Gushakisha impano mu bana bakina Tennis byasojwe kuri iki cyumweru

Kuva ibiruhuko bitangiye hashyizweho umwiherero w’abana ukaba warabereye mu makipe atandukanye agera kuri 12 mu gihugu cy’u Rwanda, ariko amakipe akomeye akaba ariyo yatoranyijwe abana baza kwitabira uwo mwiherero wateguwe na Federation ya Tennis.

Aba bana bari bitabiriye ayo marushanwa yamaze iminsi itatu kandi bahungukiye byinshi
Ibihembo bahaye abana byiganjemo amakaye kuko igihe cyo gutangira amasomo cyageze

Uyu mwiherero ukaba warasojwe n’irushanwa kugira ngo haboneke abana barusha abandi kandi dushobora kwubakiraho Tennis Nyarwanda,iri rushanwa rikaba ribaye iminsi itatu aho ayo makipe yabashije kwohereza abana kugira ngo babashe kurushanwa, kandi bigaragara ko byatanze umusaruro mwiza.

Abana bitabiriye aya marushanwa bakaba bari mu byiciro bitandukanye kuko hari nabari batangiye bwa mbere gukina uyu mukino wa Tennis kandi bakiri batoya cyane bari mu myaka 5,8 ndetse no kuzamura hejuru kuko hari abatoza batandukanye babakurikiranaga.

Murinzi Gedeon umaze imyaka ibiri akina Tennis akaba akinira muri Nyarutama akaba agiye mu mwaka wa gatandatu w’amashuli abanza ninawe wakinnye umukino wa nyuma  aranawutsinda akaba yasabye ko yakongererwa imyitozo kugira ngo arusheho kwitwara neza.

Murinzi Gedeon wegukanye umwanya wa mbere agahabwa igikombe n’imipira yo gukina 

Yagize ati “Uyu mugenzi wanjye twahuriye ku mukino wa nyuma ukinira kuri Cercle ntabwo ari ubwambere dukinnye kuko tumaze guhura inshuro 3 muri izo nshuro zose namutsinzemo ebyiri antsinda inshuro imwe , ikindi abana bagenzi banjye batarakina Tennis ni byiza ko baza tugafatanya kuko iyo wayikinnye biruhura ubwonko”.

Umwana w’umukobwa uri mu myaka 14 watwaye igikombe akaba ari no mu ikipe izitabira iyo mikino muri icyo kigero muri Tanzaniya Nishimwe Carine , uyu akaba agirwa inama n’ababyeyi be kuko kenshi akina bamuri hafi kandi ibyo akeneye byose babimugezaho.

Yagize ati “Impamvu nitwara neza ndetse nkagira ishyaka nuko mbifashwamo n’ababyeyi beanjye, Ubu niba ntagihindutse turatangira imyitozo vuba kugira ngo tuzagende dufite aho tumaze kugeza kuko turifuza kuzitwara neza muri icyo gihugu tukazana imyanya myiza, natangiye kuyikina ndi muto niyo mpamvu numva nshaka kuzazamura ibendera ry’u Rwanda  mu mikino mpuzamahanga”.

Ndugu Phirbert niwe ushinzwe Tekinike muri federation kandi akaba akuriye JTI ( Junior Tennis Initiative) iyi ikaba ari gahunda yo gushakisha impano z’abana muri Tennis iyi gahunda ikaba ijyanye neza n’iri rushanwa dushoje uyu munsi.

Yagize ati “Iri rushanwa ryahuje abana kuva ku myaka 14 kumanuka ukagera ku myaka 8 ariko hakaba harimo na Muni Tennis abana bagitangira gufata igikoresho cyo gukina Tennis bwa mbere aha haklaba harimo n’abana bafite imyaka 10 ariko batangiye kuyikina bwa mbere”.

Yakomeje agira ati “Muri aya marushanwa abana bayitabiriye baturutse mu makipe ya Kure ni abavuye Huye na Musanze naho abagombaga guturuka Rusizi ntabwo babashije kuza kubera urugendo rurerure, ikindi nuko buri kipe niyo yamenyaga abana yazanye kuri byose”.

Uku guhitamo gukoresha iri rushanwa ndetse niyi Camp bitwereka abana bashya barimo kuza mu mukino ikindi ubwo duhita tubona n’amazina mashya kandi abatoza bakaboneraho kumenya uko bazakurikirana abana kuko nibo Tennis yejo hazaza.

Jean Pierre@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *