Beni : Abantu 10 bishwe mu gitero cya ADF muri Kokola ( Sosiyete Civile)

Abantu 10 barimo abagore 7 hamwe n’abagabo 3 bishwe n’inyeshyamba zituruka muri Uganda za ADF kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Ugushyingo mu gace ka Kokola, muri Teritwari  Beni ( mu Majyaruguru ya Kivu).

Nkuko bitangazwa na Sosiyete Civile umwana w’umukobwa w’imyaka 16 akaba yaburiwe irengero muri icyo gitero, izo nyeshyamba zatwaye ibintu byinshi birimo ihene, inkoko ibi bikaba byabaye mu gihe cya 20h, iki gitero cyamaze igihe cy’isaha imwe mbere yuko basubira mu birindiro byabo.

Inyeshyamba za ADF baje baturuka mu gice cy’uburasirazuba bwa Kokola kuko bitangazwa n’abatuye muri ako gace, ariko Sosiyete Civile Teritwari ya Beni irahamagarira ingabo kuba maso mu gihe baterwa kugira ngo babashe gutabara abaturage batuye muri ako gace.

Ariko bakasaba ingabo ko batagomba gutesha agaciro impuruza z’abaturage mu gihe bahurujwe kugira ngo babashe guhangana niyo mitwe yitwara kinyeshyamba yo muri ako gace.

Ubwanditsi@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *