakuru avuga ko D.G abarenganya? kuko ikigaragara cyo bishyize hamwe batumaho ibi binyamakuru ariko mu by’ukuri nzi neza ko mu gihugu cyacu nta karengane kabamo…niba D.G yaratahuye ibisambo ahubwo abishimirwe, abo na bo niba barengana na byo inzego zibishinzwe zizabisuzumana ubushishozi uretse ko ntahamya ko barengana kubera ko ntabwo inzego zose zabarenganya kdi ari abere.Amagambo gusa nta kamaro…hariya hakora ibimenyetso. Niba bibahama babiryozwe ahubwo bongererweho n’ikindi cyaha cyo guharabika no kubeshyera D.G. Gusa njyewe ntababeshye aho Harelimana agereye muri RCA mbona ari bwo iki kigo cyagiye ku murongo ahanini nyine bitewe n’uko imyobo yose ibyo bisambo byariragamo yayifunze bikaba ari na byo birimo kuzana ayo matiku kgrango bamuteshe umutwe mu rwego rwo kumunaniza bamuharabika gusa nta kindi. Uyu Bosco yashyize ukuri kose hanze twese tumenya ibyaberaga muri RCA kdi byatanze unusaruro kuko ibyari byaranyerejwe byaragarujwe, cooperatives zijya ku murongo kdi ahiga ibisambo…..
Ariko nge muransetsa. Gushakira Indanga gaciro muri HARERIMANA , byaba ari ukwibeshya .
ahubwo hakwibazwa kumuntu urambagiriza leta umuyobozi nka Harerimana , inyungu yari bifitemo
Reka mbabwire Harerimana uwo ari we : Yize muri Petit seminaire ya Nkumba , akarangwa no kuba Indiscipline
ndetse n’umuswa . aza kwirukanwa azira kwiba abandi banyeshuli, ndetse no kuba umunyeshuli udashobotse
, gusa kubwo aza kujya kwiga musanze , ariko aho yabaye hose haba mubuyobozi Bwa stela i Rubavu
aho yabanaga nabana bo mumuhanda ndacyahindutse kuri we ntanikiza kizamuvamo uretse amacakubiri n’ubujura
Mbega Umuyobizi , ariko agomba kuba afite imbalaga yishingikirije uburyo akomeza kurenganya abakozi akabatoteza mugihe gito ahamaze birakabijye agomba kuba ashyigikiwe peeee. Nyakubahwa Perezida wacu dukunda rwose mukurikirane neza muramenya imbalaga akoresha na network ye akoresha munzego za leta kuko birakabije, aho yirukana abakozi abandi agafungisha uko ashatse, uretse imbalaga za Ruswa zo zirazwi kuri RIB ashibora gukoresha ariko agomba kuba afite n’izindi nkuko hari uwanditse ngo uhagarikiwe n’Intare aravoma. Iki kigo n’ikigo cyakagombye kuba gifasha abanyarwanda niba aruko bimeze rero Bikurikiranwe ayo macakubiri n’itotezwa nta musaruro bagira abagikoramo.
Kalisa we, inzego z’Ubutabera zo zakoze akazi kuko twabonye aho bashyingura dosiye y’umuntu burundu nuko bari babonye akarengane ke ariko Harelimana akongera ati DAF yatanze Isoko ngo binyuranyije n’amategeko ubuse koko, ibyo nibigaragara ko yarumutego yari yongeye gutega.
Ariko se Ibyo UWIMANAJO avuze ngo uwo muyobozi yashyize ikigo kumurongo ko yasimbuye abayobozi benshi ngirango bagera kuri 3 bayoboye RCA ayo macakubiri kuki atari yaravutse cyangwa ngo ibyo yise ibisambo bigaragare niwe ufite amaso kurusha abandi,,, yeweee ntacyo azakemura uretse kwirirwa mwitangaza makuru abeshya leta ngo arakora. Cooperative zacu ahubwo arazishe cyokora yazibibyemo nazo amacakubiri, ibyo turabibona muri za nyobozi zayo.
Nitwa Nsangwa,
Ariko se DG uwo Harelimana we, arashaka gukorana nabo ashaka gusa, hari n’abakizi 2 ntavuga amazina yabo, naganiriye nabo numva ndumiwe peeee, yahaye igihano cyo guhagarikwa mukazi kumpara azi 3 guhera nu kwezi kwambere. Abo yabashakiye amakosa ari yamitego ye arangije abigisha inama MIFOTRA yamaze kubaha lettres zibahagarika amaze kumenya ko itegeko yarishe, ikibabaje kandi gitangaje na MIFOTRA imusubiza ikurikije uko yari yamaze kubaha inyandiko z’ibahagarika nyuma aza kuzibaka abonye ko MIFOTRA isubije ibyo yifuzaga noneho arabandikira bahagarika. Ubu se koko MIFOTRA uwo mu DG yayize iye ariko ngo afiteyo ibyitso akoresha muriyo mitego yeee. Gusa administration nta quality agira zayo kuko arahubuka amaranga mutima ye aramuyobora.
Ese uwo muyobozi wa RCA icyo nibaza akora akazi ryari? niba yirirwa muguteg imitego n’abakozi bakirirwa bandika bisobanura ngo bategurure iyo mitego ye , ubwo icyo kigo kweri gifite umusaruro?
Faustian urumva se koko uwo muyobozi akora, niyo mpamvu muri PAC bamubazaga ibintu yananiwe kwisobanura. Ese Raporo y’audit yo kuki ntawe urayibazwaho ngo anashyikirizwe inzego z’Ubutabera zikurikirane izo miliyali bavugaga zakoreshejwe nabi na RCA zigera kuri 2.5 Miliyari. Jyewe nahoze n’ibaza kuki DAF wa RCA ariwe wamfunzwe nzi ngo arazira raporo ya audite ya Auditor General naho n’amatiku cyangwa buriya yashakaga kumwikiza ngo igihe bazakurikirana ibya audit ya OAG azabe atakiri mukigo kuko narayisomye kuri website ya OAG mbona atari nziza peeee, abazayibazwa ari benshi wenda nawe ntayaburamo nkuwari ushinzwe Impari n’umutungo. Nta clean ikigo nkicyo cyabona kirirwa mu matiku no gutegana imitego.
Ibya Francesca na Esther birazwi kdi amakosa bakoze ari clear kuko ibyo uwo witwa DAF yakoreye i Butare n’ibyo Francesca yakoreye muri sacco Gacaca yirukana abantu abaziza kuba batarahaye isoko musaza we
iri ni ishyano! mugatinyuka mugaharabika D.G twemera twese? byarabacanze….ahubwo murimo kumukorera publicité mu buryo mutazi. gusa ibyo mwakoze nta kabuza bizabagaruka
Prof ndamuzi yaranyigishije, yanga ubusambo bwose aho buva bukagera….mushikame rero uziko adashaka kubureka aramwumva byanze bikunze
Izi comment zose zandutswe nabantu batarenze 3 kandi basanzwe bakora muri RCA, ni babandi bananiwe gukora ahubwo birirwa mu matiku yo kuregerezwa hirya no hino, rwose nibarekere aho kwiyoberanya kuko barazwi pe uwashaka yabatondagura aha kurubuga bagaseba.
Batondagure urebeko Atari wowe useba ikindi babaye 3 bigutwaye iki????igikuru nuko bavuga ukuri Kandi bababaye ngewe Sinkora muri RCA sinigeze nanahakorera ariko urihandagaje ubeahyako abanditse abo Bose aruho bakorera twasomye inkuru nkabandi Kandi benshi muritwe uwo Mugabo Halerimana turamuzi neza gusa bizamugaruka pe.harya ngo azatanga ibyo afite byose ariko agere kucyo ashaka nimumureke arashukwa nibyiyisi ariko bizashirana nayo.urwango agira nirwinshi gusa Imana yoo irahari ndihanganisha aba badam barengana nimpinja zabo.
QNyamara bayobozi bacu dukunda kandi twemera , mushatse noneho mwashishoza kuko iki kibazo muracyizi. Cyane , sinzimpanvu mwese mwigira nyoni nyinshi , Minfotra ,yewe FPR nayo irabizi byose , kuko niyo yabanje gukiranura Harerimana. Nabano badam , ese ko mwabwiye Harerimana ngo agende yiyunge nabakozi be dore ko mwari mwamaze kubonako ibyabo aramatiku , none se nukuvugako mutamenyeko Harerimana yakomeje umugambiwe? Nyakwubahwa Kaboneka ndabizi byose ukuri kose urakuzi cyane , nyakwubahwa karinamaryo ikibazo cya Esther nawe urakizi, Hon minister Wa Justice urakizi, procecuter General mutangana yarakizi nawe ,ese habuze iki ngo aba bantu barenganurwe ???? All mentioned you know the case !!!! Ubu koko byose bizagombere nyakwubahwa kandi yarabahaye inshingano abizeye ???
Nyamara bayobozi bacu dukunda kandi twemera , mushatse noneho mwashishoza kuko iki kibazo muracyizi. Cyane , sinzimpanvu mwese mwigira nyoni nyinshi , Minfotra ,yewe FPR nayo irabizi byose , kuko niyo yabanje gukiranura Harerimana. Nabano badam , ese ko mwabwiye Harerimana ngo agende yiyunge nabakozi be dore ko mwari mwamaze kubonako ibyabo aramatiku , none se nukuvugako mutamenyeko Harerimana yakomeje umugambiwe? Nyakwubahwa Kaboneka ndabizi byose ukuri kose urakuzi cyane , nyakwubahwa karinamaryo ikibazo cya Esther nawe urakizi, Hon minister Wa Justice urakizi, procecuter General mutangana yarakizi nawe ,ese habuze iki ngo aba bantu barenganurwe ???? All mentioned you know the case !!!! Ubu koko byose bizagombere nyakwubahwa kandi yarabahaye inshingano abizeye ???
Ese uwo Mugabo witwa Halerimana we gereza arayizira arafungisha abantu abatesha impinja zabo abirukanisha mukazi ngo impinja zabo badam zibure ikibatunga Imana izamubaza byinshi arabikorera mwisi kuko abafite abamushyigiye.DAF ubundi yakabaye afungwa auditor general agaragaje igihombo cyatewe na DAF none ntagihombo aramushakaho iki?umubyeyi wacu Peresida wa Repubulika na tabare naho ubundi birakomeye.naho abacamanza bo ntako batagize bakoze akazi kabo neza niba umuntu ashobora gufungwa inshuro 3 aba umwere nuko baribashyizemo ubushishozi.