Dream Taekwondo Club izakomeza kwubakira uyu mukino ku bana kuko nibo mizero yejo

Rwanda Taekwondo Championships 2019 yasojwe ku mugaragaro kuri iki cyumweru tariki ya 22 Ukuboza ,iyi mikino y’amarushanwa ikaba yabaye  mu byiciro byose, Dream Taekwondo ikaba yongeye kwihesha agaciro yisubiza icyo gikombe cya 2019.

Amakipe yose yaritabiriye kandi icyashimishije kurushaho nuko abakiri bato aribo benshi babonetse muri iyi shampiyona, kuko niryo terambere rya Taekwondo, nubwo habayemo ikibazo cyo kugongana kw’amashyirahamwe yahuriye muri Petit Stade, ariko imikino yasojwe neza gusa gutanga ibihembo nibyo bitishimiwe nkuko byagombaga ariko imikino yo yarangiye neza.

Ndacyayisenga Aline ukinira Police Taekwondo umwe mu bakinnyi bitwaye neza uyu nawe akaba yararerewe muri Deam Taekwondo Club akaba afite gahunda ndende ndetse asaba ko na federation yamufasha kurushaho kwitegura kuko intumbereye ni mu mikino ya Olimpike izabera Tokyo mu mwaka utaha.

Yagize ati “Iyi Shampiyona ntabwo yangoye kuko narayiteguye cyane bihagije kuko narimvuye gukina muri Tanzaniya kandi naho nkaba narazanye umwanya wa mbere, numvaga nta kosa ngomba gukora kuko mfite gahunda nyinshi muri uyu mwaka kandi ngomba gusohoza, kuko ngomba kwitegura gukina imikino yo gushaka itike izanjyana mu mikino ya nyuma ya Olimpike”.

Yakomeje agira ati “Icyo nsaba ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo ni ugukomeza kunshyigikira kugira ngo mbashe gusohoza inshingano nihaye mbese mbashe kuzigeraho, uburyo bagomba kumfasha ni ukumba hafi haba mu bikoresho ndetse no kwitegura kandi nkurikije uko numva nifitiye icyizere birashoboka ko tike nzayibona”.

Master Ntawangundi Eugene Umuyobozi wa Dream Taekwondo Club ibarizwa mu Gatenga akaba n’umutoza wayo, yashimye uburyo abakinnyi be bitwaye muri Shampiyona ya Taekwondo kuko bongeye kwisubiza igikombe n’ubundi bari baratwariye Rubavu umwaka ushize.

Aba bakinnyi uko bakurikiranye ari batatu bakinira Dream Teakwondo Club uwa mbere akaba ari Sangwa Yvan

Yagize ati “Igikombe tucyishubije ku nshuro ya gatanu kandi twakinishije ibyiciro byose ndetse n;abafite ubumuga abakinnyi bose twari dufite ni 46 mu byiciro byose, ibikombe twatwaye tukazabimurikira abanyamuryango mbere yuko amashuli atangira kuko ibikombe ni byinshi, tugiye gukomeza gufasha abana gukina Taekwondo bakagenda bazamuka kuko duhera ku myaka itandatu niyo mpamvu amakipe akomeye tugenda tuyaha abakinnyi”.

Muri make, abakinnyi n’amakipe bitwaye neza mu buryo bukurikira:

Poomsae:

Abakinnyi bakiri bato (Abahungu): Sangwa Yvan/Dream Taekwondo Club

Abakinni bakiri bato (Abakobwa ): Umurerwa Nadège/Dream Fighters Taekwondo club

Mu bakinnyi bakuru (Abagabo): Birushya Emmanuel

Mu bakinnyi bakuru (Abagore): Uwayo Clarisse

Kyorugi:

Umukinnyi ukina Taekwondo mu bafite ubumuga witwaye neza kurusha abandi (Best Para-Taekwondo Player): Niringiyimana Jean Claude/Nyamata Taekwondo Club

Umukinnyi w’igitsina gore witwaye neza : Umurerwa Nadege/Dream Fighters Taekwondo Club (uyu afite imyaka 17 gusa.

Umukinnyi warushije abandi (Abagabo): Niyingize Jean de Dieu/Dream Taekwondo Club

Uko amakipe yakurikiranye mu gutwara ibikombe:

– Umwanya wa gatatu : Police Taekwondo Club

– Umwanya wa Kabiri: Dream Fighters Taekwondo Club

– Ikipe Shampiyo ya 2019 : Dream Taekwondo Club

Iri rushanwa ryo gusoza Shampiyona rikaba ryasojwe batanga ibihembo ariko ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball rikaba ryabavangiye kuko ntabwo ryatumye bishimira ibihembo amakipe yagiye atwara kuko bari babahagaze hejuru ibintu bitashimishjije abakunzi ba Taekwondo kuko ntabwo bisanzwe kubona Minisport itanga ikibuga ku mashyirahamwe abiri icyarimwe.

Jean Pierre@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *