RwandaOpen 2019 muri Tennis yatwawe na Changawa Ismael uturuka muri Kenya

Umunya-Kenya, Ismael Changawa, yegukanye irushanwa rya Tennis rya Rwanda Open 2019 ryabaga ku nshuro ya kabiri, atsinze mugenzi we, Kevin Cheriyot amaseti 2-0 (6-1, 6-2) ku mukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru kuri Stade Amahoro i Remera.

Ismael Changawa ukomoka muri Kenya ni we wongeye kwegukana  irushamwa mpuzamahanga  mu mukino wa Tennis rikinirwa mu Rwanda “Rwanda Open 2019” mu kiciro cy’abagabo nyuma y’uko ari we wari waryegukanye muri 2017  mu gihe mu bagore, Ingabire Meghan yegukanye iri rushanwa ku shuro ya mbere.

Iri rushanwa ryatangiye tariki  24 Ugushyingo  rigasozwa 1 Ukuboza 2019 ryari ryitabiriwe n’abakinnyi baturutse mu bihugu 7 ari byo Kenya, Uganda, RDC, Burundi, Ethiopia, Espagne n’u Rwanda.

Umukino wa nyuma mu babigize umwuga, wahuje abanya-Kenya babiri maze Ismael Changawa aryegukana ku nshuro ya kabiri, atsinze Kevin Cheriyot amaseti 2-0 (6-1, 6-2).

Mu bagore, umukino wa nyuma wahuje Abanyarwandakazi babiri maze Ingabire Meghan aryegukana atsinze Tuyisenge Olive amaseti 2-0 (6-1, 6-1).

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda “RTF”, Karenzi Theoneste.

 

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda “RTF”, Karenzi Theoneste   yatangaje ko bishimiye uko irushanwa ryagenze. Yakomeje avuga ko   wabaye umwanya mwiza wo kureba uko abakinnyi b’u Rwanda bahagaze ndetse n’abakinnyi bato barebera kuri bakuru babo kugira ngo bazamure urwego rwabo.

Karenzi avuga ko barimo kuganira n’abaterankunga ku buryo bifuza kuzamura ibihembo bitangwa ari byo bizatuma  haza abakinnyi benshi kandi bakomeye.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier.

 

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, wasoje iri rushanwa, yasabye ko ryajya riba buri mwaka kuko ritegure abakinnyi b’Abanyarwanda.

Ati” Rwanda Open ni irushanwa rifasha Abanyarwanda kumenya urwego bahagazeho mu karere, bityo turasaba ko ryaba irushanwa rikinwa buri mwaka kugira ngo rikomeze gutegura abakinnyi bacu.”

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *