Muhima:Abunzi bahawe ishimwe na Minisitiri w’ubutabera ku mikorere yabo myiza.

Uyu munsi tariki ya 29 Ugushyingo mu cyumweru cyahariwe abunzi, aho abaturage bakangurirwaga gusanga abunzi ngo babakemurire ibibazo , iki cyumweru cy’abunzi kikaba kizasozwa kuri uyu wa gatandatu bifatanya n’abaturage gukora umuganda .

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima Madame Mukandoli T. Grace yatangiye ashima uburyo abunzi bakemura amakimbirane kuko ibyo abunze bakemuye nta bujurire bajyamo, insanganyamatsiko yagiraga iti “Dushyigikire uburyo bwo gukemura amakimbirane mu mahoro twubakwa u Rwanda twifuza”.

Yagize ati “Iki cyumweru cyari icyo kubwira abaturage ngo mugane abunzi, si uko batabazi ahubwo ni mugane abunze babafashe gukemura amakimbirane mu mahoro, kandi ibibazo byakemuriwe mu tugali hari igihe bitagaruka mu rwego rw’umurenge bigaragaza ko abaturage babishira ko mushoboye”.

Umuyobozi w’inteko y’abunzi ku murenge wa Muhima Bwana Gasasira Jean Damascene yashimye bagenzi be bakorana mu kazi ka buri munsi mugukemura amakimbirane, kandi aboneraho no kubwira abakozi ba MAJ ko bashimishwa n’uburyo bakorana kuko igihe babakenereye babasha kubabona.

Yagize ati “Nagira ngo mbamenyesheko Abunzi inshingano tuzirimo neza, twebwe dukemura  amakimbirane mu mahoro dufaanije n’inzego zitwegere nk’umurenge, urwa kagali, hamwe n’urwego rwa MAJ ,nk’abatureberera buri munsi banadufasha cyane, byumwihariko turashimira Minisiteri y’ubutabera ibinyujije muri MAJ ubushobozi idahwema kutwubakira”.

Madame Yvette Butoyi umukozi wa MAJ ( Maison d’Acces a la Justice) urwego rufasha abunzi mu bijyanye n’amategeko bakorera mu karere ka Nyarugenge, yashimye uburyo abunzi bakora akazi kabo, kandi bakagakorana umutima mwiza.

Yagize ati “Turashishikariza abaturage kugana abunzi, tubasaba kubegera ngo mubafashe  mu bibazo bihari, abantu bashobore kwikemurira amakimbirane mu mahoro bitabasiragije mu nkiko, bidatumye bashora amafaranga, igihe cyangwa umwanya, ndetse bigateza amakimbirane mu ngo, ariko mwebwe aho mutandukaniye n’inkiko, mwashyizweho n’abaturage, kuko babashyiraho babizeye kandi babona ko mubishoboye ikindi muraziranye, bityo rero icyemezo kivuyemo umuturage acyumva vuba cyane bigatuma abaturage badasiragira mu nkiko”.

Yakomeje agira ati “Abunzi bashyizweho n’itegeko ryo muri 2003, kuko gacaca zari zirangije igihe cyazo kandi zisoje neza, ariko batangira gukora muri 2004 itegeko rimaze gusohoka, mu mwaka wa 2018-2019 ku rwego rw’Akarere twari dufite amakimbirane cyangwa ibibazo mwakemuye 800, niyo mpamvu minisiteri y’ubutabera ibashimira ubwitange bwanyu, umurava wanyu, kandi mukabikora mutiganda, ariko mukomeze muhagarare ku cyizere abaturage babagiriye, guhagarara ku cyizere leta yabagiriye, mukaba mwambaye umwenda ugaragaza ibendera ry’igihugu mutagomba gutatira igihango”.

Amatelefone bashyikirijwe yo kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi kuko izindi zari zimaze kwangirika

Aba bunzi bose baturuka mu tugali 7 tugize umurenge wa Muhima ndetse hakiyongeraho abakorera ku rwego rw’umurenge bakaba bashyikirijwe Ceritificat nk’ishimwe bahawe na Minisitiri w’ubutabera ndetse buwi mwunzi ahabwa na telefone igomba kumufasha mu kazi ke ka buri munsi.

Ubwanditsi@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *