Rurageretse hagati ya Gakuru Jean Baptiste na AIRTEL-TIGO ayishinja kumwambura agera kuri miliyoni 7rw

Umugabo witwa Gakuru Jean Baptiste wo mu karere ka Gisagara arashinja sosiyete y’ itumanaho Airtel-Tigo ko yamwambuye amafaranga y’ u Rwanda agera kuri miliyoni 7 n’ ibihumbi 200.

Gakuru avuga ko muri 2010 Tigo yamusanze aho atuye mu mudugudu wa Kijana Akagari ka Mpinga mu murenge wa Kigembe imukodesha ikibanza ivuga ko ishaka kuzagishingamo umunara.

Nk’ uko bigaragara ku masezerano impande zombi zagiranye yagombaga gukodesha uwo murima mu gihe kingana n’ imyaka 15 ariko yari amasezerano ashobora kongerwa.

Amasezerano bagiranye avuga ko buri kwezi Tigo yagombaga kujya yishyura amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi 150, ahanywe na miliyoni n’ ibihumbi 800 kugeza imyaka 15 irangiye amasezerano akongerwa cyangwa ntiyongerwe.
Gakuru avuga ko muri 2015 Tigo Rwanda yamwandikiye urwandiko ivuga ko ishaka guhagarika amasezerano. Avuga ko kuva bandika urwo rwandiko batongeye kumwishyura nyamara aho bari bagiye gushinga umunara bari baramaze gutabamo ibyuma byinshi n’ amabeto abaturage bavuga ko afite ubujyakuzimu bwa metero enye.

Ati “Mfitanye ikibazo na Tigo cy’ ahantu hange bari bagiye gushinga umunara banyishyuye imyaka itanu, banyishyuye guhera muri 2011, 2012, 2013, 2014,2015 bafungiraho”.

Ibaruwa yo muri 2015 Tigo Rwanda yandikiye Gakuru ivuga ko mu minsi 60 uhereye igihe Gakuru yaboneye ibaruwa amasezerano bari bafitanye yagombaga kuba arangiye, hanyuma Tigo Rwanda ikihutira gukuramo ibikoresho byayo no gusubiranya ubutaka bwa Gakuru kugira ngo uyu muturage akomeze asubirane ubutaka bwe.

Muri 2017, Tigo Rwanda yaguzwe na Airtel bihinduka Airtel-Tigo. Kuva muri 2015 kugeza ubu ibyuma by’ iyi sosiyete biracyari mu murima wa Gakuru ari naho ahera asaba ko airtel tigo igomba kumwishyura amafaranga yose y’ imyaka ishize itarakuramo beto mu murima we.

Agira ati “Amasezerano ntabwo bayasheshe kuko ibyo bavuze ntabwo babishyize mu bikorwa. Icyo nsaba airtel-Tigo ni uko banyishyura amezi yose ashize kandi bagakuramo ibikoresho byabo kugira ngo nsubirane umurima wanjye”.

Umuturage witwa Fulgence wakoreye Tigo mu mirimo yo gutuganya ahagombaga gushingwa uyu munara yemeza ko beto itabyemo ifite ubujyakuzimu bwa metero 4 bityo ko uyu muturage Gakuru atabona ubushobozi bwo kuyikuramo.

Ati “Icyo mbona cyakorwa iyi sosiyete yamwishyura igihe gishize ishyizeho n’ inyungu z’ ayo mafaranga , igakuramo ibikoresho yatabyemo ubundi Gakuru agasubirana ubutaka bwe”.

John Magara ushinzwe imenyekanishabikorwa n’itumanaho muri Airtel-Tigo yatangarije UKWEZI dukesha iyi nkuru ko iki kibazo batari bakizi yongeraho ko bagiye kugikurikirana.

Nyuma yaho Gakuru yongeye guhamagara umunyamakuru amubwira ko umukozi wa airtel tigo yamuhamagaye agira ngo bumvikane uko bakemura iki kibazo ariko ngo aho kuganisha ku muti w’ ikibazo yagikomeje kurushaho. Ibintu abona ko ari nko gushaka kumunyanganya.

Gakuru asaba inzego zishinzwe kurwanya akarengane mu Rwanda ko zamufasha akabona ubutabera.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *