Muhanga: Abana nibatozwa kare bazakurana ishyaka ryo guhagararira igihugu neza

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Ugushyingo nibwo hasojwe imikino y’abana bari munsi y’imyaka 17 yaberaga mu Karere ka Muhanga imikino yatangiye mu kwezi kwa gatanu, buri league ikaba yarihagarariwe uko ari ma league atandatu.

Umukino wa 1/2 wahuje Kagarama na GS Gako ya Rusizi aho Rusizi yayitsinze kuri Penalite
Amakipe yahuiriye ku mukino wa nyuma wahuje Reginas Pacis na GS Gako hamwe n’abayobozi

Imikino yakinnywe ni Football ,Volleyball ,Handball, Basketball,Netball, muri iyi mikino hakaba hakinaga amakipe yombi abahungu n’abakobwa usibye muri Netball kubera ko nta bahungu bayikina.

Padili Innocent Gatete uyobora ishyirahamwe ry’imikino mu mashuli akaba uyu munsi yiyambuye umwambaro wa Volleyball kuko niyo akunda afata umwanya akurikirana umupira w’amaguru akaba yatangajwe n’impano yabonyemo dore ko yakurikiranye ½ ndetse anareba umukino wanyuma wahuje Ecole Reginas Pacis( Musanze) na GS Gako (Rusizi).

Yagize ati “Ubu bimbereye byiza cyane kuba iyi mikino nyirebanye na DTN Hussein wa Ferwafa kugira ngo arebe urwego abana bagezeho, kandi ikindi cyiza nuko DTN nawe yabonye ko abana bakeneye ubundi bushobozi bujyanye n’imitoreze kuko ba Animateur ntabwo aribo bagakwiye gukurikirana izi mpano zigaragara”.

Padili Gatete Innocent umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuli aganira n’itangazamakuru

Yakomeje agira ati “Kuba dutegura iyi mikino tugatumira amafederation y’imikino tuba dufite ni byiza kugira ngo nabo babone uko bategura ayo makipe y’igihugu guhera ku myaka 15,17 ndetse no hejuru yayo, ikindi buriya amakipe nayo twizeye kuzayaha impano nziza kugira ngo tubone uko twubaka sport ibereye igihugu cyacu, nkaba rero nshimiye abaje kwifatanya natwe muri iyi mikino bose”.

Ushinzwe gukurikirana impano z’abana bato muri Ferwafa Hussein nawe wari wibereye ku kibuga akaba yashimye urwego abana bahagazeho, ariko abona ko hakeneye nibura abatoza bashoboye kugira ngo bafashe abo bana.

DTN Hussein muri Ferwafa wagize icyo atangaza ku mpano z’abana

Yagize ati “Tugiye kuganira na Minisiteri y’umuco na Sport ndetse n’Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuli kugira ngo turebe ko twabonera aba bana batoza babafasha guhagarara neza mu kibuga kuko umupira wo barawufite, ikindi nkuko bigaragara ko aba bana barangije icyiciro kibanza cy’amashuli y’isumbuye( Amashuli kuva mu wa mbere kugeza muwa gatatu) tuzasaba ababishinzwe kugira ngo mu mwiherero wabo uzaba abana tuzatoranya bazashyirwe mu bigo bizadufasha kubakurikirana”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije Madame Mukagatana Fortune Ushinzwe imibereho y’abaturage nawe yashimye abateguye iyi mikino y’abatarengeje imyaka 17 kuba baraje kuyisoreza mu Karere kacu ndetse anashima urwego abana bagezeho kuko byibura bituma abatuye ako karere nabo barushaho gukunda imikino.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madame Mukagatana Fortune wungirije Ushinzwe imibereho y’abaturage atanga igikombe ku ikipe ya Regina Pacis Musanze

Yagize ati “Aba bana bigaragara ko bakiri bato batojwe gukunda igihugu no kugira ishyaka  bagomba guharanira intsinzi buri gihe ibendera ryacu rigahora rizamuka mu marushanwa atandukanye twazagira abakinnyi beza kandi bakunda igihugu, nibyiza rero ko aba bana barindwa ibindi byatuma bangirika”.

Ubu Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuli rikaba rigiye gutegura imikino ya Athletism mu mashuli abanza ( Abasiganwa ku maguru) bikaba bizabera mu Karere ka Ngoma naho mu kwezi k’Ukuboza hakazaba umwiherero wo gutoranya abana bafite impano kugira ngo bashyirwe hamwe babone uko babakurikirana biga mu bigo bifite abatoza babisobanukiwe.

Jean Pierre@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *