Month: September 2019

Abapolisi n’Ingabo z’u Rwanda bakoze umuganda rusange muri Sudani y’Epfo

Abapolisi n’Ingabo z’u Rwanda bakoze umuganda rusange muri Sudani y’Epfo

Amakuru, UMUTEKANO
Abapolisi n'Ingabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye  bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo bakoze umuganda rusange muri iki gihugu. Uyu muganda waranzwe no gusukura umujyi hatoragurwa imyanda inyanyagiye mu mihanda  hanatemwa ibihuru Ni umuganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama  aho bifatanyije n’abaturage bo mu mujyi wa Juba ndetse n’ingabo z’u Rwanda  nazo ziri muri iki gihugu mu butumwa bw’amahoro. Iki gikorwa cy’umuganda cyateguwe n’ubuyobozi bw’umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo ariwo Juba, kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: ”Tugire Juba isukuye, itekanye, ifite ubuzima kandi irengera urusobe rw’ibinyabuzima.” Uyu muganda rusange  kandi wari witabiriwe n’intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’umuryango wabibumbye
Paul Bitoki yafashije Kenya mu bagore gutsinda Cameroon seti 3-1 begukana umwanya wa mbere.

Paul Bitoki yafashije Kenya mu bagore gutsinda Cameroon seti 3-1 begukana umwanya wa mbere.

Amakuru, IMIKINO
Paul Bitoki yahesheje ikipe y’igihugu cye umwanya wa mbere mu mikino ya All African Game yaberaga muri Marocco batsinze ikipe y’igihugu cya Cameroon seti 3-1. Mu myaka igera kuri 29 ikipe y’igihgu ya Kenya muri volleyball y’abagore itegereje kongera kuba yakitwara neza dore ko yabiherukaga mu mwaka 1991 ubwo yagera ku mukino wa nyuma ariko igatsindwa na  Nigeria bakaza kubona umudari wa kabiri mu mikino nyafurika. Malkia Strikers ikipe y’igihugu y'abagore ya Volleyball ikaba yabashije kwitwara neza mu mikino yose y’afurika yaberaga I Rabat muri Morocco aho iyi kipe  yatwaye umwanya wa mbere mu bagore. Malkia ikipe y’igihugu ya Kenya  ikaba yaratwaye umwanya wa mbere aho yatsinze ikipe y’igihugu cya Cameroon mu bagore amaseti agera kuri 3-1 dore ko bitari byoroshye mu maset
Abafite ubumuga umusingi w’iterambere bo muri Nyabihu barinubira amahoro bakwa

Abafite ubumuga umusingi w’iterambere bo muri Nyabihu barinubira amahoro bakwa

Amakuru, UBUZIMA
Koperative Umusingi w’iterambere ikora ubudozi mu karere ka Nyabihu, murenge wa Rambura, Akagari ka Nyundo, Umudugudu wa Gasiza, barinubira imisoro n’amahoro bakwa n’ubuyobozi bw’umurenge kandi n’amafaranga bakoresha ari inkunga bahawe. Uwineza Thacienne ni Perezidante wa Koperative Umusingi w’iterambere,avuga ko bibumbiye muri Koperative mu rwego rwo kwivana mu bwigunge no kwitandukanya n’umuco mubi wo gusabiriza ku muhanda, kugira ngo babashe kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Agira ati “twatangiye twizigama amafaranga maganabiri na mirongo itanu buri cyumweru, tubifashijwemo n’Umurenge, twibumbiye hamwe twese dufite ubumuga, dushinga Koperative y’abadozi.” Akomeza avuga ko bahereye ku nkunga ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000Frw) bahawe
Nirisarike Salomon ntakigaragaye mu bakinnyi b’Amavubi bazakina na Seychelles.

Nirisarike Salomon ntakigaragaye mu bakinnyi b’Amavubi bazakina na Seychelles.

IMIKINO
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yafashe icyemezo cyo kutifashisha myugariro Salomon Nirisarike mu mikino ibiri u Rwanda ruzahuramo na Seychelles mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar. Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda, Nirisirake Salomon ntakitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi bitewe n’uko hari ibyo agitunganya n’ikipe ye nshya ya Pyunik FC yo muri Armenia. Nirisarake Salomon wasoje amasezerano mu ikipe ya AFC Tubuze mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, yari ku rutonde ry’abakinnyi 25 umutoza Mashami Vincent yahamagaye azifashisha ku mukino wo gushaka itike y’igikom be cy’Isi cya 2022 u Rwanda ruzakinamo na Seychelles tariki ya 5 na 10 Nzeri 2019. Bitunguranye uyu musore ntakitabiriye ubu butum