Gicumbi:Abaturage bati iterambere rivanze n’umwanda ntaho rituganisha

Kuri uyu wa gatanu itsinda ry’abanyamakuru basuye akarere ka Gicumbi abaturage babasaba kubavuganira ku kibazo  cy’isuku nke irangwa hafi y’isoko no mw’isoko imbere nahari amazu yafunzwe kubera ko atajyanye n’igihe.

Nyuma yo guhabwa umuhanda na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika wasimburaga uwari umaze gusaza byatumaga Akarere ka Gicumbi kataba nyabagendwa kuri ubu ubuyobozi buvugako akarere kabo gasigaye ari nyabagendwa.

Muri ako Karere ka Gicumbi kakaba kaza ku mwanya wa kabiri mu gihugu  mu gushishikariza abaturage kujya muri ejo heza,kandi ubwitabire bw’abaturage bakoresha mitiweli bugeze kuri 75% mu Karere kose.

NDAYAMBAJE Felix Umuyobozi wa karere ka Gicumbi.

NDAYAMBAJE Felix Umuyobozi wa karere ka Gicumbi mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ko Akarere ka Gicumbi nyuma yo kubona bimwe mu bikorwa remezo birimo umuhanda ubahuza n’uturere twa Burera na Musanze abaturage barushijeho kwiteza imbere.

Nubwo ibyo byose bigenda bigaraga ko Akarere kari kujyenda kagera ku iterambere abaturage bakorere mw’isoko rya Gicumbi bavuga ko bahangayikishijwe n’umwanda ugaragara aho bakorera kubera ko babujijwe kugira icyo bahakora  babwiwe ko isoko rigiye kuhakurwa.

Abacururiza mw’isoko binubira umwanda uhari.

Imyanda ikusanyirizwa mu kimoteri kiri inyuma y’isoko abaturage bakoreraho  bavuga ko kibabangamiye bikomeye kuko batakibona abaguzi kubera isazi n’umwuka mubi  biva muri icyo kimoteri.

Umwe mu bakora umwuga wo gutwara bantu kuri moto yabwiye abanyamakuru ko hambere hari kontineri bashyiragamo imyanda ariko Akarere kakaza kucyihakura kakazana ikindi ariko kikaba gifunze ku buryo ntakintu washyiramo.

Imyanda iteza umwuka mubi nisazi bituma abantu batagana isoko rya Gicumbi.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *