Bosco Ntaganda yasabiwe gufungwa imyaka 30 n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) tariki ya 8 Nyakanga 2019 nibwo rwahamije ibyaha Bosco Ntaganda wamamaye mu ntambara zo mu mashyamba ya Congo.

Urwo rukiko rwamuhamije ibyaha 13 by’intambara n’ibindi 5 byibasiye inyoko muntu. Ibi byaha byakozwe hagati y’imyaka ya 2002 na 2003 bikorerwa ahitwa Ituri mu Majyaruguru ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Bosco Ntaganda yavuye i Kigali muri Ambasade ya Amerika yerekeza ku rukiko mpuzampahanga mpanabyaha CPI, akaba ari umwe muri batanu mu bakuru b’inyeshyamba zirwanira mu gihugu cya Congo bashyikirijwe urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI) kuva yashyirwaho mu mwaka wa 2002.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera i La Haye mu Buholandi, rwakatiye Bosco Ntaganda gufungwa imyaka 30, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo iby’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, yakoreye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ntaganda wahoze ayoboye Umutwe w’Inyeshyamba wa Forces Patriotiques pour la Libération du Congo (FPLC) yashinjwaga ibyaha bitanu byibasiye inyokomuntu n’ibyaha 13 by’intambara yakoze hagati ya 2002 na 2003.

Igifungo cy’imyaka 30 yakatiwe ni cyo kirekire uru rukiko rutanze mu mateka yarwo, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gukoresha ubucakara bushingiye ku gitsina. Ni we wa mbere uhamijwe icyo cyaha, aba n’uwa kane uru rukiko ruhamije icyaha kuva rwashingwa mu 2002.

Mu byaha Ntaganda yashinjwaga kandi harimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, ubujura, gukoresha abana mu bikorwa by’intambara n’ibindi. Urubanza rwe rwatangiye mu 2015, rupfundikirwa muri Kanama umwaka ushize.

Ntaganda yageze muri kasho ya ICC mu 2013 ubwo yarwishyikirizaga. Mu rubanza rwe urukiko rwumvise abatangabuhamya 80 b’uruhande rw’ubushinjacyaha n’abatangabuhamya 19 b’uruhande rw’uregwa. Humviswe kandi n’abatangabuhamya batatu b’imiryango yagizweho ingaruka n’ibyo Ntaganda ashinjwa.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *