Huye: Byumvuhore yeretswe urukundo rudasanzwe (Amafoto)

Igitaramo cyabereye mu nzu mberabyombi ya Huye, mu ijoro ryakeye kuwa 6, nzeri 2019, Igihangage mu muziki BYUMVUHORE Jean Baptiste yeretswe urukundo n’abitabiriye iki gitaramo

BYUMVUHORE Jean Baptiste Yasusurukije  abitabiriye igitaramo yakoreye I Huye

Ni igitaramo cyateguwe n’umuryango HVP Gatagara ufasha abafite ubumuga mu muhango wo kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 ishize Padiri Fraipont Ndagijimana washinze uyu muryango yari kuba amaze iyo aza kuba akiriho, iyo sabukuru ikaba ku itariki 11 Nzeri 2019  . Ni Igitaramo cyari cyiganjemo abakuze ndetse n’urubyiruko, aho yatangiye aririmba indirimbo zagiye zikundwa ndetse na nubu usanga zicyumvwa cyane. Aho twavuga nka ‘’Umuntu ni nk’undi, Yobu, Simenye ko aribwo bwa Nyuma n’izindi.

Mu rwenya yagendaga atera rwatumaga yishimirwa n’imbaga, Uyu munyabigwi ufite indirimbo z’amateka zamwaguriye igikundiro, yageze aho amarangamutima yahagurukije buri umwe wari witabiriye iki gitaramo, abantu batangira kumufasha indirimbo ze ndetse banarazibyina, wabonaga akanyamuneza kuri buri muntu wari witabiriye iki gitaramo.

 

 Uko byari byifashe mu mafoto

Chorale Ijuru yaje kwifatanya na BYUMVUHORE

Hari abayobozi batandukanye

BUMVUHORE Jean Baptiste ubwo yaririmbiraga abari aho
Byumvuhore Yashimishije abitabiriye
Abaririmbyi ba Chorale IJURU nyuma yo kuririmba nabo bakurikiranye inganzo ya Byumvuhore
Ni igitaramo cyitabiriwe n’abafite ubumuga benshi kandi bareranywe nawe mu kigo cya Gatagara HVP

Yves RUGIRA Umunyamakuru wa Radio Salus nawe yakozwe ku mutima n’indirimbo za Byumvuhore

Uyu muhanzi yageze mu Rwanda kuwa 28 Kanama 2019. Yaherukaga mu Rwanda mu 2015 mu gitaramo “Umuntu ni nk’undi” yaririmbyemo cyabereye kuri Petit Sitade. Yahuriyemo n’abahanzi Beni Ngabo Kipeti, Kayirebwa , Ruremire Focus na Daniel Ngarukiye.

Photos by Schadrack/Kigalistars.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *