Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bukomereje mu nsengero

Ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu mihanda buzwi ku izina rya Gerayo Amahoro burakomeje. Kuri uyu wa Gatandatu tariki  ya 28 Nzeri ubu bukangurambaga bwabereye mu rusengero rw’itorero  rya Restoration Church riherereye mu mujyi wa Kigali.

Ubwo yaganirizaga  abakirisito b’iri torero barengaga ibihumbi  bibiri(2000), umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali  Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yibukije aba bakirisito ko nk’abantu bakoresha umuhanda mu buryo butandukanye nko gutwara ibinyabiziga, abagenzi ndetse hari n’abakoresha umuhanda   bawugendamo  n’amaguru, bafite uruhare  mu gushimangira umutekano wawo.

Yagize ati: ”Buri gihe mujye mugira amacyenga igihe murimo gukoresha umuhanda, waba uri umushoferi cyangwa umunyamaguru, ugomba kumenya kubahiriza amategeko y’umuhanda kandi ukawugendamo  neza  mu rwego rwo kwirinda impanuka.”

Yakomeje abakangurira kujya bagendera mu gice cy’ibumoso bw’umuhanda aho ikinyabiziga kibaturuka imbere bakireba.

Yagize ati: ”Igihe murimo kugenda mu muhanda, mujye mugendera ku ruhande rw’ibumoso aho ibinyabiziga bibaturuka imbere mubireba, mwirinde gukoresha telefoni igihe murimo kwambuka umuhanda.”

CIP Umutesi yakomeje ababwira ko ikigamijwe ari uko abantu bahindura imyitwarire igihe barimo gukoresha umuhanda, yabasabye  ko ibyo bakangurirwa babishyiramo imbaraga bakarengera ubuzima barwanya impanuka zo mu muhanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yabwiye abakirisito  b’itorero rya restoration Church ko Polisi ihora ikangurira abantu guhindura imyumvire iganisha kubiteza impanuka zikomeye zihitana ubuzima bw’abantu harimo gutwara basinze cyangwa banyoye ibisindisha, umuvuduko ukabije ndetse no kwica amwe mu mategeko yo mu muhanda.

CIP Umutesi yasabye aba bakirisito kugenda bakaba intumwa  kuri bagenzi babo, abavandimwe babo basize mu rugo ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Yagize ati: ”Abakirisito  mugomba kwitwara neza, mukirinda ibibujijwe, umukirisito nanone afite inshingano zo kurwana ku buzima bw’abandi bantu.  Muzigishe abaturanyi banyu, abana banyu, mbese  mube abambasaderi ba Polisi y’u Rwanda mu kurinda ubuzima bw’abaturarwanda.”

Yakomeje agira ati: ”Tugomba kubaha amategeko y’umuhanda, ubuzima bwacu burahenda, nitwubaha Imana tukubaha na leta tuzaba abakirisito b’ukuri.  Ariko ubu hari umwihariko wo kurinda ubuzima bw’inzirakarengane zihitanwa n’impanuka zo mu mihanda buri munsi.”

Abakirisito banaganirijwe ku kurwanya ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, ihohotera rikorewa abana harimo kubaha inzoga no kubakoresha imirimo ivunanye.  Basabwa  gufatanya na Polisi bakajya bayiha amakuru mu kurwanya ibyo byaha.Umuyobozi w’itorero rya resitoration Church, Intumwa Joshua Masusa  yashimiye Polisi y’u Rwanda ku mbaraga ikoresha mu kurwanya impanuka zo mu muhanda .

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bugamije guhindura imyitwarire n’imyumvire y’abakoresha umuhanda kugira ngo impanuka zihitana ubuzima bw’abantu zigabanuke.

Src :Police

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *