Rukumberi: Hinga Weze yadushakiye amasoko arambye ubu turakirigita ifaranga

Nkuko tubikesha Radio Rwanda mu gishaka cy’umugezi w’Akagera mu murenge wa Rukumbere mu Karere ka Ngoma abaturage bakuye amaboko mu mifuka bakayobokayo kuhahinga ibyo bakunze kwita guhinga mu Nkuka bahejeje imyaka.

Ubwo hatahwaga ku kugaragaro uburyo bushya bwo guhinga ibihe byose bakoreshe imirasire y’izuba aho bazajya buhira imyaka yabo mu gihe cy’impeshyi, igikorwa abaturage batewemo inkunga na Hinga Weze ifatanije n’Akarere ka Ngoma aho bateganya kubikora mu Turere 10 Hinga Weze ikoreramo .

Hinga Weze ni umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Aanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) ukaba wibanda k’ubuhinzi no kunoza imirire.

Aba baturage bahinze mu Nkuka z’igishanga cy’Akagera barimo basarura imyaka yabo birinda ko yazarengerwa n’amazi kuko ubu Akagera karimo gusendera ngo gasagurire iyo mirima abaturage bahinzemo,Aba baturage bahingamo ibishyimbo, ibigori za Soya ndetse n’indi myaka baravuga ko basaruramo gatatu mu mwaka.

Ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Rukumberi Rachel Uwingeneye avuga ko mu Nkuka koko abahinzi bezamo imyaka myinshi harimo imbuto, imboga, imyumbati ndetse n’ibishyimbo bita Shyushya.

Yagize ati “Muri rusange mu Nkuka abaturage bahingayo nkuko mubibona bavuye gusarura bafiteyo imyaka itandukanye ibishyimbo Imboga Soya Imbuto Ibigori ariko mu mbuto bahingayo cyane cyane watermelon n’ibihaza bigaragara ku musaruro munini cyane, iyo umuhinzi yahinze akeza ashyira ku isoko akagurisha ubundi mu myaka yashize barezaga ntibabone abagurira imyaka yabo”.

Yakomeje agira ati “Kubera abafatanyabikorwa ubu twabonye  hari umushinga witwa Hinga Weze badushakiye amasoko magari ku bahinzi bacu ku buryo ubu basigaye basarura abacuruzi baje gutwara ibyo bejeje bagahita babishyura ubu nta musaruro ucyangirikira mu murima”.

Uyu murenge wa Rukumberi ni umwe mu mirenge igize Akarere ka Ngoma usanzwe wibasirwa n’izuba uretse gushoka Inkuka ubu abaturage bashishikarijwe no kwuhira imyaka dore ko icyo gikorwa cyo kwuhira imyaka cyatangijwe tariki ya 26 Nzeri uyu mwaka.

Ubwanditsi@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *