Rwanda Day ijyanye bamwe mu bahanzi Nyarwanda 6 mu Budage

Kuri uyu wa  kane Tariki 3 Ukwakira  2019, nibwo Abahanzi 6 b’Abanyarwanda bahagurutse ku kibiga cy’Indege  cya Kigali, Kanombe berekeza  mu Budage  kuririmba mu gitaramo cya Rwanda Day.

Aba bahanzi  uko ari 6  bagiye mu mujyi  wa Bonn mu gihugu cy’u Budage  gushimisha abazitabira igitaramo cyateguwe na Rwanda Day ,‘Rwanda Day’ ni umunsi udasanzwe ku banyarwanda baba mu gihugu, abatuye mu mahanga, inshuti z’u Rwanda aho bahurira hamwe bakiga ku byubaka u Rwanda mu rugendo rw’iterambere rirambye.

Uko ari 6  barimo Jules Sentore, itsinda rya Charly&Nina, Igor Mabano, Bruce Melodie, King James na Intore Masamba.Umuhanzi Kitoko Bibarwa nawe uzaririmba muri ‘Rwanda Day’ we azahagurukira mu Bwongereza yerekeze mu Budage ahazabera Rwanda Day. Hari kandi Itorero ‘Itetero’ ribarizwa mu Bubiligi naryo rizatanga ibyishimo ku bazitabira ‘Rwanda Day 2019’.

Abitabira ‘Rwanda Day’ bagirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’abandi abayobozi bakuru b’Igihugu. Basusurutswa kandi n’abahanzi batandukanye b’intoranywa.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *