Irerero ry’imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi mu rubyiruko muri Kaminuza y’U Rwanda Ishami rya Busogo-Musanze

Ubuhinzi n’ubworozi byari bimenmyerewe ko bikorwa n’abantu bakuze ariko ihuriro ry’urubyiruko rwabakora ubuhinzi n’ubworozi mu bucuruzi (RYAF) bafatanije na Hinga Weze hamwe na Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi rya Busogo Musanze kuri uyu munsi tariki ya 27 Ugushyingo batoranije imishinga 15 izavamo imishinga 10 bagomba gukurikirana.

Ifoto y’urwibutso nyuma yo guhitamo n’ubuyobozi bwa Kaminuza n’urubyiruko rwakoze imishinga hamwe n’abandi bayobozi batandukanye

Abayobozi ba Kaminuza y’U Rwanda ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi nibo bafunguye kumugaragaro irerero ry’ubuhinzi n’ubworozi muri iyi kaminuza kugira ngo abo bana batanze imishinga ikaba yarashimwe barusheho gutera imbere.

Yagize ati “Muri iyi kaminuza yacu ntabwo twigisha abana guso ngo bahore mu bitabo ahubwo tubagira n’inama yuko bashobora gutekereza cyangwa se kwigira kubabanjirije uburyo bakwagura ibitekerezo byabo bashiraho imishinga izafasha abahinzi cyangwa se nabo ikabafasha kwiteza imbere, bakzarangiza kwiga bifitiye akazi kuko abenshi bari mu myaka yanyuma”.

Habinshuti Patrice ushinzwe kwongerera ubumenyi n’ubushobozi urubyiruko muri RYAF ruri mu buhinzi n’ubworozi iyi RYAF ikaba yaratangiye gukora muri 2016 ishyizweho na Minisiteri 5 arizo minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, minisiteri y’abakozi ba Leta, minisiteri y’ubuzuruzi, minisiteri y’urubyiruko n’umuco hamwe na minisiteri y’uburezi.

Yagize ati “Iri huriro ry’urubyiruko rukora iby’ubuhinzi n’ubworozi  rukaba rumaze kugera ku bihumbi 12 rufite imishinga yanditse muri RDB ikora ubuhinzi n’ubworozi aho batanga serivice zose mu buhinzi n’ubworozi bitari uguhinga no kworora gusa ahubwo ni ibyo umuhinzi akenera byose kugira ngo atere imbere ndetse no gukoresha ikorana buhanga mu buhinzi”.

Yakomeje agira ati “Ubu twe n’abafatanyabikorwa bacu twishimiye ko twageze ku gikorwa gishimishije cyo gufungura iri rerero ry’imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi muri iyi kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo n’ubuhinzi aha abana bakazajya babona amahirwe atandukanye aho tuzafashwa na kaminuza zo hanze muri Finland kandi aba bana tukazabafasha tubahuza n’ibigo by’imali ndetse no kubaha amahugurwa atandukanye mu mishinga yabo kandi tukababonera hamwe”.

Semukera Landouard umujyanama muri Hinga Weze avuga ko iyi mishinga y’aba banyeshuli yatowe hakurikijwe izagirira akamaro abahinzi n’aborozi kandi iyo tuvuga ubuhinzi ni ukuva mu murima ugakomeza kugera ku isoko ndetse no kugurisha, ku buryo bigaragara ko ushobora kugirira abahinzi benshi akamaro.

Yagize ati “Iyi mishinga yaratoranijwe ariko bagomba kuyivana mu mpapuro ikajya mu bikorwa noneho iyo mishinga 15 ikazavamo imishinga 10 izaba yagaragaje akamaro ifitiye abahinzi borozi, Hinga Weze ikaba izafasha iyi mishinga niba hari ibizaba bikenewe kugira ngo binozwe mu rwego rw’ibitekerezo cyangwa se mu rwego rw’ibifatika bijyanye n’ubushobozi bwamikoro”.

Ubuyobozi bwa Kaminuza hamwe n’abafatanyabikorwa bafungura ku mugaragaro Irerero ry’imishinga muri Kaminuza

Yakomeje agira ati “Icyambere kidushimisha ni uko ari urubyiruko hari bamwe bamaze kurangiza abandi bari mu myaka yanyu nkuko byari bisanzwe abakoraga ubuhinzi ni abafite imyaka yigiye hejuru aho tugeze mubona ko ibiribwa bikenerwa kurwego ruri hejuru kandi ubutaka buhingwaho ntabwo bwiyongera ahubwo burushaho kugabanuka akaba ariyo mpamvu hakenewe ikorana buhanga cyangwa se udushya mu bakiri bato”.

Uru rubyiruko rusanzwe rwiga cyangwa se rwamaze kurangiza amasomo yabo ni byiza ko bafashwa kunononsora imishinga yabo kandi bagafashwa kuyikurikirana kugira ngo barusheho guhanga udushya ndetse no gufasha abakoraga ubwo buhinzi mu buryo bushya kandi bifashe nanone no guhanga imirimo.

Jean Pierre@Rebero.co.rw

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *