Ishyamba si ryeru hagati ya kapiteni Haruna Niyonzima n’umutoza we Eric Nshimiyimana muri AS Kigali

Kapiteni w’ikipe ya AS Kigali, Haruna Niyonzima ntabwo yishimiye uburyo arimo gukinishwa n’umutoza we Eric Nshimiyimana, ni mu gihe we ngo amubwira ko nta yandi mahitamo afite.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ISIMBI, avuga ko uyu mukinnyi atarimo yishimira uburyo arimo gukina acishwa ku mpande agaruka gufasha no mu bwugarizi.

Nk’uko umwe mubahaye amakuru iki kinyamakuru utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko uyu mukinnyi Haruna atishimiye na gato umwanya akinishwamo, ndetse ko yabibwiye umutoza ariko we ntabyumve.

Ubundi Haruna ni umukinnyi usanzwe ukina inyuma ya rutahizamu, aho benshi bakunze kwita ku icumi, ariko bitewe n’impano afite yaba muri Tanzania muri SImba SC na Young Africans ndetse no mu ikipe y’igihugu hari igihe yifashishwa akanyura ku mpande asatira.

Abarebye umukino w’umunsi wa 7 ikipe ya AS Kigali yatsinzwemo na Police FC ibitego 3-0, babonye Haruna Niyonzima utandukanye n’uwo bari bamaze iminsi babona nko mu ikipe y’igihugu ndetse no mu mikino ya mbere akigera muri AS Kigali.

Ni Haruna Niyonzima kuva ku munota 1 kugeza ku munota 90 wabonaga ari hasi mu buryo bwa morale, ni Haruna wabonaga akina ariko ukabona ko hari ikibura muri we nk’uko abantu bari basanzwe bamumenyereye.

Amakuru avuga ko kuva batangira kwitegura umukino wa Police FC, yasabye umutoza ko yamusubiza mu mwanya we inyuma y’umwata akaba ari ho azajya akina, gusa Eric Nshimiyimana akamubwira ko agomba kwihangana akahakina kuko nta wundi afite wahakina.

Uretse uku kutumvikana na Haruna, biravugwa ko muri iyi kipe harimo umwuka mubi, aho ikipe yamaze gusa n’icikamo ibice bibiri, igice kimwe kiri ku mutoza n’aband badakozwa ibyo akora.

Haruna Niyonzima yinjiye mu ikipe ya AS Kigali muri uyu mwaka w’imikino, ni nyuma yo gutandukana na Simba SC yo muri Tanzania asoje amasezerano ye.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *