Imikino yo kumunsi 8 Mukura VS yihanangirije AS Kigali iyinyagira 3-1,RayonSports iha isomo rya ruhago ikipe ya Marines Fc

Ku munsi wa 8 wa Shampiyona, ikipe ya Mukura VS itsinze AS Kigali 3-1. Ni umukino watangiye saa 14:57’ ku isaha isanzwe, ukaba watangiranye imbaraga ku mpande zombi. Amakipe yose yatangiranye imbaraga, ariko AS Kigali biza kwanga, ku munota wa 7 ikipe ya Mukura VS ibona coroneri itabashije kugira icyo itanga, ariko Mukura ikomeza kuyobora umukino.

Ku munota wa 11 ikipe ya Mukura VS yari ibonye igitego cyayo cya mbere, ubwo umukinnyi wayo Ndizeye Innocent (Kigeme) yafashe icymeze ashotera umupira kure maze umupira uruhukira mu rushundura igitego cya Mukura cya mbere kiba kirabonetse.

Ku munota wa 14’ byari 1-0, Mukura VS yakomeje kwataka cyane ikipe ya AS Kigali maze ku munota wa 17’ w’umukino Iradukunda Bertrand atsinda igitego cya 2 ku burangare bw’abadefanseri ba AS Kigali.

Ku munota wa 20’ w’umukino byari ibitego 2-0, maze ikipe ya AS Kigali ikomeza kugira intege nke mu mukino ku buryo byageze ku munota wa 36’ w’umukino bikiri ibitego 2-0,Saa 15:43’ ku isaha isanzwe, umusifuzi yahushye mu ifirimbi maze igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.

Ku isaha ya saa 15:57’ nibwo igice cya 2 cyari gitangiye, umukino noneho utangira ikipe ya AS Kigali yahinduye ibintu ifite gahunda yo kwishyura ikanatsinda, dore ko mu gice cya mbere nta kintu yari yigeze igaragaza, rwari urugamba rukomeye ku ikipe ya AS Kigali mu gushaka kwishyura ibitego 2 yari yatsinzwe. Ku munota wa 56’w’umukino nibwo Haruna Niyonzima yagiye mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali asimbuye ngo harebwe niba yakora impinduka ikipe ikishyura ariko biranga biragorana, byageze ku munota wa 67’ bikiri ibitego 2-0.

Ku munota wa 70’ nibwo ikipe ya AS Kigali yishyuye igitego cya kimwe cyatsinzwe na Nkinzingabo Fiston, maze umukino uhindura isura, AS Kigali irwana n’uburyo yakwishyura ariko Mukura iyibera ibamba.

Ku munota wa 82’ nibwo ikipe ya Mukura VS yunzemo igitego cya 3 gitsinzwe na Ntwali Evode, bihita bituma abakinnyi ba AS Kigali batangira gushwana, maze ku munota 85’ Haruna Niyonzima ahabwa ikarita y’umuhondo kubera guserera n’umusifuzi. Iminota 90’ y’umukino yarangiye ari 3-1, maze hongerwaho iminota 5’ y’inyongera birangira umukino wose ari ibitego (3-1) Mukura VS yegukana amanota atatu ityo AS Kigali itaha impyina.

Naho ikipe ya Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Marines FC ibitego 6-1 mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’u Rwanda wabere kuri stade Regional i Nyamirambo kuri uyu wa gatatu, tariki ya 06 Ugushyingo 2019 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Marine FC XI: Rukundo Protegene (GK), Nsabimana Hussein, Niyonkuru Jean Aimee, Nsengiyumva Djafar, Rushema Chris, Bizimungu Omar, Samba Cedrick, Nsengiyumva Irshad, Mugenzi Bienvenu, Nishimwe Blaise na Niyonkuru Sadjati (C).

Rayon Sports FC XI: Kimenyi Yves (GK), Iragire Saidi, Runanira Hamza, Iradukunda Eric, Rutanga Eric (C), Nizeyimana Mirafa, Commodore Olokwei, Oumar Sidibe, Iranzi Jean Claude
Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick.

Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo Nsabimana Celestin yatangije umukino wahuje Rayon Sports na Marines FC, mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’u Rwanda. Byasabye iminota 17 gusa ngo habe habonetse umupira w’umuterekano (Free Kick) waturutse ku ikosa ryakorewe Mugisha Gilbert, Eric Rutanga awutera neza uruhukira mu rushundura. Ntibyarangiriye aho kuko Iranzi Jean Claude yatsindiye Rayon Sports ibitego 2 (19′, 26′), Mugisha Gilbert (57′), Iragire Saidi (60′), Oumar Sidibe (79′). Marines yabonye igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na Mugenzi Bienvenue (46′).

Mu mikino 8, Rayon Sports igize amanota 15 ijya ku mwanya wa kane, mu gihe Marines iri ku mwanya wa 11 n’amanota umunani 8.

Dore uko imikino y’umunsi wa munani wa Shampiyona yagenze.

Ku wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo

  • Gasogi United 4-2 Sunrise FC
  • Police FC 2-1 Bugesera FC
  • AS Muhanga 1-0 Etincelles FC
  • Gicumbi FC 0-3 Musanze FC

Ku wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo

  • Heroes FC 2-3 Espoir FC
  • Mukura VS 3-1 AS Kigali
  • Rayon Sports FC 6-1 Marines FC

Ku wa Gatanu tariki ya 8 Ugushyingo

  • Kiyovu Sports vs APR FC (Stade de Kigali, 18h00)

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *