Ibihugu 10 udashobora gusura cyangwa gukoreramo ubukerarugendo uko wiboneye

Gukora ubukerarugendo aharihose nuko rimwe na rimwe uba wahakunze cyangwa se ushaka kuhishimishiriza, Ibihugu cyemera kwakira ba Mukerarugendo kuko baba binjiza amadovize mu gihugu baba batembereyemo ndetse n’ubundi butunzi, ariko hari ibihugu byo ku ikarita y’isi  bidakeneye ba Mukerarugendo.

Ibi bikaba ariyo mpamvu byashyizwe kuri uru rutonde 10 rw’ibihugu ukurikije igihe bimaze utashobora kumva gusa ukaba uza gutangazwa na bimwe muri ibi bihugu bitewe n’imiterere yabyo.

  1. NORTH KOREA

Ni igihugu gifite amateka maremare kandi kigira amategeko akakaye ku buryo bwo gukoresha Internet ndetse nuko bagomba kwiyogoshesha, ariko iki gihugu gisaba ba Mukerarugendo bagisura gutegura urugendo rwabo byuzuye ndetse bujuje imifuka yabo ( Amafaranga) mbere yuko bagera muri iki gihugu.

Kandi basabwa kugira ubaherekeza w’umwenegihugu muri urwo rugendo rwo gusura igihugu cyabo, USA nta Ambassade igira muri Korea ya Ruguru bityo bakabanza kunyura muri Chine mbere yuko ukomeza urugendo rwawe rwo gusura iki gihugu.

  1. SAUDI ARABIA

Igihugu cya Arabia Saudi isaba uyisura ko agomba kuba yujuje ibisabwa kandi agaterwa inkunga n’umwenegihugu, Visa ni kimwe mu biguha uburenganzira bwo kwinjirayo 50% ndetse no guhabwa amahirwa yo gukurikirana ibihakorerwa mu gihe wwabonye ugutera inkunga uhakomoka, kandi kugera muri iki gihugu uhita witwa “Mukerarugendo w’inshuti”.

  1. IRAN

Iran ni kimwe mu bihugu bitakira umwene gihugu wa Leta Zunze ubumwe za Amerika kuko nta Ambasade yabo ihari kuva muri 1979, ariko ushobora kubona Visa yo gusura Iran uciye muri Pakistan muri Amasade ya USA, kandi bisaba gusura Iran muri mu matsinda kuko gushaka gusura uri wenyi biragoye cyane kuko ibyo usabwa ni byinshi.

  1. CUBA

Nyuma y’imyaka myinshi nta mubano mwiza uri hagati ya USA na Cuba,Ubu ibintu bitangiye kugenda buhoro buhoro,Kujya muri Cuba ntabwo byorohera buri wese ariko ugomba kubanza kwerekana impamvu ikujyanyeyo yaba iya Kazi cyangwa se Ubutumwa, mu gihe ushatse kujyayo mu kwimezeza bisaba gutegereza igihe kirekire.

  1. SYRIA

Nkuko bizwi naa buri wese, Syria yahuye n’ibibazo byo kutumvikana ku buryo buri munsi hapfa abantu bityo rero gusura iki gihugu bigoranye,ariko watekereje gusura iki gihugu ugomba kubanza kumenya ko Visa kuyibona bidashoboka kandi ukamenya ko kuyishaka nubwo itaboneka ugomba gutegereza iteka n’iteka keretse igihe bibaye ngombwa kandi ni igihugu gihoramo intambara ku buryo gukenera kugisura byagorana.

  1. SOMALIA

Ni igihugu gifite imbaraga nyinshi zikirwaniramo cyane cyane zituruka mu Nyanja kubera impamvu zitandukanye ntibishoboka gusura iki gihugu, bisaba kuba ufite ubutumire cyangwa se uwagutera inkunga yo kugisura

  1. CENTRAL AFRICAN REPUBLIC

Iki ni kimwe mu bihugu bidafite Ambasade ya USA bityo umunyamerika kugira ngo abone Visa agomba kunyura muri Ambasade ya France, kandi imbibe zayo zirarinzwe cyane.

  1. ANGOLA

Gusura Angola biragoye cyane kubera ibisabwa kuko bigusaba gukoresha igihe cyawe ndetse n’umutungo, mbere yuko utegura no kugura Tike y’indege ugomba kubanza kwishyura amafaranga yo kuzuza usaba Visa n’ubutumire iyi ntambwe ikorwa mbere yo kwaka Visa.

  1. LIBYA

Hariho umubano wihariye hagati ya USA na Libya kubera ibibazo bitanduka byabaye muri iki gihugu mu kinyejana cya 21 ubu hari inzira zo gusura iki gihugu bidasabye Visa ariko ukirengera ibyakubaho kuko kugeza ubu ni igihugu kikiri mu ntambara.

  1. ALGERIA

Algeria ni kimwe mu bihugu bikunze kugira ibyihebe byinshi kuko hari ni gihe bajya batwara abasuye iki gihugu, bityo rero gusura Algeria bisaba ko ugomba kuba warabonye aho ucumbika  ukaba ufite Ceritificat yaho kandi ukaba ufite ubutumire wahawe na Agency itegura ibyingendo muri icyo gihugu ibi biguha uburenganzira bwo gusaba Visa kandi kubera ibyo biguha uburenganzira bwo gusura iki gihugu, Algeria akaba aricyo gihugu kitagira inshuti za ba Mukerarugendo.

Editorial @Rebero.co.rw

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *