Umujyi wa Musanze munzira yo guhashya ubwandu bw’agakoko gatera Sida (HIV)

Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere turimo kuzamuka cyane ku buryo abaturage bako nabo bumva ko bagomba kuba umujyi wa kabiri kuri Kigali, akaba ari kamwe mu turere dutandatu twatoranyijwe mukunganira umujyi wa Kigali.

Abanyamakuru basuye inzu ikorerwamo n’ibijyanye na HIV

Ibi bikaba biterwa nuko uyu mujyi wa Musanze wazamuye n’ubukerarugendo bituma usigaye usurwa cyane, bityo hakaba habera ibikorwa byinshi bijyanye n’utubyiniro aho rero ntabwo habura n’indaya kuko abenshi barahirirwa bagataha ni mugoroba  naho ugasanga abandi ahubwo bahaboneka muri week end.

Dr Hirwa Aime asobanurira Abanyamakuru iby’ibitaro bya Ruhengeri

Abanyamakuru bibumbiye muri Abasirwa bandika k’ubuzima basuye Ibitaro bya Ruhengeri aho basobanuriwe na Dr Hirwa Aime amavu n’amavuko yibi bitaro , inyubako zabyo zimwe zubatswe mu 1939 byagiye bivugururwa ndetse bihindurirwa n’amazina mu mwaka wi  1974 bikaba byariswe ibitaro byikitegererezo by’Abafaransa nyuma ya Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 byiswe ibitaro by’Akarere.

Muri 2010 Minisiteri y’ubuzima yabizamure kuba ibitaro bikuru byikitegererezo kuva icyo gihe hatangiye kwubakwa ubushobozi bugendeye ku bakozi ari nabwo byatangiye kwakira abaganga binzobere kugeza ubu hakaba hari abaganga binzobere bagera ku 10.

Inzu ababyeyi babyariramo yubatswe muza mbere muri ibi bitaro

Bimwe mubyo tugomba kumenya mu bitaro bikuru bya Ruhengeri nuko bifite ububasha by’ibitanda 360, ibyo bitaro bikaba bigabanyijemo service esheshatu (6) ariko zirimo inkuru enye arizo : Serivise z’indwara zo mu mubiri, Serivice ivura abana, Serivice ifasha ababyeyi n’ibijyane no kwibaruka na Serivice yo kubaga. Hari Santere y’ikitegererezo y’amaso kuko dufite umuganga w’inzobere kubijyanye no kuvura amaso kandi tukaba dufite n’ibikoresho kubijyanye n’abafatanyabikorwa dukorana.

Imwe mu mazu akuze mu bitaro bya Ruhengeri kuko yubatswe 1939 usibye ko bagiye bayivugurura

Ku bijyanye nuko twita ku bafite ubwandu bw’ agakoko gatera Sida iyi ni imwe muri Serivice zatangiye muri ibyo bitaro kuko yatangijwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani muri 2004, mu karere kose dufite ibigo nderabuzima n’ibitaro birimo bigera kuri 18 aho hose hemerewe gutangirwa imiti igabanya ubukana ni ukuvuga ya paki irimo gusuzuma ku bushake, ubujyanama no gutanga imiti kubo igenewe ubu amasezerano yarahindutse kuko iyo tumaze kugusuzuma tukagusangana ubwandu duhita tugutangiza imiti tutarebye abasirikare ufite kuko ubundi habanzaga kurebwa umubare w’abasirikare ufite.

Dr Aime adusobanurira ku buryo bikorera Oxygene ndetse bakagira n’abandi bagemurira kuri uwo mwuko udufasha kumara kabiri.

Ubu mu karere kwose dufite abantu 3.900 bari ku miti ariko abiganjemo cyane ni urubyiruko guhera ku myaka 22-35 kuko abenshi ni ababa bamaze gushaka, kuko ari ibitaro byikitegererezo muri abo bantu bose bari ku miti abo bakunze kutwoherereza ni abari ku rwego rwa kabiri hamwe n’urwa gatatu ubu abo dufite bagera ku 1.600, bityo mu karere ka Musanze ibijyanye n’igipimo cy’ubwandu biri 0,9% iyi si impamvu yatuma tugabanya gahunda kuko turi kwerekeza kuri gahunda ya Leta yuko twagira 0% byabandura.

Aho batangira imiti y’abafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida

Muri ibi bitaro hari service itanga ku muntu wahuye n’ubwandu ariko bikiri muri ya masaha yo kugarura ni ukuvuga mu gihe umuntu yaba yahuye n’icyaba cyamutera ubwandu bw’agakoko gatera Sida hari imiti yabugenewe kandi iratangwa kuri ayo macentre yose twavuze uko ari 18, hari gahunda yo kurinda ku bana bandura naho iyo dufashe ikigereranyo cy’ababyeyi babyaye bari ku miti ibi bitaro biri hagati ya 0,5-0,7 tukaba turi mu muhigo w’igihugu nkuko kiyemeje kujya munsi ya 1%

Uhagarariye abakora akazi k’uburaya muri Musanze yatangiye ashima ko bahamagawe ngo baganire n’itangazamakuru akomeza avuga ati “ Twashyizeho iri huriro kugira ngo tuburire abakiri bato bishora muri aka kazi kuko batakazi twe tumazemo igihe kinini tubona ari akazi kagoye cyane kuko turahamburirwa ikindi ntabwo twisanzura kuko turenganywa n’abashinzwe umutekano kandi tukanasuzugurwa cyane”.

Umwe mubakora aka kazi yadutangarije ko bakeneye imishinga ibafasha kwiyubaka kugira ngo bareke uburaya kuko imishinga ihari ntacyo ibamariye kuko yatanze urugero ati “ Ibihumbi bitanu baduha ntacyo byatumarira icyo dukeneye nuko tubona imishinga ifatika yatuma natwe twiteza imbere nk’imishinga y’igihe kirekire”, bityo umuryango Bamporeze nubwo washyizeho ubukangurambaga k’urubyiruko rwize hamwe nurwarangije kwiga ariko ibyo kuribo ntibihagije kuko baranabasaba ko bakongera imishinga ituma barushaho gukora bigatuma bareka uburaya.

Umukozi ushinzwe imicungire y’abakozi n’ubutegetsi mu karere ka Musanze niwe wakiriye Abanyamakuru.

Umukozi ushinzwe imicungire y’abakozi n’ubutegetsi mu karere ka Musanze niwe wari wasigariyeho umuyobozi w’Akarere  yashimye urugendo abasirwa yateguye ndetse anabasaba kuzagaruka kuko ubuvugizi bagiye gukorera akarere ka Musanze mu guhashya icyorezo cy’agakoko gatera Sida ari inzira nziza yo kubafasha kwubaka umujyi wa Musanze, akomeza agira ati “ Inama mutugiriye no kubasha kuganira n’abakora akazi k’uburaya ibyinshi ntabwo twari tubizi ariko tugiye kurushaho kubegera kugira ngo tubafashe kwiyubaka kuko nibo bazadufasha kugabanya uburaya hamwe n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida”.

Yasoje ashimira abanyamakuru ubuvugizi bagiye gukora ndetse anabasaba kuzagaruka muri Musanze kuko hari byinshi bashobora gukorera ubuvugizi

Jean Pierre@Rebero.co.rw

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *