Bidec Group Ltd igisubizo ku bahinzi borozi bakoresheje iby’iwacu

Politike ya Leta yo gushishikariza gukoresha iby’iwacu abanyarwanda batandukanye babyumvise vuba aho batangiye kwishakamo ibisubizo aho gutegereza ibiva mu mahanga tugakoresha iby’iwacu.

Iyi fumbire y’imborera iyo imaze gutunganywa ishyirwa mu dufuka kugira ngo ibashe gutwarika neza

BIDEC GROUP Ltd ifite intumbero yo gukora ifumbire y’imborera, imiti yica udukoko twangiza imyaka hifashishijwe ibikoresho biboneka hano iwacu kandi bitangiza ibidukikije nkuko gahunda ya Leta ibyigisha.

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2014 kugeza muri 2017 n’abashakashatsi batandukanye bwagaragaje ko mu Rwanda hakenewe ifumbire y’imborera y’umwimerere ndetse n’imiti y’amatungo n’imyaka yica udukoko twangiza amatungo n’ibihingwa, iyo fumbire y’imborera ikava mu myanda tuvana mu ngo zacu tugomba kubyaza umusaruro aho kugira ngo bitubere ikibazo.

Ubuyobozi bwa BIDEC GROUP Ltd bkaba bufite gahunda yo gukorera mu mijyi yose yunganira Kigali ariko ikaba yaratangiye gukorera mu mijyi ya Huye ndetse na Musanze.

Bwagize buti “Muri Huye dukorera mu kimoteri kiri hafi y’icyanya k’inganda   Huye ( Sovu ) aho dufite ububiko bwa toni 850 , naho mu mujyi wa Musanze mu Murenge wa Cyuve mukaba mwadusanga mu kimoteri rusange hari toni 1000, kandi dufite ubushobozi bwo gukora toni 40 ku munsi“.

Bimwe mubyo dushyize imbere ni ugufasha amashyirahamwe atandukanye y’ubuhinzi kubona ifumbire y’imborera idahenze kandi igafasha ayo mashyirahamwe atandukanye akorera aho twatangiye gukorera, nkuko twahagaragaje hejuru, ubu ikilo kimwe kikaba kiri hagati ya mafaranga 80-106 ariko gishobora kugabanuka bitewe n’ibiro byatwawe cyangwa se kikiyongera bitewe n’imihindagurikire y’ubukungu.

BIDEC Group Ltd ikaba yarakoranye ubuhanga iyi fumbire y’imborera  hakurikijwe ibyo igihingwa gikeneye kandi ikaba itangiza ibidukikije, ukurikije ibyo ugiye guhinga ndetse nuko umurima ungana niko ukoresha iyo fumbire y’imborera.

Nko mu bishyimbo ndetse n’ibigoli ukoresha Rouche imwe cyangwa se urushyi rumwe rwiyo fumbire y’imborera naho iyo wahinze ibirayi ho ukuba kabiri kuy’ibishyimbo, kandi iyo ugiye gutera insina aha ho ukoresha ibiro 2 mu mwobo mu gihe cyo gutera.

Jean Pierre@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *