Perezida wa Repuburika Paul Kagame ari kumwe na Masai Ujiri basuye Kigali Arena

Masai Ujiri yaje mu Rwanda aho azakurikirana imikino ya Basketball yabatarengeje imyaka 16 mu bakobwa izabera mu Rwanda guhera kuri iki cyumweru.

Masai Ujiri umuyobozi mpuzabikorwa by’ikipe ya Toronto Raptors ibarizwa muri NBA shampiyona y’umukino wa Basketball muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akaba asanzwe afite ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball hano mu  Rwanda mw’iterambere ry’uyu mukino.

Uyu mugabo umaze kugirana umubano ukomeye n’u Rwanda yasesekaye muri Kigali aho yaraje kwihera ijisho igikorwa remezo kimaze kuzamurwa kizajya cyakira imikino itandukanye ikinirwa mu nzu harimo nka Basketball,Volleyball nindi mikino itandukanye.

Kuri iki gicamunsi nibwo Masai Ujiri ari kumwe na Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame bagiye gusura inyubako ya Kigali Arena yuzuye i Remera.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *