Byakomeye bamwe mu bayobozi batatanze amakuru ku mitungo yabo bashobora gushyikirizwa ubushinja cyaha

Abayobozi hafi ya bose bakoze ibyo basabwaga gukora uretse abayobozi 10 bonyine nibo batagaragaje uko ibyo batunze babibonye niba hatarimo ibyo babonye bahombeje igihugu.

Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi, yasabiye abayobozi 10 bakora muri leta batatanze amakuru ku mitungo bafite gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Hagati ya 2018 na 2019, abayobozi 12,237 bakora muri leta y’u Rwanda ni bo bagombaga kuzuza impapuro zimenyekanisha imitungo bafite, yaba itimukanwa ndetse n’iy’amafanga.

Abo bayobozi ni bo umuvunyi mukuru yavuze ko bagiye kugezwa imbere y’amategeko kugira ngo basobanure impamvu batatanze amakuru ku mitungo yabo,Umuvunyi mukuru yirinze gutangaza amazina y’aba bayobozi.

Mu mwaka ushize abayobozi bane ni bo bari banze gutanga amakuru ku mitungo yabo, bikaba bivuze ko umubare w’abayobozi bagira ibanga ibyo batunze ukomeje kuzamuka.

Amategeko avuga ko umuyobozi wanze gutanga amakuru ku mitungo ye akatirwa igifungo cy’imyaka irindwi, ndetse imitungo ye igafatirwa.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *