
Kuvanga imyaka mu murima umwe bituma nta musaruro ubona ugushimishije
Mu murenge wa Nyabirasi mu karere ka Rutsiro abaturage barivuga ibigwi kubera kugirwa inama na Hinga Weze kuko kuba barateye imbere kubera kuvangura imyaka ntibari kubimenya kuko bagiriwe inama n’umushinga wa Hinga Weze.
Kwita izina rya Koperative Hinga Weze nuko twabuze ikindi twashimira uyu mushinga kuko twahingaga nabi kubera ubujiji ariko ubu aho tumariye gushinga Koperative Hinga Weze ubu tumaze kuba abanyamuryango 2000 kandi twese twahawe amahuguwa yuko tugomba guhinga.
Hinga Weze ni umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire ikaba ikorera mu Turere 10 aho igomba gufasha abahinzi b'abaturage 53