Abakozi ba Loni bagabwe ho igitero hapfa 4 abandi barakomereka

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryemeje iyicwa ry’abakozi baryo bane bishwe, kandi ko abandi benshi bakomerekeye mu bitero 2 byagabwe ku bigo by’abarwanya Ebola mu burasirazuba bwa Kongo kuri uyu wa Kane taliki 28 Ugushyingo 2019.

OMS ivuga ko abo bakozi bahitanywe n’igitero, abarwanyi b’aba Mai Mai bagabye ku bigo by’ubuzima bya ONU kuri uyu wa kane i Biakato. Ni mu ntara ya Ituri aho abakozi bahanganye na Ebola baba. Umwe mu bantu bahatuye nawe yishwe. OMS isobanura ko igitero cyo mu mujyi wa Mangina mu ntara ya Ituri, cyasubijwe inyuma.

Amakuru dukesha Ijwi rya Amerka aravuga ko  mu butumwa ku rubuga rwa Twiter, umuyobozi mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yumvikanishije akababaro gatewe n’abatakaje ubuzima. Yavuze ko icyo batinyaga kibaye.

Yavuze ko bagiye gushyira ingufu mu kwita ku bakomeretse no gukora ku buryo, abakozi bari mu bindi bice batekana nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ivuga.

Abantu barenga 2100 barapfuye kuva icyorezo cya Ebola cyadutse hashize umwaka urenga, mu ntara ya Kivu ya ruguru n’iy’epfo hamwe no mu ntara ya ituri. Ni muburasirazuba bwa Repuburika ya Demokarasi ya Kongo.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *