Handball: Nyuma y’imyaka 4 irushanwa rya ECAHF (East and Central Africa Handball Competition) rigarutse mu Rwanda

Iri rushanwa umwaka ushize ryabereye muri Zanzibar mu kirwa cyo muri Tanzaniya amakipe yaryegukanye haba mu bakobwa ndetse n’abahungu akaba yiteguye kuza mu Rwanda kongera guhatana ngo aryisubize, ariko kuba rizabera mu Rwanda mu ntangiro z’Ukubuza 2019 hari byinshi amakipe, abatoza ,abasifuzi bazaryungukiramo .

Iri rushanwa ryaherukaga kubera mu Rwanda muri 2015 ubwo ryegukanwaga n’ikipe ya Police Handball hanyuma mukeba wayo w’ibihe byose APR Handball ikaza ku mwanya wa gatatu, umutoza wa Police Handball akaba yagize ibyo atangariza www.Rebero.co.rw ku bijyanye n’imyiteguro yaryo.

Yagize ati “Ni irushanwa riri ku rwego rwo hejuru niyo mpamvu twatangiye imyiteguro hakiri kare kugira ngo turebe ko twazarushaho kwitwara neza, kuba rizitabirwa n’ikipe iheruka kuritwara ya Police DRC ntabwo biduteye impungenge nubwo ari ikipe ikomeye kandi ifite ingufu natwe twiteguye kwipima nayo makipe azatururka mu karere kugira ngo turebe urwego duhagazeho”.

Amakipe yo mu Rwanda ahora ahanganye ku mikinire ashobora kwongera kurihuriramo muri uyu mwaka nubwo kugeza ubu ikipe ya Police Handball niyo yamaze kwemeza ko izaryitabira ndetse ikaba yaratangiye no kwitegura, kuko biteganijwe ko bazarangiza kwakira ubusabe bwo kuryitabira tariki ya 1 Ugushyingo.

Amakipe yamaze kwemeza ko azaryitabira nkuko tubitangarizwa n’umuyobozi wa ECAHF Bwana Ngarambe Jean Paul usanzwe ari umunyamabanga mukuru mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (Ferwahand), avuga ko amakipe agitegerejwe nubwo hari ayamaze kutwemerera ko azaza.

Yagize ati “Kugeza ubu amakipe yamaze kwemeza ko azitabira iri rushanwa harimo Police Handball yo mu Rwanda, Police abahungu n’abakobwa na EVABUK ya Rubumbashi Abakobwa aya makipe yombi akaba ari ayo muri  RDC, Black Mamba na Nayirobi Warter ya Kenya na JKT yo muri Tanzaniya, ariko tukaba tucyakira abashaka kuryitabira ku buryo duteganya nandi makipe yo mu Rwanda harimo Gicumbi, APR Handball ndetse na UR Rukara mu bakobwa”.

Yakomeje agira ati “Iri rushanwa hari byinshi rizagira Handball  nyarwanda ku rwego rw’imikinire kuko riri ku rwego rw’amakipe yatwaye yatwaye ibikombe iwabo bityo rero ni umwanya mwiza wo kwipima ku makipe yacu, ikindi iri rushanwa ritanga amahugurwa ku batoza n’abasifuzi ni umwanya mwiza kubatoza bacu ndetse n’abasifuzi guhabwa ayo mahugurwa n’impuguke zoherezwa na CAHB”.

Ikipe ya Police Handball iherutse kwegukana igikombe mu mikino ya gipolisi yabereye muri Kenya ubu yatangiye imyitozo ku buryo ishaka kuzacyongera mu bindi bikombe yibitseho nubwo ikipe ya Police ya RDC ifite iki gikombe cy’umwaka ushize nayo yamaze kwemeza ko izitabira iyi mikino

Jean Pierre@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *