Huye: Icyobo cya Rwabayanga imbogamizi ku batuye muri Ngoma

Mu karere ka Huye mu murenge wa Ngoma abaturage barinubira icyobo cyacukuwe n’amazi aturuka mu mujyi wa Huye yose yoherejwe muri icyo cyobo cya Rwabayanga.

Inzu irimo gusatirwa n’icyobo cya Rwabayanga

Ntabwo ari abaturage banyura muri uwo muhanda unyura munsi y’amaduka gusa ahubwo n’abahinga mu kabande barinubira ko iyo imvura yaguye imyaka yabo irengerwa n’amazi atwara itaka avuye mu mujyi.

Nshimiyimana Hassan utuye mu Murenge wa Ngoma Akagali ka Butare Umudugudu wa Bukinanyana avuga ko icyobo kibangamye cyane kuko baherutse kuhavana abahacururizaga ibyuma ndetse gikomeza gusatira ibipangu by’amaduka kandi kikaba gikomeje gusenya umuhanda.

Yagize ati “Muri make kuba gikomeje kwangiza uyu muhanda nubwo batanze isoko ariko dutegereje ko bitangira gukorwa ariko mu gihe bitaratangira rwose dufite impungenge kuko mu kwezi kwa mbere hari umuturage waguyemo twagize amahirwe ntiyapfa ariko amahirwe ntangana hari ushobora kuzagwamo tukamubura niba batadutabaye ngo gikorwe”.

Takomeje agira ati “Iyo uhagaze Ngoma witegeye iki cyobo ubona ko cyasatiriye aya mazu kandi koko niba bidakozwe vuba dore ko twumva ngo bizatangira muri uku kwezi kwa cumi n’abiri narwe turategereje gusa abahinga hasi hariya murabona ko ntacyo bazasarura kuko amazi amanukiyemo atwikira imyaka bahinze”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye Alphonse Mutsindashyaka avuga ko ashimira abaturage bemeye kwishyurwa ibikorwa byo hejuru ariko batanze ubutaka nkinkunga kugira ngo hatunganywe kandi bizakorwa vuba kuko hasuwe n’abayobozi bakuru b’igihugu, kandi n’isoko ryamaze gutangwa.

Yagize ati “Nibyo koko icyo cyobo kigiye gukorwa kuko cyasuwe na minisitiri w’intebe ari kumwe n;abandi bayobozi batandunye b’igihugu yasanze ari ikibazo gikomeye cyane ninayo mpamvu yadufashije gushaka ibisubizo kuko hari umuhanda wa Kaburimbo uzava mu Rwabayanga werekeza Ngoma ukagera no ku irimbi uyu muhanda niwo uzatuma dukosora ikibazo gihari”.

Yakomeje agira ati “Kwubakira iriya Ruhurura ni amafaranga menshi byasaba ndetse nubundi bushobozi, ariko baza gusanga igisubizo gishoboka ni ukwubaka uwo muhanda noneeho iriya Ruhurura bakayiyobya igasa nkaho ijya ku ruhande hakubakwa indi ijyana amazi kuburyo bworoshye iriya ikazagenda isibwa buhoro buhoro ubu nicyo gisubizo gihari”.

Ubu abaturage bahingaga muri icyo gishanga barahinga uruhande rumwe kugira ngo imyaka yabo itazongera gutwarwa n’amazi, kugira ngo umuhanda numara gukorwa neza ndetse na ruhurura ikamara gutunganywa bityo bazongere bahinge ubutaka bwabo neza.

Jean Pierre@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *