Month: November 2019

Imirwano hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’Abanyarwanda yatumye abasaga 14,000 bata ibyabo

Imirwano hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’Abanyarwanda yatumye abasaga 14,000 bata ibyabo

Amakuru
Amakuru aturuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo, aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 26 Ugushyingo, ingabo za Congo, FARDC zakozanyijeho mu mirwano ikaze yazihuje n’inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa CNRD mu misozi miremire yo muri Kalehe. Abarenga ibihumbi 14 bahunze iyi mirwano hatatangajwe abayiguyemo cyangwa abakomeretse. Igisirikare cya Congo kiravuga ko gishaka kwirukana imitwe y’inyeshyamba yose yaba, iy’abanyekongo n’abanyamahanga ikorera muri iki gice. Biravugwa ko abaturage bavuye mu byabo bagahungira muri Teritwari ya Walikale, mu gihe izo nyeshyamba z’Abanyarwanda zasubiye inyuma zicikira mu ishyamba rya Mugugu. Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola 2 muri Kivu y’Amajyepfo, Dieudonné Kasereka , yatangaj
Mu Karere Rutsiro mu ntara y’iburengerazuba hafatiwe amapaki 198 y’amashashi ya magendu

Mu Karere Rutsiro mu ntara y’iburengerazuba hafatiwe amapaki 198 y’amashashi ya magendu

Amakuru
Kuwa 25 Ugushyingo, Polisi ikorera mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Gihango, yafashe amapaki y’amashashi 198 ahwanye n’amasashi ibihumbi 39,600 kuko buri paki iba irimo amasashi 200. Ni amashashi mato akunze gukoreshwa n’abacuruzi bayapfunyikiramo abakiriya babo ibyo baguze, aya masashi yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko ayo mashashi yafashwe biturutse ku makuru Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Gihango yahawe n’abaturage. Yagize ati “Abaturage bahamagaye Polisi ikorera mu murenge wa Gihango ko mu mudugudu wa Mukebera, mu kagari ka Congo-Nil ku muhanda wa Rutsiro-Karongi bahabona imifuka ibiri ipakiyemo amashashi batazi uwayahashyize niko guhita bajyayo kuyareba.”
Shampiyona iteguye nabi,imitegurire mibi y’abakinnyi bikipe y’igihugu niyo yatumye dutsindwa kuriya,abakinnyi bikipe y’igihugu ya Rugby

Shampiyona iteguye nabi,imitegurire mibi y’abakinnyi bikipe y’igihugu niyo yatumye dutsindwa kuriya,abakinnyi bikipe y’igihugu ya Rugby

IMIKINO
Nyuma yo kunyagirwa ndetse ikanasezererwa itsinzwe amanota 60-3 na Côte d’Ivoire mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike yo gukina Igikombe cya Afurika cya Rugby kizaba mu mwaka utaha, ikipe y’Igihugu ‘Silverbacks’ yagarutse i Kigali kuri uyu wa Kabiri. Ahagana ku i saa 11:00 nibwo abasore ba Silverbacks basesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali, aho bakiriwe n’Abayobozi b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Rugby. Umusaruro aba bakinnyi babonye muri Côte d’Ivoire wagarutsweho n’abatari bake nyuma y’uko batsinzwe amanota menshi ndestse barushwa cyane. Kapiteni w’iyi kipe Kanyamahanga Donat yavuze ko atemera ko batsinzwe mu buryo bugayitse kuko we na bagenzi be bagerageje. Uyu mukinnyi yakomeje avuga ko Côte d’Ivoire yabarushaga abakinnyi benshi bakina hanze ndetse bubatse umu
Mu mwaka w’imikino wa 2019 Akarere ka Rubavu na ligue y’Amajyepfo byahize abandi

Mu mwaka w’imikino wa 2019 Akarere ka Rubavu na ligue y’Amajyepfo byahize abandi

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo nibwo hasojwe imikino mu mashuli mu mwaka wa 2019 bityo batangaza uko uturere na za Ligue zitwaye umwaka wose. Muri uyu mwaka akarere kabaye akambere mu gutwara imidali myinshi mu bakobwa  ni Akarere ka Nyamagabe gakurikirwa na Rubavu, naho mu bahungu akaza ku mwanya wa mbere ni Burera igakurikirwa na Nyamagabe. Iyo uteranije amanota mu mwaka wose ugahuriza hamwe abakobwa n’abahungu kugira ngo urebe abitwaye neza kugira ngo n’abandi umwaka utaha bazagire ubwo butwari dusanga umwanya wa mbere ugarukwaho na Nyamagabe naho umwanya wa kabiri uba uwa Rubavu. Muri uyu mwaka kandi Ligue yarushize izindi mu bakobwa ni ligue y’Amajyepfo, mu gihe mu bahungu uhasanga ligue y’iburasirazuba, ariko iyo turebye mu mwaka imikino yose hamwe akarere gahiga
Rwanda Open 2019 yatangiye kuri iki cyumweru  irarimbanyije igeze ku munsi wayo wa gatatu.

Rwanda Open 2019 yatangiye kuri iki cyumweru irarimbanyije igeze ku munsi wayo wa gatatu.

IMIKINO
Abagera ku 176 ni bo bitabiye irushanwa ngarukamwaka ry’umukino wa Tennis mu Rwanda ’Rwanda Open 2019’ ryatangiye tariki 24 Ugushyingo rizageza ku ya 1 Ukuboza 2019. Abakinnyi ba Tennis bo mu Rwanda ndetse n’abaturutse hanze, muri Africa bateraniye i Kigali aho bari guhatanira imidari muri irushanwa rya Rwanda Open ryasubukuwe nyuma yo kutaba umwaka ushize. Iri rushanwa riza ku mwanya wa mbere mu marushanwa ya Tennis abera mu Rwanda ryatangiye kuri iki cyumweru itariki ya 24 Ugushyingo 2019, rizasozwe ku itariki ya 1 Ukwkaira 2019 ku bibuga birimo icya Nyarutarama,icyo mu Rugunga (Cercle Sportif) ndetse n’ikibuga cy’i Remera ari naho hazabera imikino ya nyuma y’irushanwa. Kurubu irushanwa rikaba rigeze mu mahina doreko abakinnyi bakina nkabatarabigize umwuga abibo batangiy
Beni: Abaturage 8 bishwe mu gitero gishya cyabaye muri Masiani

Beni: Abaturage 8 bishwe mu gitero gishya cyabaye muri Masiani

Amakuru, MU MAHANGA, UMUTEKANO
Abasivile 8 bishwe mu gitero cyakozwe n’inyeshyamba za Uganda ADF kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo muri Karitiye ya Masiani muri Komini ya Mulekera, Beni mu majyaruguru ya Kivu. Nkuko tubikesha Radiookapi kandi  bitangazwa na Sosieyete civile batanze iyo mibare ya gateganyo abo baturage bishwe n’ingabo zitamenyekanye, ibitangazwa n’ingabo mu gihe bari bahanganye na ADF, Ingabo za Kongo za FARDC zabonye inkunga y’abasirikari ba Malawite brigade ya MONUSCO bafashe mpiri 6 mubagize ADF hamwe n’intwaro AK47 n’imipanga 3 ibyo byose bikaba bifitwe na FARDC. Muri iki gihe ingabo za FARDC hamwe n’ingabo za UN bagose Masiani mu gihe abaturage bahunga zone y’imirwano hagati ya FARDC na ADF, nibwo bwa mbere ingabo za ADF zatera zikica muri komini ya Mulekera ikaba ari imwe mu makom
Minisitiri wa Sport yasuye Stade ya Ngoma areba aho imirmo yo kuyubaka igeze

Minisitiri wa Sport yasuye Stade ya Ngoma areba aho imirmo yo kuyubaka igeze

Amakuru, IMIKINO, UBUKUNGU
Mu nshingano nyinshi minisitiri wa Sport afite yafashe umwanya asura Stade ya Ngoma areba aho imirimo yo kuyuka igeze kandi ashimira ako karere uko kayikurikirana. Ibi byabaye kuri iki cyumweru ubwo Minisitiri yakurikirana imikino ya nyuma yaberaga kuri stade ya Ngoma mu mikino ngororamubiri ku bana batarengeje imyaka 15 bakiri mu mashuli abanza. Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yatambagije Stade Minisitiri Aurore Stade ya Ngoma amwereka ibyamaze kurangira ndetse n’ibikiri gukorwa kuko muri iyi Stade ya Ngoma hazakorwamo ibibuga bya Basketball, Volleyball, Handball ndetse na Tennis ibyo ubu bikaba bikirimo kwubakwa usibye ikibuga cya Football cyamaze kurangira. Yagize ati “Ni umwanya mwiza wo gutegura abasore n’inkumi za Ngoma ngo bazarushanwe bitari ukurushanwa gusa ahubwo batwar
Umwaka w’imikino mu mashuli wasorejwe mu Karere Ngoma muri U 15

Umwaka w’imikino mu mashuli wasorejwe mu Karere Ngoma muri U 15

Amakuru, UBUREZI
Kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo kuri Stade Nshya y’Akarere ka Ngoma niho hasorejwe imikino mu Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuli, ikaba yasojwe n’abanyeshuli b’amashuli abanza batarengeje imyaka 15 mu mukino ngororamubiri. Gusoza uyu mwaka w’imikino mu mashuli bikaba byitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Ngoma n’abamwungirije hamwe na Minisitiri wa Sport wari umushyitsi mukuru kandi wanahise akurikirana aho imirimo yo kwubaka Stade y’Akarere ka Ngoma igeze kugira ngo irangire. Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuli wungirije ushinzwe amarushanwa Frère Kamili akaba n’umuyobozi w’ikigo cy’amashuli cya St Aloys Rwamagana yagarutse ku mpamvu bahisemo gusoreza imikino mu karere ka Ngoma. Yagize ati “Dufata iminsi ibiri ya ½ hamwe n’imikino ya nyuma ariko umunsi ubanzir
Imodoka y’imbangukiragutabara mu kwegereza abaturage ibikorwa by’ubuvuzi

Imodoka y’imbangukiragutabara mu kwegereza abaturage ibikorwa by’ubuvuzi

Amakuru, UBUZIMA
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ugushyingo Minisiteri y’ubuzima ifatanije n’Imbuto foundation ku nkunga ya Access to health batanze imbangukiragutabara 20 ku bitaro byari bizikeneye, dore ko hari nizisigaranye izo modoka ku izina gusa zaramaze gusaza cyane. Iki gikorwa kikaba cyabereye mu cyanya cy’inganda I Masoro mu kigo cya RBC kibarizwayo, izi mbangukiragutabara zikaba zashyikirijwe abayobozi bakuru b’ibitaro, aho bahawe impanuro ko izo modoka zizafatwa neza kugira ngo iki gitonyanga kibonetse kidahita cyangirika. Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Muhima Dr Nkubito Pascal nawe wahawe iyi modoka kugira ngo ifashe abarwayi bivuriza muri ibyo bitaro, kuko hagera benshi baturutse hirya no hino akaba ashima iki gikorwa kandi ko izabafasha mu kazi kabo ka buri munsi ko kukwita ku barw
Papa Yohani Pawulo II yahaye igikombe Pantheres noires acungiwe umutekano na Gen Mudacumura uherutse kwicwa

Papa Yohani Pawulo II yahaye igikombe Pantheres noires acungiwe umutekano na Gen Mudacumura uherutse kwicwa

Amakuru
Mu ijoro rishyira ku wa 18 Nzeri 2019, Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, zishe Lieutenant General Sylvestre Mudacumura wayoboraga umutwe wa FDLR, waguye mu gace ka Bwito mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.   Mudacumura yahoze mu Ngabo z’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye Umuyobozi wungirije w’Umutwe w’Abarindaga Perezida Juvénal Habyarimana. Lt Gen Mudacumura ni we wari ushinzwe umutekano wa Papa Yohani Pawulo II Papa ubwo yasuraga u Rwanda aruzaniye ubutumwa bw’amahoro mu ruzinduko rw’iminsi itatu rwo ku wa 7-9 Nzeri 1990. Papa Yohani Pawulo wa II akigera i Kanombe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege yakiriwe n’uwari Perezida w’u Rwanda Habyarimana, abayobozi bakuru b’igihugu, Inama Nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda n’imbaga y’abakiri