Abafite ubumuga barasaba ko bakorerwa ubuvugizi munzego zifata ibyemezo cyane cyane muri Sena y’u Rwanda

Mu Rwanda hijihijwe umunsi mpuzamahanga w’abantu bafIte ubumuga ku nshuro yabo ya 22 , Kuva muri  92 isi yose yemeje ko izajya yizizhiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga, ariko  mu Rwanda ukaba waratangiye kwizihizwa  muri 97 tubifashijwemo na UNDP.

Umuyobozi mukuru mu nama nkuru y’igihugu y’abantu bafite ubumuga Bwana Niyomugabo Romalis yatangiye ashima ibyagezweho muri iyo myaka 22 ariko agaruka cyane uruhareho abafite ubumuga bagize muri polit ike.

Ysgize ati “Turashima ibimaze kugerwaho kuko ubu tugira uruhare muri Politike y’igihugu bikuraho ibyari byarabanje mbere aho politiki mbi yatumaga nta ruhare tugira, bimwe mubyo twishimira kandi ni ukuba Leta yaramaze gushyiraho Politike yo gufasha abantu bafite ubumuga ubu ikaba ari hafi kwemezwa”.

Yakomeje agira ati “Iyi Leta ije guteza imbere abantu bafite ubumuga igafata inshingano mu nama yabereye mu Bwongereza kandi tugashima ko buri mwaka igaragaza aho igeze iyishyira mu bikorwa, turishimira kandi ko uturere n’abafatanyabikorwa batwo batangiye gushyira mu igenamigambi ryatwo ibikorwa bigamije guteza imbere abantu bafite ubumuga, reka nsoze mbasaba mushyitsi mukuru gukurikirana Politike y’abantu bafiteme ubumuga ikemezwa”.

Umushyitsi mukuru Hon Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Ignatienne Nyirarukundo yatangiye ashima inzego zose zifasha abantu bafite ubumuga aho bamaze kubageza nubwo urugendo rukiri rureru kandi akizera ko bagomba kuhagera uko byamera kose.

Yagize ati “Turashimira abatanze ubutumwa bw’abantu bafite ubumuga kuko byinshi mubyo bagarutseho ni ukwikorera ubuvugizi imiryango itegamiye kuri Leta nayo ni iyo gushimwa kuko ikora akazi gakomeye ko kubaba hafi, ibijyanye n’amazu yubakwa ubu byo ni ihame gusa icyo tugifitemo imbogamizi ni amazu yubatswe kera kuko kuyasenya byagorana ariko tuzakomeza gukora ubuvugizi, ariko nkuko uhagarariye NCPD yabisabye ko  mwahagararirwa muri Sena hamwe no mu zindi nzego zifata ibyemezo”.

Yakomeje agira ati “Muri iyi myaka itatu iri imbere tuzibanda kunzu zitangirwamo serivice kugira ngo izo nzira zitunganywe kandi twarabitangiye,sinasoza ntashimiye abantu badukinye umukino kuko byanyeretse ko abafite ubumuga ubuvugizi batangiye kubwikorera kuko iyo wamenye amategeko ntawe ushobora kukurenganya utamubwiye icyo itegeko rivuga, kandi ndabashishikariza kwiga kuko iyo utize ntabwo wabona akazi ikindi ntabwo kakwizanira ngo nuko ufite ubumuga niyo mpamvu nkomeza kubasaba kwiga”.

Uhagarariye abafite ubumuga mu nteko ishinga amategeko Bwana Musoline Eugene yagarutse kubyo bashimira leta imaze kubagezaho ndetse anagira ibyo yisabira abafite ubumuga aho bari hose.

Hon Eugeni Musoline asuhuza abakinnyi b’ikipe ya Nyamagabe ari nayo yegukanye igikombe

Yagize ati “Mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda iharanira ko uburenganzira bw’abafite ubumuga bwimakazwa ntubagire ihezwa mu bintu byose tumaze kuvugurura amategeko atandukanye arimo kugura ibintu umuntu ufite ubumuga akaba ashobora kugura imodoka imugenewe ikamwandikwaho, twavuguruye amategeko y’amashuli ku burezi budaheza ariko tukaba dusaba sosiyete ko itaheza abafite ubumuga cyane cyane abana kuko nibo bafite ejo hazaza h’igihugu”.

Yakomeje agira ati “Tuzakomeza gukora ubuvugize nkuhagarariye abafite ubumuga mu nteko ku nzitizi zigihari cyane cyane mu buvuzi mu burezi budaheza ndetse n’ubwihariye kandi na Politike y’abantu bafite ubumuga dushaka ko izajyana n’igihe mu buryo ifata ibyiciro by’abantu bafite ubumuga”.

Kuva muri 2007 niho Politiki ya mbere yagiyeho kandi muri 2001 nibwo hashyizweho ishyirahamwe ry’abafite ubumuga ubu kuri uyu munsi hari inama nkuru y’igihugu y’abantu bafite ubumuga leta igenera ingengo y’imali yo kugira ngo ibashe gukora no gukurikira umundi ku wundi gaunda z’abantu bafite ubumuga.

Jean Pierre@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *