Byakunuka ati KNC na Gasogi United FC ni nkimirya y’inanga itanaze neza ariko batangira kuyikirigita igeze aharyoshye igaturika

Shampiyona y’icyciro cya mbere mu Rwanda izatangira taliki 04/10/2019,uburyo amakipe azahura byamaze kumenyekana.

Gasogi United FC izatangira urugendo rwayo mu cyiciro cya mbere yakira ikipe ya Rayon sport ifite igikombe cya shampiyona giheruka,uyu mukino uzaba taliki 05/10/2019 ubere kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Perezida wa Gasogi United FC KNC akimara kumenya ko azatangira yakira Rayon Sport yagize ati” Rayon sport irapfuye,niba izakina ibintu bisa nkibyo yakinnye mu irushanwa ry’Agaciro irapfuye,reka mbonereho kubwira mucuti wanjye Sadate mpamagara na Muvunyi ,Rayon sport yo turayihotora,mukuri kw’Imana isumba byose,Aba Rayon ibyo mwategereje urupfu rwanyu rubagezeho,Rayon sport turayihotora irapfa,irapfa,irapfa,irapfa.Ahubwo umusumari wanyuma mu isanduku yayo tugiye kuwuteramo ”

Uyu mugabo Kakoza nkuriza uyobora Gasogi United nyuma yo kuvuga amagambo akomeye ko ikipe batangira bakina ibabaje kandi ipfuye umwe mubagabo bakunda ikipe ya RayonSports fc uzwi kw’izina rya Byakunuka yamusubije .

Byakunuka yabwiye KNC ati”Butiya KNC araje tumukarange kandi ameze nkumurya w’inanga kuko burya iyo imirya y’inanga bayitanaze neza batangiye kuyikirigita haraho bigera umurya umwe ugaturika niko KNC na Gasogi United bameze kandi ikindi nka RayonSport nitumara kumukura imikaka ibiri nibwo azumva neza icyo RayonSport aricyo”

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *