
Menya impamvu yabafata Noheli nk’umunsi usanzwe nabandi bayifata nk’imigenzo yewe hari ibihugu bitayizihiza
Ubu ahantu henshi hatandukanye ku isi abantu bari kuganira ku byo bararya, baranywa, barampara yewe n’imitako barakoresha, impamvu nta yindi ni uko tariki 25 Ukuboza yageze, ni Noheli, Umunsi bizihizaho umunsi Yezu cyangwa se Yesu yavukiyeho akaryamishwa mu kavure kari i Betelehemu.
Tariki ya 25 Ukubuza ni umunsi abakiristu bose bizihizaho ivuka rya Yesu/Yezu wavutse kugira ngo acungure abanyabyaha (ku babyemera). Abakirisitu bose bahurira mu rusengero kugira ngo bashyire izina rya Yezu/Yesu bamuramye ndetse banamusenge nk’umwe wgize umuntu akabana natwe hano ku Isi kugira ngo aducungure. Gusa nubwo hari ibihugu bimwe bifata uyu munsi nk’umunsi ukomeye hari ibindi biwufata nk’umunsi usanzwe w’akazi.
Kuri ubu abakristu benshi bari mu myiteguro y’umunsi mukuru wa “Noheli” wizihizwa