Mu karere ka Musanze bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana binzererezi bakomeje kwiyongera muri uyu mujyi

Bamwe mu baturage batuye muri uyu mujyi wa Musanze bavuga ko ikibazo cy’abana bata amashuri bakaza kuba inzererezi gikabije kuko uko bwije n’uko bukeye aba bana bakomeza kwiyongera muri uyu mujyi kandi uko biyongera niko ubujura nabwo bufata indi ntera.

Bamwe mu babyeyi twaganiriye bakorera muri uyu mujyi, bavuga ko abana bata amashuri  bakaza kwiba, kubunga kwikorera imizigo bamaze kuba benshi kandi abayobozi bakwiye kugihagurukira kuko birakabije.

Mukamana Annociata yagize ati “Iyo urebye aba bana, baba muri uyu mujyi nibo bajura iyo urangaye gato bagutwara ibyawe byose kandi ikibazo  nuko bagenda biyongera uko bwije nuko bukeye ugasanga birirwa basabiriza ijana cyangwa ngo ibiryo  mbese abana basaba nabo bamaze kuba benshi muri uyu mujyi pe birakabije”.

Mukangaruye Jeanne nawe ati “twebwe dufite ikibazo cy’abana birirwa bazerera muri uyu mujyi twabaye utubandi kandi uko iminsi igenda ishira niko bagenda biyongera nkiyo twameshe inkweto, imyenda mbese ni ukwicara ucunga kuko iyo urangaye gato bahita banura ugasanga bagucucuye pe, hari n’igihe  bagukora mu mufuka bakagutwara terefone kari kugenda kakubeshya ngo ugahe ijana”.

Kamanzi Axelle Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

 

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle  avuga ko ikibazo cy’abana binzererezi bakizi gusa akavuga ko kigoye kuko ntako batagira ngo aba bana bave mu muhanda gusa ko bafite izindi ngamba zo kubirwanya.

Yakomeje agira ati “ikibazo cy’abana binzererezi kirahari kubera ko bariya bana barafatwa bajyanwa mu Kinigi ugasanga ababyeyi babo baje kubareba hanyuma bakarekurwa, ejo ugasanga nibo bagarutse mu muhanda.

Gusa ubu hari ingamba twihaye tugiye kuzatangira gukoresha z’uko umwana wese uzajya ufatwa azajya arekurwa ari uko umubyeyi we amaze kubisinyira yazogera kugaruka  tugahana umubyeyi we”.

Ikigo cy’igororamuco cyakira abana binzererezi NRS kivuga ko cyakira abana bari hagati ya 1800 na 2000 buri kwezi kigakoresha miliyoni 80 y’amafaranga y’u Rwanda mu kubitaho.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *