
Muhima:Abunzi bahawe ishimwe na Minisitiri w’ubutabera ku mikorere yabo myiza.
Uyu munsi tariki ya 29 Ugushyingo mu cyumweru cyahariwe abunzi, aho abaturage bakangurirwaga gusanga abunzi ngo babakemurire ibibazo , iki cyumweru cy’abunzi kikaba kizasozwa kuri uyu wa gatandatu bifatanya n’abaturage gukora umuganda .
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima Madame Mukandoli T. Grace yatangiye ashima uburyo abunzi bakemura amakimbirane kuko ibyo abunze bakemuye nta bujurire bajyamo, insanganyamatsiko yagiraga iti “Dushyigikire uburyo bwo gukemura amakimbirane mu mahoro twubakwa u Rwanda twifuza”.
Yagize ati “Iki cyumweru cyari icyo kubwira abaturage ngo mugane abunzi, si uko batabazi ahubwo ni mugane abunze babafashe gukemura amakimbirane mu mahoro, kandi ibibazo byakemuriwe mu tugali hari igihe bitagaruka mu rwego rw’umurenge bigaragaza ko abaturage