Hinga Weze iteza imbere ubuhinzi bwo mu Rwanda bugashobora guhangana n’ihindagurika ry’ibihe

Kuri uyu wa kane tariki ya 26 Nzeri mu Kagali ka Gituza umurenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma hatangijwe ku mugaragaro umushinga uzafasha abaturage kuhira imyaka yabo bakoresheje imirasire y’izuba kubufatanye bw’ikigo k’igihugu cyita k’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) n’ikigo cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika cyita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) hamwe n’Akarere ka Ngoma.

Imirasire y’izuba izabasha kubafasha kuhira imyaka yabo yatashye uyu munsi

Abashyitsi bakuru bitabiriye uyu muhango hari Umunyamabanga uhoraho mu ntara y’iburasirazuba,Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Umuyobozi Mukuru w’ bw’ikigo k’igihugu cyita k’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Dr Patrick Karangwa akaba yarahagarariye Minisitiri w’ubuhinzi n’Ubworozi n’Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda Bwana Peter Vrooman hamwe n’abahinzi bo muri Twigire Muhinzi.

Hinga Weze ni umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire.

 

Ubuhinzi bwa Watermelon buhagaze neza muri Rukumbere kandi biteguye kuvanamo umusaruro mwiza
Kuhira imyaka bizatuma duhinga igihe cyoze imbuto n’imboga

Hinga Weze ni umuryango wita ku byiciro byose by’abanyarwanda ntawe usigaye inyuma ikaba ifite inshingano zikurikira : Kongera umusaruro , kuzamura amafaranga abaturage bavana mu buhinzi n’ubworozi ndetse no kugabanya imirire mibi mu bagore n’abana, bivuze ko imiryango y’abanyarwanda ibe imiryango myiza itari iyo kugwingira hatarangwamo inzara n’ibindi byose bitagendanye no kurya neza, byumwihariko tukita ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse n’ibindi byiciro by’urubyiruko ndetse n’abafite ubumuga.

Uyu muhango ukaba wabereye mu ishyirahamwe ry’urubyirukoryitwa ryitwa TwigireMuhinzi riyobowe na Straton Dusengimana rifite imashini zuhira ubutaka bwa hagitari 10, rikaba rigizwe n’abanyamuryango 38 ibitsina byombi.

Straton Dusengimana Umuyobozi wa Koperative y’urubyiruko Twigire Muhinzi yavuze mu izina ry’abagenzi be
Urusenda rugiye kwezwa na Koperative Twigire Muhinzi

Yagize ati “Ubu buryo burahendutse kandi kubukoresha biroroshye , ku buryo ubu dushobora guhinga imboga n’imbuto umwaka wose , ubundi hinga weze yadusanze turi itsinda rigizwe n’abantu barindwi maze idufasha ubukangurambaga bwo gushaka abanyamuryango ndetse iranaduherekeza mu gushaka ibyangombwa kugeza aho tubaye Koperative dufite ubuzima gatozi mu rwego rw’igihugu”.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) yashimiye abahinzi b’ishyirahamwe ry’urubyiruko Twigire Muhinzi barebye kure maze bakemera inama bagiriwe yo kwishyira hamwe kugira ngo babashe guhinga bakoresheje ubu buryo bwo kuhira kuko bizatuma ihindagurka ry’ibihe ntacyo rizabatwara.

Dr Patrick Karangwa aganira n’itangazamakuru ku byiza byo kwishyira hamwe kuko babona uburyo babagira iinama
Basuye Inyongera musaruro ahabereye ibirori byo gutaha uwo mushinga abayobozi batandukanye

Yagize ati “Mwibumbiye muri Koperative aho Hinga Weze yabasanga ikabasha kubagira inama ndetse n’abahinzi b’umwuga mufite duhereye k’umirima shuli dufite ahantu hatandukanye ubu mugiye kwongera umusaruro ariko turahafata nk’ishuli ryo kuvugurura ubuhinzi aho dukorera hose, hanyuma aha muri Koperative ni aho muhura ngo mwungurane ubumenyi ndetse n’abatekinisiye bakaba babegera bakabagira inama yuko mwavugurura ubuhinzi”.

Umushyitsi Mukuru Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Bwana Peter Vrooman aho yagarutse ko imvura ari umugisha , ubukungu ndetse n’ubuzima ariko akaba yagarutse cyane gushima abahinzi b’urubyiruko bibumbiye muri Koperative Twigire Muhinzi bakorera hamwe kugira ngo biteze imbere.

Amb Peter Vrooman wagiranye ibihe byiza n’abahinzi ba Twigire Muhinzi bacinya umudiho

Yagize ati “Imvura ni umugisha ariko kuhira imyaka ni ubwishingizi, kandi nkuko Hinga Weze irimo kubaba hafi niko n’iterambere ryanyu rizarushaho gutera imbere bityo mukazahinga mu gihe cy’impeshyi hamwe n’igihe cy’umuhindo ibihe byose mukazahinga kandi imyaka yanyu izakura neza, mu myaka itatu iri imbere Hinga Weze izabafasha kugira ngo iterambere ryanyu rirusheho kugenda neza kandi ikazabasha kuhira kugera kuri hegitari 300 birashimishije cyane”.

Hinga Weze yihaye gahunda yo gufasha  abahinzi basaga ibihumbi 530.000 mu turere 10 ikoreramo ibagezaho ibikorwa binyuranye byo kuhira imyaka  ibafasha kongera umusaruro bakihaza ku biribwa, kandi iteze imbere ubuhinzi bwo mu Rwanda bugashobora guhangana n’ihindagurika ry’ibihe,abo bahinzi bahinga imyaka y’amoko atandukanye.

Abahinzi bahuguwe guhinga kijyambere, gukoresha ifumbire , kurwanya ibyonnyi mu myaka gukoresha imbuto z’indobanure kandi bahabwa n’ubundi bumenyi bubafasha kongera umusaruro no gushaka amasoko kandi bihaza mu ndyo yuzuye.

Jean Pierre@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *