Kuboneza urubyaro ntabwo ari imiti gusa ahubwo ni uguhindura imyumvire “BAHO NEZA”

Mu Imbuto Foundation umushinga Baho Neza ni gahunda yo kwimakaza uburyo bwo kuboneza urubyaro iyi gahunda ikaba atari imiti gusa ahubwo ari uguhindura imyumvire y’abantu kuri gahunda yo kuboneza urubyaro.

Iyi gahunda ntabwo ireba abamaze gushaka ahubwo ireba na bafite gahunda yo gushinga ingo zabo kuko cyane cyane nibo baba bagomba kumenya uko  baboneza urubyaro mu muryango wabo, cyangwa se abakimara gushakana, kuko bagomba kumenya abana bazabyara bazabaho bate ?, bazatungwa n’iki? cyangwa se ukamenya no gupangira uko baziga dore ko amashuli muri iki gihe nayo yihagazeho.

Iyi gahunda rero ikora ubukangurambaga  ariko ikanongerera amavuriro y’ibanze cyane cyane twigisha urubyiruko tubarinda gutwita imburagihe, kuko muri iyi minsi mubona ko abangavu bugarijwe no guterwa inda zitateganijwe, bityo rero bagafashwa kwirinda mbere na mbere kuko ashobora kuringaniza imbyaro ariko akanduriramo izindi ndwara.

Urubyiruko rutwara inda zitateganijwe cyane cyane nibo bagirwa inama yo kwirinda

Gerardine Umutesi Umuyobozi mukuru wungirije mu Mbuto Foundation agaruka kuri Baho Neza nkigomba kwibanda cyane cyane k’urubyiruko kuko aba arirwo rugiye kwinjira mu gushinga imiryango kandi bakagomba kubanza gutekereza uko bazakorera umuryango wabo.

Yagize ati “Mu byukuri urubyiruko nubwo turukangurira kuboneza urubyaro ariko rugomba kwirinda cyane kuko muri iyi minsi turabona abana baterwa inda batateguye, bityo umwana bikamuviramo gushaka imburagihe,  rero muri uyu mushinga wa Baho Neza urubyiruko rugomba kumva neza kuboneza urubyaro, ukabanza ukamenya ko igihe kigeze cyo gshinga urugo ese niba kigeze umuryango wanjye uzaba ungana iki ukareba n’ubushobozi ufite byo kugira ngo utere imbere”.

Umutesi Gerardine umuyobozi mukuru wungirije mu Mbuto Foundation agira inama yuko urubyiruko rugomba kwitwara

Tariki ya 23 Mata 2019 nibwo hatangijwe ubukangura mbaga ku mibereho myiza  y’umuryango “Baho Neza” mu karere ka Nyagatare  mu murenge wa Karama Akagali ka Gikagati ahari hateraniye abaturage b’imirenge ya karama ndetse na Gatunda  bitabiriye gutaha ikigo cy’ivuriro ry’ibanze na minisiteri y’ubuzima bafatanije n’ingabo z’igihugu.

Ubwanditsi@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *