Mu karere ka Ngoma, Umurenge wa Murama, kuri uyu wa kane tariki ya 28/11/2019 hatangirijwe gahunda ya Leta y’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa izafasha abahinzi n’aborozi kwirinda ibibazo bajyaga bahura nabyo bakabura imyaka yabo cyangwa se amatungo yabo.
Iki gikorwa cyatangijwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere n’Ubukungu Bwana MAPAMBANO N. Cyriaque, wari kumwe n’intumwa ya MINAGRI Madame NIRERE Marion, hamwe n’umuyobozi ushinzwe Abinjira n’abasohoka mu karere ka Ngoma, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa MURAMA na RUKIRA, abagoronome b’imirenge yose ndetse n’Abahinzi borozi.
Uzamukunda Pascasie njye nta sambu ngira ariko iyo nahinze tugabana na nyirayo iyi gahunda rero izaduteza imbere kuba leta yadutekerejeho ikaba idufatiye ubwishingizi bw’imyaka yacu n’amatungo bizatugirira akamaro kanini kuko hari igihe twgiraga Ibiza bikangiza imyaka yacu tugahomberamo.
Yagize ati “Byinshi tuzungukira muri ubu bwishingiza nuko nkuko nari nabivuze haruguru kuko Ibiza biza bitateguje ugasanga aho twahinze imvura yishe ibihingwa byacu ubwo tukagira inzara icyo twari twiteze kuzavano ka Mitiweli cyangwa se kwishyurira abana amashuli tuyavanye muri ubwo buhinzi bwacu tukaba tuhahombeye ariko ubu bwishingizi buzajya bwishyura icyo gihombo twaba twagize”.

Mukabarora Elemarine ntuye muri uyu murenge wa Murama mu mudugudu wa Rukizi we akaba ari umworozi nkurikije ubworozi bwo muri iyi minsi ubwo badutekerejeho bizatugirira akamaro cyane cyane kuko dusigaye twororera mu biraro.
Yagize ati “Bimwe mubyo twizeye ubu bwishingizi buzadufasha mu gihe twarwaje amatungo ikagira ikibazo cyo gupfa bizajya bitugarukira kuko tuzajya twishyurwa kubera ubwo bwishingizi tuzaba twafashe”.
Koperative Imbarutso za Karembo zari zihagarariwe na Egide Habimana muri Koperative yacu twe dusanzwe dukorana n’ubwishingizi tunezezwa nuko iyo umaze gufata ubwishingizi urasurwa kuko twe ubu bamaze kudusura inshuro ebyiri kandi bagasiga batugiriye inama.
Yagize ati “Burya icyiza ntabwo giteguza niyo mpamvu iyo ufite ubwishingizi aho cyazira hose uba wariteganyirije akaba ari bimwe mubyo dushima kuba Leta yacu iba yadutekerejeho twebwe abahinzi kugira ngo iturinde kugwa mu gihombo cy’ibibazo byaza bitunguranye”.
Bwana MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque yasabye abaturage kwitabira gahunda yo kwishingira ibihingwa ndetse n’Amatungo yabo abibutsa ko ibyago ndetse n’imihindagurikire y’ibihe biza bidateguje.
Yagize ati “Turashima abamaze kwinjira muri gahunda y’Ubwishingizi, kandi tukaba tuboneyeho no kubashyikiriza amasezerano mwagiranye na Radiant Insurance, kandi kubamenyesha ko aya masezerano aba agomba kubahirizwa kugira ngo Umuturage wangirijwe imyaka cyangwa Amatungo akomeze ubuzima hatagize ikimudindiza kuko aba yarabishinganishije”.
Yakomeje agira ati “Ni gahunda nziza ku muturage wacu kuko aka karere kacu kagizwe nabaturage bahinga bakorora ari 90% ikaba ari gahunda yo gukumira icyatuma umuturage agwa mu gihombo hari imihindagurikire y’ikirere ishobora kugira byinshi yangiza hari izuba rishobora kuba ryinshi hakagira ibyangirika cyangwa se indwara nazo mwibuka ko umwaka ushize twagize ikibazo cya Nkongwa yateye mu bigori, ugasanga umuturage yashoyemo imbaraga ze ndetse n’amafaranga ariko adafite ubwishingizi ubu rero iyi gahunda ije kugira ngo ikemure bimwe muri ibyo bibazo”.
Gahunda y’ubwishingizi ifite insanganyamatsiko igira iti: ” Tekana urishingiwe Muhinzi-Mworozi ” yasoje asaba buri wese kurushaho kwitabira gahunda yo kwizigamira mu kigega Ejo Heza kuko ari gahunda itagira n’umwe iheza mu kuzagira ejo hazaza heza.
Ubwanditsi@Rebero.co.rw