Buri mwaka tugomba kugira icyo dukora muri Korali Abitangiyinkurunziza- Nshimyumuremyi Fidele

Abitangiyinkurunziza ni korali ibarizwa mu itorero ry’Abadiventisite b’umunsi wa Karindi babarizwa mu itorero rya Gikondo mu ntara ya Gikondo, iyi korali ikaba imaze gusohora imizingo 2 ya DVD  ikaba imaze kuba korali ibwiriza ubutumwa ikoresheje indirimbo.

Kuri iki cyumweru nibwo Abitangiyinkurunziza basohoye umuzingo w’indirimbo n’amashusho witwa “Imana yacu ni Nziza” igitaramo cyari cyatumiwemo amakorali atandukanye ndetse n’abizera baturutse mu matorero atandukanye yegereye itorero rya Gikondo.

Nshimyumuremyi Fidele akaba ari umutoza muri iyi Korali ndetse akaba ashinzwe amakorali mu Itorero rya Gikondo akaba numwe mu batangiranye niyi Korari yatangiye kuririmba muri 2013, aho aya makorali kwiyongerera ubushobozi no kugira ngo zibashe kurushaho kuvuga ubutumwa zihuje aho Abitanze bihuje na Korali inkurunziza zikavamo Korali Abitangiyinkurunziza.

Yagize ati “Ubwo twatumirwaga kujya kuvuga ubutumwa muri DRC ( Goma ) nibwo igitekerezo cyanjemo cyo gusohora DVD ya 2 kuko yari amahirwe tubonye kandi ashobora kongera kutagaruka bityo nza kubigeza kuri bagenzi banjye turirimbana nabo bakabyemera, kuko twari tugiyeyo, kandi twari tujyanye n’udufatira amashusho, muri make uyu muzingo w’indirimbo n’amashusho yawo DVD ntabwo watugoye kuko abanyamuryango bacu batubaye hafi cyane , ikaba yarakozwe mu mezi atatu gusa”.

Yakomeje agira ati “Birumvikana byadutwaye kwitanga nk’Abaririmbyi ndetse n’umutungo ariko cyane cyane abatubaye hafi bakaba ari abanyamuryango bacu nabo byabasabye gutanga k’ubutunzi bwabo nubwo natwe twagiyemo twese tubigira ibyacu, kandi iyi korali irimo ingeri nyinshi kuko harimo abakuze bari hejuru y’imyaka 70 naho umutoya urimo ari mu myaka 20 ikaba ari korali ikorera hamwe kandi bubahana cyane”.

Munyangabe Emmanuel Umuyobozi w’abanyamuryango ba Korali Abitangiyinkurunziza nawe akaba yaragarutse ubwitange bwa Korali aho bakora umurimo wo kuvuga ubutumwa mu ndirimbo ndetse ni igikorwa cyo gusohora umuzingo wa kabiri w’amashusho n’amajwi.

Yagize ati “Ni ukuri iyi Korali yagize ubutwari kandi natwe twayibaye hafi kuko twebwe tutakibishoboye kuririmba ariko tugomba kubaba hafi mubitekerezo ndetse no mubushobozi kugira ngo bakomeze bakore uyu murimo bityo rero kuko twiyemeje kuyiba hafi ntacyo bazaburi turi kumwe, ahubwo bategure n’undi muzingo wa gatatu kugira ngo bakomeze umurimo, uko twiyemeje kubaba hafi kuko abanyamuryango ba Korali tugera hafi 100 nta kizatunanira ”.

Uyu muzingo wa kabiri  warashyizwe ku mugaragaro n’umwe mu banyamuryango bakuru ba Korali Madame Mushimiyimana Eugenie nawe utarahwemye kuba hafi ya Korali, kandi ukomeza kubagira inama yo kuvuga ubutumwa binyuze mu ndirimbo.

Zimwe muri gahunda za Korali ni uko buri mwaka hagomba kuzajya hagira igikorwa bikaba biteganijwe ko hagomba gusohoka undi  muzingo wa gatatu kandi umutoza wa Korali akaba abona ari igikorwa cyiza kuko ubushake buhari, ikindi nuko umwaka utaha Korali iteganya gutegura ivuna kubwo gufashwa n’Imana bityo ibyo turirimba tukanabishyira mu bikorwa aho duteganya kwegurira abantu Imana binyuze mu mubatizo

Jean Pierre@Rebero.co.rw

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *