Month: December 2019

Abafite ubumuga barasaba ko bakorerwa ubuvugizi munzego zifata ibyemezo cyane cyane muri Sena y’u Rwanda

Abafite ubumuga barasaba ko bakorerwa ubuvugizi munzego zifata ibyemezo cyane cyane muri Sena y’u Rwanda

Amakuru, POLITIQUE
Mu Rwanda hijihijwe umunsi mpuzamahanga w’abantu bafIte ubumuga ku nshuro yabo ya 22 , Kuva muri  92 isi yose yemeje ko izajya yizizhiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga, ariko  mu Rwanda ukaba waratangiye kwizihizwa  muri 97 tubifashijwemo na UNDP. Umuyobozi mukuru mu nama nkuru y’igihugu y’abantu bafite ubumuga Bwana Niyomugabo Romalis yatangiye ashima ibyagezweho muri iyo myaka 22 ariko agaruka cyane uruhareho abafite ubumuga bagize muri polit ike. Ysgize ati “Turashima ibimaze kugerwaho kuko ubu tugira uruhare muri Politike y’igihugu bikuraho ibyari byarabanje mbere aho politiki mbi yatumaga nta ruhare tugira, bimwe mubyo twishimira kandi ni ukuba Leta yaramaze gushyiraho Politike yo gufasha abantu bafite ubumuga ubu ikaba ari hafi kwemezwa”. Yakomeje agira ati “Iyi L
Abarwanyi 30 bafashwe mpiri na FARDC bagiye gushyitswa mu Rwanda

Abarwanyi 30 bafashwe mpiri na FARDC bagiye gushyitswa mu Rwanda

Amakuru
Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo [FARDC],zemeje ko zimaze gufata mpiri abarwanyi bagera kuri 30 b’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Ingabo za FARDC ziratangaza ko mu bitero zimaze iminsi zigaba muri teritwari ya Kalehe mu ntara ya Kivu y’Amagepfo,zafashe mpiri abarwanyi 30 bo mu mitwe ya FDLR ndetse na CNRD (Congrès National pour la Renaissance Démocratique). FARDC yavuze ko yirukanwe mu birindiro byazo biri muri Ziralo zigahungira muri Pariki ya Kahuzi Biega nk’uko umuvugizi wa Operasiyo Sokola 2 igamije guhashya imitwe y’inyeshyamba Kivu y’amajyaruguru, Capt. Dieudonne Kasereka yabihamirije Radio Okapi. Ibi bitero muri Kalehe bimaze kwimura abaturage barenga 30,000 ndetse amakuru amwe n’amwe aturuka muri iki gihugu avuga ko impunzi na zo zibasirwa.
Perezida Museveni yavuze ko ari muri gahunda yo kugabanya ibiro

Perezida Museveni yavuze ko ari muri gahunda yo kugabanya ibiro

Amakuru
Urubuga bwite rwa internet ('blog') rwa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ntiruri gukora ubu, nyuma yaho arutangarijeho ubutumwa ahishura ko amaze igihe kuri 'régime' ngo agabanyeho 30kg ku biro yari afite. Muri ubwo butumwa, yahakanye amakuru yavugwaga ko ubuzima bwe butameze neza cyangwa ananiwe. Avuga ko yatakaje ibiro mu gikorwa yakoze ku bushake ngo agabanye ibinure mu mubiri, nkuko bivugwa n'urubuga Soft Power rubogamiye kuri leta ya Uganda. Nubwo impamvu yatumye iyo 'blog' ifungwa itaramenyekana, urubuga 'Soft Power' rwongeye gutangaza ibyari bikubiye muri iyo nyandiko yo kuri 'blog'. Rusubiramo amagambo ya Bwana Museveni w'imyaka 75 y'amavuko agira ati: "Ntabwo naniwe na busa. Ariko natakaje ibiro ku bushake ngabanya ibimure nari naratumye bijya mu mubiri wa
RURA irasabwa ibisobanuro n’ Abadepite ku mpamvu ‘Internet’ igenda buhoro

RURA irasabwa ibisobanuro n’ Abadepite ku mpamvu ‘Internet’ igenda buhoro

Amakuru
Nyuma yo kumva ibisobanuro bya Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ku bijyanye n’ikoranabuhanga nk’inkingi y’iterambere rirambye, abadepite bavuze ko hakiri ikibazo cya murandasi igenda gahoro bikadindiza iterambere basaba RURA kuzabisuzuma.   Abadepite bavuga ko RURA igomba kureba igutuma internet igenda gake ahatangirwa serivisi nka Bank n’ahandi Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente amaze gutanga ibisobanuro birambuye ku iterambere ry’ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu, Abadepite babajije ibibazo batanga n’ibitekerezo. Hon Bigumisa Theoneste avuga n’ubwo hakozwe byinshi mu guteza imbere ikoranabuhanga, hakwiye kunoza uburyo ihuzamirongo( network) ya murandasi yahabwa ingufu mu gihugu hose, ntihagire aho usanga igenda gahoro. Ati “Uger
Kagere Meddie ashobora kongera gukorana n’umutoza Milutin Sredojevic wamuriganyije ibihumbi 100

Kagere Meddie ashobora kongera gukorana n’umutoza Milutin Sredojevic wamuriganyije ibihumbi 100

IMIKINO
Ikipe ya Zamalek yamaze kwirukana uwari umutoza wayo umunya Serbia Milutin Sredojevic bakunda kwita Micho, ariko amakuru aravuga ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Simba SC ikinamo umunyarwanda Kagere Meddie. Gukorana kwa Kagere Meddie na Micho bishobora kutaza byiza kuko mu minsi ishize uyu rutahizamu yavuze ko Mico yamutwaye miliyoni zisaga 100 FRW yagombaga guhabwa nka recrutement ubwo yamushakiraga ikipe muri Tunisia. Amakuru ava mu Misiri avuga ko umuyobozi w’ikipe ya Zamalek, Mortada Mansour, yafashe icyemezo cyo gusezerera uyu mutoza kubera umusaruro utari mwiza by’umwihariko yababajwe no gutsindwa na TP Mazembe mu mukino ubanza w’amatsinda wa CAF Champions League ibitego 3-0 i Lubumbashi. Micho biravugwa ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Simba SC yasezereye umubilig
RwandaOpen 2019 muri Tennis yatwawe na Changawa Ismael uturuka muri Kenya

RwandaOpen 2019 muri Tennis yatwawe na Changawa Ismael uturuka muri Kenya

IMIKINO
Umunya-Kenya, Ismael Changawa, yegukanye irushanwa rya Tennis rya Rwanda Open 2019 ryabaga ku nshuro ya kabiri, atsinze mugenzi we, Kevin Cheriyot amaseti 2-0 (6-1, 6-2) ku mukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru kuri Stade Amahoro i Remera. Ismael Changawa ukomoka muri Kenya ni we wongeye kwegukana  irushamwa mpuzamahanga  mu mukino wa Tennis rikinirwa mu Rwanda “Rwanda Open 2019” mu kiciro cy’abagabo nyuma y’uko ari we wari waryegukanye muri 2017  mu gihe mu bagore, Ingabire Meghan yegukanye iri rushanwa ku shuro ya mbere. Iri rushanwa ryatangiye tariki  24 Ugushyingo  rigasozwa 1 Ukuboza 2019 ryari ryitabiriwe n’abakinnyi baturutse mu bihugu 7 ari byo Kenya, Uganda, RDC, Burundi, Ethiopia, Espagne n’u Rwanda. Umukino wa nyuma mu babigize umwuga, wahuje abanya-Kenya bab
Musanze FC nayo yibitseho umutoza Abdelrahman Ibrahim ukomoka muri Misiri

Musanze FC nayo yibitseho umutoza Abdelrahman Ibrahim ukomoka muri Misiri

IMIKINO
Musanze FC ikina muri shampiyona y’ikiciro cya mbere y’umupira w’amaguru, biravugwa ko iri mu biganiro n’umutoza Ahmed Adel Abdelrahman Ibrahim ukomoka mu Misiri, kugira ngo barebe ko yababera umutoza mushya. Iyi kipe iri mu biganiro n’uyu munya Misiri, irimo gushaka umutoza mushya ugomba gusimbura, Niyongabo Amars ukomoka mu Burundi ndetse n’uwari umwungirije, Ndikumana Pablo bombi baseserewe ku mirimo yabo bazira umusaruro muke, akaba ari ikemezo cyafashwe n’ubuyobozi tariki 27 Ugishyingo 2019. Ku makuru agera ku Rwanda Magazine, ni uko uyu mutoza Ahmed Adel Abdelrahman Ibrahim ukomoka mu Misiri, uri mu bigarino na Musanze FC byo kuba yayibera umutoza yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 01 Ukuboza 2019. Nyuma y’uko Musanze FC yirukanye aba batoza bombi, yat
Sadate ati Theodore ikanzu wari wandodeshereje ni wowe yabera komeza uyiyambarire

Sadate ati Theodore ikanzu wari wandodeshereje ni wowe yabera komeza uyiyambarire

IMIKINO
Perezida w’ikipe ya Rayon Sports,Munyakazi Sadate yishongoye kuri mugenzi we wa Kiyovu Sports, Ntarindwa Théodore,wari wigambye kubabaza uyu mukeba ariko bikarangira ibyo yari yiteze bitamuhiriye. Umuyobozi wa Kiyovu Sports, Ntarindwa Théodore,yari yavuze ko badatinya Rayon Sports ndetse yadodeshereje ikanzu mugenzi we Munyakazi Sadate ndetse azayimwambika amaze kumutsindira kuri Stade ya Kigali gusa byaje kurangira atabigezeho kuko igitego cya Rutanga ku munota wa nyuma cyafashije Rayon Sports kwigaranzura uyu mukeba barambanye. Nyuma y’uyu mukino,perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate, yigambye kuri mugenzi we Theodore amubwira ko bo badaterana amagambo ahubwo basubiriza mu kibuga mu butumwa yanyujije kuri Twitter. Yagize ati “Mu muco w’iwacu twatojwe, ntabwo tujya du
Inyeshyamba za FDLR zakuwe mu birindiro byari bikomeye zasabwe gutaha mu Rwanda

Inyeshyamba za FDLR zakuwe mu birindiro byari bikomeye zasabwe gutaha mu Rwanda

Amakuru
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko cyakuye inyeshyamba za FDLR mu birindiro byazo bikuru muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo, bityo bakazisaba gutaha mu Rwanda ngo kuko n’aho zahungiye ari ku butaka bwa Congo. Umuvigizi wa FARDC muri aka karere, capitaine Dieudonné Kasereka avuga ko izi nyeshyamba zatsimbuwe mu birindiro n’ibitero by’iminsi ibiri byagabwe ku wa 29 na 30 Ugushyingo 2019. Yagize ati "Abasirikare bacu bagabye igitero ku nyeshyamba za FDLR-CNRD i Katasomwa , zahise ziva muri ibi birindiro byazo bikuru zerekeza muri Pariki ya Kahuzi Biega". Yakomeje avuga ko abaturage bakomeje kugira ubwoba bw’izi nyeshyamba bityo akaba asaba izi nyeshyamba gutaha mu Rwanda ngo kuko n’ubundi aho zahungiye ari ku butaka bwa Repubuli