RDC:Imiryango irenga 100 yahunze muri Ituri kubera imirwango iri hagati ya FARDC na ADF

Muri Beni mu majyaruguru ya Kivu imiryango irenga 100 barahunga berekeza mu baturanyi babo kubera ibikorwa bya gisirikare birimo kubera muri iyo Zone.

Ibyo bikorwa byatangiye kugaragara kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Ugushyingo mu bice bya Biane,Ndalia,Luna Etat,Otmaber,Idou na Masisi muri Sheferi ya Walese Vonkutu, nkuko bitangazwa n’umuyobozi wa Sosiyete Civile muri Teritwari ya Irumu Guly Gatabo.

Aratangaza ko abavuye mu byabo bo muri Village ya Oicha,Mbau,Mayi moya na Eringeti nibo benshi bahunze ariko abagore n’abana nibo benshi, abo bavuye mu byabo bacumbitse mu miryango yabakiriye hamwe no mu mazu yavuyemo abandi aho barara mu ijoro.

Sosiyete Civile ikaba ihangayikishijwe n’uburwayi bwabafata kuko imibereho yabo ari mibi cyane ndetse ko bashobora no kuhandurira Ebola. Kubera icyo kibazo barahamagarira Guverinema ndetse n’imiryango itabara kweegera abo bavannywe mu byabo.

Ubwanditsi@Rebero.co.rw

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *