Abakinnyi bane mu bamaze iminsi bitozanya n’amavubi basigaye

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent amaze gushyira hanze abakinnyi azifashisha ku mukino azakina na Seychelles bikaba biteganijwe ko bahaguruka mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri aho biteganijwe ko bahaguruka ku kibuga cy’indege I Kanombe 02:00 berekeje muri Sychelles aho bagiye gukina umukino wabo wa mbere

Mico Justin ni umwe mubasigaye kubera uko ahagaze nubwo yazamuye urwego ariko hari ibyo agisabwa gukora

Urutonde ajyanye akaba ari aba bakurikira:

1.Ndayishimiye Eric. 2. Kimenyi Yves 3. Rwabugiri Omar. 4. Manzi Thierry 5. Bayisenge Emery  6. Rwatubyaye Abdoul  7. Imanishimwe Emmanuel. 8. Ombolenga Fitina 9. Rutanga Eric 10. Mukunzi Yannick 11. Niyonzima Olivier 12. Bizimana Djihad 13. Muhire kevin  14. Haruna Niyonzima  15. Iranzi Jean Claude  16. Sugira Erneste 17. Medie Kagere 18. Tuyisenge Jack 19. Hakizimana Muhadjiri  20. Sibomana Patrick.

Abakinnyi basigaye batajyanye n’Amavubi ariko bazakomeza gukorana nibagaruka nkuko bitangazwa n’umutoza Mashami Vincent akaba ari

1.Mico Justin 2.Nirisarike Salomon  3.Manishimwe Djabel  4 Buteera Andrew ariko Nirisarike Salomon we akaba atazaboneka kuko yamaze guhindura ikipe ubu yerekeje muri Armenia

Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent aganira n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo yanyuma mbere yuko berekeza muri Seychelles (Photos Funclub.rw)

Umutoza mashami ndetse n’abamwingirije bakaba bizeye gutsinda iyi mikino yombi kugira ngo batangirane kwitwara neza ndetse no kwongerera icyizere abanyarwanda kandi igihe yahawe ikipe y’igihugu akibyaze umusaruro

Yagize ati “Igihe tumaze mu myitozo yari imyitozo ikomeye kandi yatugiriye akamaro kuko twakoraga kabiri ku munsi. Ubu tukaba turangije imyitozo ya nyuma mbere yo kwerekeza muri Seychelles aho tugiye gushakira itike kandi tuzagerageza kwitwara neza dukurikije uburyo twitoje kuko twese yaba njye nabo dufatanije hamwe n’abakinnyi twizeye kwitwara neza”.

Iyi myitozo ikaba yari yatangiye kuri 27 Kanama ariko abakinnyi hakaba ahari abo tuzahurira muri Seychelles nka Tuyisenge Jack we akaba azahita yerekezayo imyitozo tuzakorerayo ikaba ariyo izatwereka urwego arimo, usibye ko n’ubundi imwe mu mikino twabonye yakinnye agihagaze neza.

Editorial@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *