Abakinnyi 27 nibo bahamagawe na Mashami Vincent mu rugendo rushya rwerekeza muri Cameroun mu gikombe cya Afurika cya 2021

Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi), Mashami Vincent, yahamagaye abakinnyi 27 mu mwiherero ugamije gutegura imikino ibiri yo mu itsinda F ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika (CAN 2021).

Muri uru rugendo rugana muri Cameroun mu 2021, ikipe y’u Rwanda izaba ihanganye n’iy’ikipe y’igihugu kizakira irushanwa, iya Mozambique ndetse na Cap-Vert.

Amavubi azakirwa na Mozambique Ku wa Kane tariki ya 14 Ugushyingo kuri Zimpeto Stadium i Maputo, ahite agaruka mu Rwanda gukina na Cameroon nyuma y’iminsi itatu tariki ya 17 Ugushyingo i Nyamirambo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cya FERWAFA kuri uyu wa Kane, Mashami yatangaje abakinnyi bitegura uyu mukino batarimo Mukunzi Yannick ukinira Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu muri Suède, kuko amaze iminsi arwaye.

Mu ikipe yahamagawe, harimo abakinnyi 11 bakina hanze y’u Rwanda, barindwi ba APR FC, batatu ba Rayon Sports, batatu ba AS Kigali na batatu ba Police FC,Biteganyijwe ko abakina hanze y’u Rwanda bazatangira kugera mu mwiherero w’Amavubi kuri uyu wa Kane.

Muri iyi mikino y’amatsinda, U Rwanda ruzaba rusabwa kuba urwa mbere cyangwa rukaba urwa kabiri mu gihe Cameroun yaza imbere kuko hazazamuka ikipe imwe muri itsinda F (Cameroun ifite itike).

Icyo twabibutsa nuko u Rwanda ruzakirwa na Mozambique tariki ya 14 Ugushyingo mu mukino ubanza  n’uwa Cameroun uzaba tariki ya 19 Ugushyingo ukazabera I Kigali.

Abakinnyi bahamagawe

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric (AS Kigali), Kimenyi Yves (Rayon Sports), Habarurema Gahungu (Police FC) na Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya).

Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Mutsinzi Ange (APR FC), Bayisenge Emery (Saif Sporting Club, Bangladesh), Rwatubyaye Abdul (Colorado Rapids, USA) na Nirisarike Salomon (Pyunik FC, Armenie).

Abakina hagati: Niyonzima Haruna (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Niyonzima Ally (Oman), Niyonzima Olivier (APR FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Muhire Kevin (Misr El Makkasa, Misiri), Bizimana Djihad na (Waasland Beveren, Mu Bubligi) na Manishimwe Djabel (APR FC).

Ba rutahizamu: Mico Justin (Police FC), Usengimana Danny (APR FC), Kagere Meddie (Simba SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Pétro Atletico, Angola), Hakizimana Muhadjiri (Emirates Club, EAU), Iyabivuze Osée (Police FC) na Sibomana Patrick (Young Africans, Tanzania).

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *