Botswana yitabiriye imikino yo kwitegura Shampiyona ya Volleyball yateguwe na UTB

Kuri iki cyumweru taiki ya 22 Ukuboza muri kigali hasojwe Irushanwa ry’umukino wa volleyball ribanziriza Shampiyona y’abagore ryateguwe na kaminuza ya UTB ryari rifite Insanganya matsiko igira iti Guteza Imbere abagore binyuze Muri siporo no mu burezi (empowering women through Sports and Education)

Ikipe y’igihugu ya Botswana yari kumwe mu itsinda na UTB nizo zahuriye ku mukino wa nyuma

Ni Irushanwa ryabaga ku nshuro yaryo ya kabiri nyuma yo kuba umwaka ushize ndetse rikanegukanwa Ni ikipe yiyi kaminuza y’abagore UTB WVC, Uyu mwaka ryitabiriwe n’amakipe 5 yo mu Rwanda yose asanzwe akina mu kiciro cya mbere ndetse n’ikipe y’igihugu ya Botswana irimo kwitegura kujya gushaka itike y’imikino Olempike .

Byatumye bayagabanya mu matsinda 2 aho buri tsinda ryari rigizwe n’amakipe 3 yagombaga guhura hagati yayo hakaza kuzamukamo ikipe 2 zitwaye neza Muri buri tsinda maze zikajya muri 1/2.

Itsinda A

-UTB

-IPRC HUYE

-BOTSWANA NATIONAL TEAM

Itsinda B

-RRA

-KVC

_APR VC

Imikino yo mu itsinda A yarangiye ikipe ya Boswana ariyo iriyoboye cyane ko nta mukino nubwo yari yatakaje kuko yatsinze IPRC Huye amaseti 3_0 ikaza  gusoreza kuri UTB banazamukanye Muri 1/2 Dore yo ko yayitsinze amaseti 3 kuri 1. Naho mu itsinda rya B RRA yatsinze APR WVC na KVC WVC cyane ko nta nimwe yabashije kuyitsinda  bituma izamuka iyoboye itsinda.

Ikipe ya UTB Women niyo yegukanye igikombe n’amafaranga ibihumbi 500
Botswana yabaye iya kabiri yakira Sheke ya’ibihumbi 300

Imikino ya kimwe cya kabiri yakinwe kuri iki cyumwe Aho UTB yari yaraye izamutse ku mwanya 2 mu itsinda A maze icakirana na RRA yo yari yazamutse mu itsinda rya 2 Ari iyambere,maze UTB Itsinda RRA amaseti 3-1 ihita ijya ku mukino wa nyuma Aho yongeye guhurira na Botswana yo yari imaze gusezerera APR WCV Muri 1/2 ku maseti 3-0. Umukino wa nyuma wahuje UTB WVC na BOTSWANA warangiye ikipe ya UTB WVC yegukanye Intsinzi ku maseti 3-1ya Botswana.

Ibihembo mu mafaranga

1st   UTB WVC 500.000rwf

2nd Botswana 300.000rwf

3rd RRA  200.000rwf

Ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza

Best setter- Yvette cyuzuzo UTB

MVP-Nzayisenga charlotte UTB

Best libero- Betty RRA

Best sever- Munezero Valentine APR

Best attacker- Gaseugonwe Gaolese Botswana

Best Blocker- Rodgers Caroline Botswana

Iyi kipe ya Botswana nubwo ari ikipe y’igihugu ariko ikaba yabashije kubona uburyo bwo gukora imyitozo kandi ikaba ikiri mu Rwanda kuko itaganya kujya muri Cameroon umwaka utaha mu kwezi kwa mbere ikaba izajya gushakisha itike y’imikino ya nyuma muri Olimpike.

Amon B Nuwamanya @Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *