Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rwagaragaje uko umwaka wa 2019 urangiye ruhagaze

Komiseri mukuru w’urwego rw’imfungwa n’abagororwa (RCS) CG George Rwigamba yabisobanuriye abanyamakuru kuri uyu wa Mbere mu kiganiro cyibanze ku byakozwe n’urwo rwego muri uyu mwaka n’ibiteganyijwe mu gihe kiri imbere.

Bimwe mu bikorwa bikorwa na RCS bitandukanye byinjiza amafaranga habonetse amafaranga agera kuri Miliyoni 384 z’amafaranga y’u Rwanda  aba yaragiye aboneka mu bikorwa byakozwe na bagororwa mu bikorwa bitandukanye  ababigizemo uruhare ba bagororwa bakabonaho agera 10% bya mafaranga yinjiye.

Kuri ubu Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rubarirwamo abacunga gereza bagera ku 2400,bivuga ko buri mucungagereza aba agomba gucunga abagera kuri 30 bikaba aribyo byatumye hashakishwa abandi mu rwego rwo kunganira abasanzwe bari mu kazi,abagera kuri 600 bakaba bari mu mahugurwa no guhabwa amasomo yogucunga abagororwa.

Mu rwego rwo kurushaho kurwanya no guhashya bimwe mu bikorwa bitemewe byakorerwaga muri za gereza zitandukanye Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rwasizeho za kamera zo gucunga umutekano ,kwinjiza ,gukora ibikorwa bihabanye nuri mugihano no kurwanya ibiyobyabwenge byavugwaga muri zagereza zitandukanye, muri za gereza harimo ubuyobozi bugiye butandukanye bitryo bikaba byorohereza abacunga gereza akazi kabo kaburimunsi.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rwatangaje ko hakozwe ubushakashatsi ku butinganyi (kuryamana kw’abahuje ibitsina) bwavugwaga muri gereza zo mu Rwanda, bagasanga bwaratizwaga umurindi n’imyubakire yariho mbere ariko ko byakemutse bitagihari.

CG George Rwigamba, yavuze ko mbere iyo umuntu yinjiraga muri gereza yishakiraga aho kuba, akaba yakora igisa n’agapangu kuburyo nta muntu ureba iwe.

Ibyo ngo byatumaga ubutinganyi bushobora gukorwa. Hamaze gukorwa amavugururwa mu myubakire ya za gereza, ngo hashyizwemo ibitanda bigerekeranye,Byasimbuwe n’imyubakire mishya aho hubakwa ibitanda bigerekeranye hanyuma bikitwa imidugudu.

Ati ” [Mbere] Hariho ko nta muntu ushaka kurebana n’undi, ubu hubakwa ibitanda bigerekeranye inshuro eshatu.”,Yavuze ko hakurikijwe uko imyubakire iteye ubu, nta wabona uko akora ibyo by’ubutinganyi.
Kugeza ubu mu Rwanda hari gereza 13.

Kuri ubu mu magereza agera kuri 13 abarizwa hirya no himo mu  gihugu agera kuri 11 yose ntago agikoresha inkwi cyangwa se ubundi buryo bwakwangiza ibidukikije bateka kubera ko izo 11 zose zikoresha biyogaze ituruka kumyanda iba yavuye muri gereza hakaba hari ikifuzo cyuko muri 2020 RCS yaba igeze 100 kwi 100 mu bicanwa bitangiza ibidukikije.

Mu mwaka wa 2019 hakaba haragaragaye imyitwarire itari myiza kuri bamwe mu bagororwa bagra kuri 3 bagaragaje kuba batoroka hamwe numwe mu bagororwa watorotse agatorokana n’umucunga gereza kuri ubu bombi baka bataraboneka.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *