Abakinnyi 4 muri 25 nibo bemejwe nk’abafite indangamuntu

Bagenzi babo uko ari 20 bo ntabwo bemerewe gukina umwaka w’imikino utaha muri shampiyona y’u Rwanda nk’abanyarwanda, ndetse bivugwa ko bashobora guhita basabwa no gusohoka mu gihugu kuko banakinjiyemo mu buryo budakurikije amategeko.

Ni nyuma yaho mu Rwanda havumbuwe ko hari abakinnyi b’abanyamahanga bakina mu Rwanda kandi bafite indangamuntu zo mu Rwanda bitazwi uburyo zatanzwe,  ni bwo ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, rwatumije abakinnyi bagera kuri 25 bakina muri shampiyona yo mu Rwanda nk’abanyarwanda (bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda) ariko bakekwaho kuba bafite ibyangombwa bikemangwa, bivugwa ko abakinnyi bane ari bo basanze barabibonye mu buryo bwemewe.

Amakuru  yemeza ko mu bakinnyi 25 bahamagajwe n’ibiro by’abinjira n’abasohoka mu Rwanda kugira basobanure aho bakuye ibyo byangombwa, bane ni bo bonyine basanze barabibonye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Bamwe mu bakinnyi batanzwe kuri uru rutonde bakinira amakipe akomeye kandi azwi muri shampiyona y’u Rwanda harimo nka Jules Ulimwengu, Iragire Saidi na Ndizeye Samuel ba Rayon Sports,Harimo kandi Nimubona Emery, Munyakazi Yussuf Lule, Ndoriyobijya Eric na Ndikumana Magroire ba Police FC,Harimo kandi Harerimana Rachid Léon na Cyitegetse Bogarde batanzwe nk’abakinnyi ba AS Kigali bakina nk’abanyarwanda kandi ari abarundi. Si aba gusa kuko hari n’abandi bakinnyi.

Muri abo bakinnyi, amakuru avuga ko abakinnyi 4, Ndizeye Samuel na Irakzoe Saidi ba Rayon Sports, Munyakazi Yussuf Lule ba Nimubona Emery uzwi nka Kadogo ba Police FC ni bo bemerewe kugumana indangamuntu kuko ari bo basobanuye neza uko bazibonye basanga bikurikije amategeko.

Abandi bakinnyi bose uko ari 20 bo ntabwo bemerewe gukina umwaka w’imikino utaha muri shampiyona y’u Rwanda nk’abanyarwanda, ndetse bivugwa ko bashobora guhita basabwa no gusohoka mu gihugu kuko banakinjiyemo mu buryo budakurikije amategeko.

Dore urutonde rw’abakinnyi 24 bari batanzwe.

  1. Tokoto André (Mukura Victory Sports)
    Ntate Djumaine(Yakiniraga AS Kigali)
    3. Harerimana Rachid Léon( AS Kigali)
    4. Idi Djumapili(Etincelles)
    5. Girukwishaka Fabrice
    6. Habonimana Jimmy Abdoul(Etincelles)
    7. Kavumbagu Nahimana Guy(Etincelles)
    8. Ndikumana Mussa
    9. Irakoze Saidi(Rayon Sports)
    10. Ndikumana Magloire(Police FC)
    11. Bigirimana Yahya(yanyuze muri Rayon Sports)
    12. Idi Saidi Djuma (Mukura VS)
    13. Ismael Wilondja(yatandukanye na Mukura VS)
    14. Munyakazi Yussuf Lule(Police FC)
    15. Ulimwengu Jules(Rayon Sports)
    16. Nininahazwe Fabrice(yatandukanye na AS Kigali)
    17. Ndoriyobija Eric(Police FC)
    18. Nimubona Emery(Police FC)
    19. Cyitegetse Bogard(AS KIgali)
    20. Ntahobari Assouman(Mukura VS)
    21. Iragire Said( Rayon Sports)
    22. Ndayishimiye Hussein (Gicumbi FC)
    23. Hakizimana Kevin(Police FC)
    24. Mussa Muryango(AS Kigali)
    25. Ndizeye Samuel(Rayon Sports)

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *